Home Blog Page 2

Adventist: Miliyoni zisaga 700 nizo zubatse Urusengero rwa REMERA rwatashywe.

0

Abizera b’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bo mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, barishimira kuba biyujurije urusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 730 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro ku itariki 20 Ugushyingo 2021, ifungurwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, washimiye abo bayoboke ku muhate bagize bagaragaza ubwitange budasanzwe bwo kwishakamo ibisubizo.

Iyo nyubako nshya y’urusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yubatse i Remera, yiswe Kigali Bilingual Church, ifite ubushobozi bwo kwakira abizera 1500 bose bicaye neza.

Igizwe n’ibice bitatu aho igice cyo hejuru, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, igice gisanzwe cyo hasi kikakira abagera mu 1200, hakaba n’igice cyo hasi (cave), gikorerwamo imirimo inyuranye irimo ahantu habiri higishirizwamo abana, aho ibyo byumba byombi byakira abantu 140, hakabamo ibikoni n’ibindi biro bitangirwamo serivise zinyuranye.

Sano Patrick, Umushumba mukuru w’iryo torero rya Remera, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko kuba bageze ku musozo w’icyo gikorwa, byaturutse mu mbaraga z’abizera ziyobowe n’Imana, habaho gukunda umurimo wayo no gushyira hamwe.

Avuga ko inkunga yatanzwe itaturutse ku bushobozi bw’abizera gusa, ahubwo byaturutse no ku bitekerezo ndetse n’ubumenyi bwa bamwe muri abo bizera.

Ati “Ni imbaraga z’Abizera bafashijwe n’Imana gukunda umurimo wayo no gushyira hamwe, kuko mu by’ukuri si uko harimo abafite ubushobozi kurusha abandi gusa, icyabidushoboje ni ugufatanya no kugira ubushake, ikindi ni uko hatatanzwe inkunga z’ubushobozi bw’amafaranga gusa, ahubwo n’ibitekerezo by’abantu, urugero nta mu Enjeniyeri waturutse hanze ngo aze kubaka kuri uru rusengero, byose byakozwe n’Abizera”.

Pasiteri Sano avuga ko hashize imyaka itatu bubaka urwo rusengero, aho batangiye mu mwaka wa 2018, ariko ntibacibwa intege n’icyorezo cya COVID-19, bakomeza gushyira hamwe kugeza ubwo bageze ku ntego bari bihaye, kandi bubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Uwo muyobozi avuga ko kuba urwo rusengero rwuzuye ari kimwe mu byashimishije Abizera birinze gutererana ubuyobozi bw’itorero, ashimira na Leta y’u Rwanda yakomeje kubaba hafi muri icyo gikorwa.

Umwe mu bizera batanze imbaraga zabo mu kubaka urwo rusengero, yabwiye Kigali Today ko bashimira Imana yabafashije muri icyo gikorwa ntibacika intege.

Ati “Ni twe twabashije kubaka urusengero rwacu, ariko ntitwakwihandagaza ngo tubyiyitirire, ni Imana yabidufashijemo, turayishimira cyane kuko kubona Abizera bagera muri 800 bagira ubumwe imbaraga zabo bakazishyira hamwe kugira ngo babashe guhuza ubwo bushobozi, ufite bwinshi, ufite uburi hagati, ufite buke buri wese akumva ko agomba kugira icyo atanga, ni Imana ibakoresha, ni ibitangaza mu maso yacu kuba twujuje uru rusengero n’ibihe bikomeye twanyuzemo bya COVID-19”.

Uwo mwizera waganiriye na Kigali Today kandi, yashimiye n’inshuti zabo zisengera mu yandi madini ku bufasha batanze kugira ngo iyo nyubako yuzure.

Ati “Tubyitiriye itorero ryacu gusa, twaba tubeshye kuko hari n’inshuti zacu zitari Abadivantisiti zagiye zitanga ubufasha bwazo muri iki gikorwa, twagiye dutegura uburyo bunyuranye bwo guhura tukiga uko twakusanya inkunga tukuzuza uru rusengero, ukazana inshuti zawe zisengera ahandi, inshuti zacu rwose zikitanga, turabashimira cyane”.

Mu mpanuro za Minisitiri Gatabazi wafunguye urwo rusengero ku mugaragaro, yasabye abizera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi gukomeza kuba abizera beza, ariko kandi bakaba n’abaturage beza bafite ubushake bwo kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Ashimira kandi Itorero ry’Abadivantisiti ku ruhare ryagize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abasaba gukomeza gufasha Leta mu gushishikariza abatarafata urukingo kwitabira kurufata.

Ashimira kandi iryo torero n’andi madini n’amatorero, ku bufatanye bwiza bakomeje kugirana na Leta muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere Igihugu, no guhindura imibereho y’abaturage.

N’ubwo batashye ku mugaragaro urwo rusengero, ngo hari ibikorwa binyuranye bagitunganya kugira ngo rwuzure neza nk’uko babyifuza.

Inkuru ya kigalitoday.com

Dove Hotel: Sauna Massage yiswe iya baringa yateje impaka zikomeye mu rukiko.

0

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, kuwa 16 na 17 Ugushyingo 2021 hakomeje urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR ari bo Bishop SIBOMANA Jean na Bishop Tom RWAGASANA na bagenzi babo.

Kimwe mu byaha baregwa n’ubushinjacyaha harimo Sauna Massage bwise iya baringa, aho buvuga ko hasohotse amafaranga angana na miliyoni 5 zo kuyubaka ariko ntibikorwe maze amafaranga akajya mu mifuka y’aba bayobozi.

Ubushinjacyaha bushinja Madame MUTUYEMARIYA Christine wari Umucungamutungo w’iri Torero (Utakibarizwa mu Rwanda) ko yatagetse Enjeniyeri Sindayigaya Theophile gusaba Pasiteri NZABARINDA Tharcisse bwita IKITSO cya MUTUYEMARIYA nawe wari ufite ikiraka cyo kubaka muri iyi Hotel kujya gufata Sheki ya Miliyoni 5 kuri ADEPR mu masaha y’ijoro ngo ajye kuyibikuza, maze ayo mafranga ayamujyanire.

Bukomeza buvuga ko na nubu iyo Sauna Massage itari yubakwa kandi ko Umugenzuzi w’imali agaragaza ko ayo mafaranga yasohotse yiswe ayo kuba Sauna Massage.

Uyu Pasiteri NZABARINDA mu kwisobanura avuga ko yashutswe na MUTUYEMARIYA ngo abikuze ayo mafaranga, maze ajya kuri Banki ya Kigali B.K aherekejwe n’Umubitsi wa ADEPR  Bwana BENINKA Bertin akaba ari nawe wanditse iyi Sheki mu mazina ye.

Pasiteri NZABARINDA yavuze ko mbere yo guha Madamu Mutuyemariya aya mafaranga yamubajije impamvu ari we bahisemo gukoresha kugira ngo ayo amafranga abikuzwe, maze amusubiza ko ngo bagombaga kurara bahembye abakozi cyane ko nawe yari mu bakoreshaga abubaka DOVE Hotel.

Umubitsi wa ADEPR Beninka Bertin yemereye urukiko ko ariwe wakoze iyo sheki ajyana na Nzabarinda kuri BK airport bajya kubikuza, maze bavuyeyo mu ijoro ayo mafaranga bajyanira Mutuyemariya kuri Sabas Pharmacy iri mu Giporoso. Icyo gihe ngo baramuheje maze bajya kwiherera maze nyuma aza kubona  Mutuyemariya agaruka mu modoka afite ya envelope bavanye  (Igifurumba) gusa ngo ntiyamenye niba yari akivanye muri alimentation cyangwa farumasi yari aho hafi.

Ubwo yabazwaga n’urukiko niba yarahawe aya mafaranga, Binyuze (kuri Video Conference) Madamu MUTUYEMARIYA yavuze ko Pasiteri NZABARINDA ari igikoresho cy’abayobozi ba ADEPR (Bariho ubu) n’ababasimbuye ku buyobozi batamwifuriza ineza, bityo ngo uyu mu Pasiteri NZABARINDA akaba agomba kugaragaza aho yamusinyiye amuha izo Miliyoni 5 nk’ikimenyetso ashingiraho amushinja kuyakira.

MUTUYEMARIYA yanzura avuga ko bafunzwe (Muri Gereza) hamaze kubakwa urukuta rwa Sauna Massage bityo ibyakurikiyeho bakaba batagomba kubibazwa.

Ni kenshi abakiristo ba ADEPR bagaragaje ko batishimiye PISINE ya DOVE Hotel ndetse n’iyi Sauna bakaba batumva neza ibyayo kuko ngo akenshi usanga zikorerwamo ibyaha.

Abaregwa bose bari baragizwe abere mu manza zabanje ariko ubushinjacyaha bwongera kujuririra umwanzuro w’urukiko rugaragaza ibindi bimenyetso, maze bose uko bakabaye bongera guhamagazwa, urubanza rusubira mu mizi.

Uru rubanza rumaze imyaka 5 ruhuzwa n’ibindi byaha binyuranye birimo Ukunyereza no Gukoresha nabi umutungo wa ADEPR, inyandikompimbano n’ibindi rukaba ruzakomeza mu minsi iri imbere.

NTICIKWE N’INDI NKURU IZA GUKURIKIRAHO MU KANYA NAYO IVUGWA KU BANDI BAREGWA MURI URU RUBANZA…

Abahoze bayobora ADEPR mu gihe cy’iyubakwa rya DOVE Hotel

Sauna Massage ya Dove Hotel yakuruye impaka mu rukiko

Abadivantisiti b’i GITWE baratabaza.

0

Nyuma yuko Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo guhagarika Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ya GITWE kubera ikibazo cy’ireme ry’uburezi ndetse n’ibikoresho bidahagije, kuri ubu abayikoragamo bararira ayo kwarika.

Si abayikoragamo gusa kuko na bamwe mu bakiristo b’iri Torero batumva ukuntu Kaminuza yabo yabafashaga kwiteza imbere yafunzwe kuri ubu hakaba hashize imyaka 3 ifunze.

Umusaza witwa Gahima (Twahinduriye izina) yabwiye ISANGE.rw ko we n’umuryano w’abana 8 n’umugore bakuraga amaramuko muri iyi Kaminuza ariko ikaba yarafunze, ibi bikaba ngo byaramugizeho ingaruka zikomeye kuko uretse kurengerwa n’Imana nta kundi babayeho. Yavuze ko n’abandi bakoranaga muri iyi kaminuza nabo babayeho nabi muri rusange.

Gufunga kw’iyi kaminuza kandi ngo byateye igihombo n’ubwigunge bukomeye ku baturage bo muri kariya gace kuko bahakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi, kuri ubu bamwe bakaba baratangiye gusuhuka kubera inzara.

Gahima yasabye Minisiteri y’Uburezi guca inkoni izamba ikongera gufungura iyi Kaminuza kugira ngo imibereho yabo izanzamuke kuko babuze ikindi bakora.

Mu kiganiro iyi Minisiteri iherutse kugirana na Radio Rwanda, yavuze ko barimo kugenzura ko ibyo iyi Kaminuza yasabwe kuzuza byarangiye kugira ngo harebwe niba yakongera gukomererwa.

Twitege CYAMUNARA z’insengero kubera kunanirwa kwishyura imisoro y’ubutaka?

1

Kuva havugururwa itegeko ryishya ry’ubutaka, twagiye tubona amwe mu madini n’amatorero agaragaza ko atazashobora kwishyura umusoro w’ubutaka kubera ko afite ubutaka bunini ku buryo bizagorana kwishyura.

Kutishyura umusoro wa Leta usanga bigendana n’ibihano akenshi biba biremereye ku buryo bishoboka cyane ko hari imwe mu mitungo y’amadini n’amatorero ishobora gufatirwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro r’amahoro Rwanda Ravenue Athurity – RRA.

Hari bamwe mu banyamadini babwiye ISANGE.rw ko baciwe amande kubera kutishyura ndetse ko bimaze kubabera umutwaro ukomeye.

Mu minsi ya vuba, tuzabagezaho ubusesenguzi bwimbitse ku bibazo nk’ibi byugarije abanyamadini ndetse n’icyo RRA ibivugaho..

Ibintu 5 Idini ya Islam ihuriyeho n’Itorero rya ADEPR.

0

Nk’uko biri mu murongo wa ISANGE.rw, uyu munsi tugiye gusesengura ibintu 5 idini ya Islam huriraho n’Itorero rya ADEPR:

1.GUTSIMBARARA KU MAHAME: Twirinze ukoresha AKARISHYE cyangwa UBUHEZANGUNI, nkuko hatabura bamwe babibona muri uwo mujyo. Yaba Islam cyangwa ADEPR, usanga abayoboke bayo barangwa no gutsimbabara ku byo bigishijwe ku buryo hari igihe bigera ku rwego rw’uko ijuru bamaze kurigabana, ko utarayobotse imyemerere yabo yaba yibeshya.

2. GUPFUKA UMUTWE KU BAGORE: Abagore bo muri Islam ndetse na ADEPR usanga bahurira ku gupfuka umutwe nk’ikimenyetso cyo gukiranukira Imana. Nubwo muri ADEPR hari ababidohokaho, usanga bakunze kwibazwaho na bagenzi babo aho babacira imanza zuko Imana itababona neza.

3. GUSENGA BIYIRIJE UBUSA: Abo mu Idini ya Islam usanga basenga mu gihe cy’igisibo biyirije ubusa umunsi wose. Ibi babifata nko kwibabaza kugira Imana yumve neza isengesho ryabo. Muri ADEPR naho ni uko kuko usanga buri cyumweru kuri buri Torero hategurwa umunsi umwe w’amasengesho yo kwiyiriza ubusa, bagahanura byitwa ukuvugana n’Imana.

4. INZOGA N’UBUSAMBANYI: Muri ADEPR na Islam usanga bashimirwa ukuziririza inzoga kimwe n’ibindi bintu byose bifatwa nk’ibisindisha. Ababifata usanga bakunze kubaha abasengera muri ADEPR na Islam ko iyo ngingo bayitwaraho kigabo n’ubwo hatajya habura ababikora rwihishwa. Usanga abo muri ADEPR na Islam kandi kuri iyi ngingo bakunze kwitwararika ku buryo n’ubifatiwemo bamumerera nabi. Iki ni icyaha baziririza cyane.

5. AMAKIMBIRANE YA HATO NA HATO: Ni kenshi twagiye twumva cyangwa se tubona Leta iza gukemura amakimbirane atarangira mu Itorero ADEPR. Ngabo abafunzwe, ngabo abagambanira abandi n’ibindi. Muri Islam kandi naho nta wakwibagirwa intugunda zikunze kuhagaragara bapfa ubuyobozi n’ibindi. Nta kwakwibagirwa uburyo hari abigeze guhanana kugera nubwo barwaniye mu irimbi aho bari bagiye mu gikora cyo gushyingura uwari witabye Imana.

Kiliziya: Abavuga ko babonekewe bose siko tubemera.

0

Ababonekerwa bose si ko Kiliziya ibemera, hari bigenderwaho kuko bikorerwa ubugenzuzi bwitondewe.

Kurikira ikiganiro Na Mgr HAKIZIMANA Celestin wa Diyoseze ya Gikongoro;

 

ADEPR: Aho bambariye inkindi bahambariye UBUCOCERO.

0

Amakuru ISANGE.rw yatahuye ni uko kuri ubu hari itegeko cyangwa se ibwiriza ry’ikubagahu ryatanzwe n’Umuvugizi wa ADEPR Past. NDAYIZEYE Isaie yahaye abashumba b’amatorero mu buryo bw’ibanga, ko nta mushumba n’umwe wemerewe guha umwanya w’ijambo ry’Imana ku bayobozi basimbuwe n’ingoma ye.

Baba abahoze ari abayobozi ba ADEPR bayobowe na Past.Karuranga, abari abayobozi b’uturere 30 n’abandi, ko bagomba kwicazwa mu myanya isanzwe y’abakristo ndetse bagakurwa mu nshingano zimwe na zimwe, benshi bita ko ari ukwambarira ubucocero aho wambariye inkindi.

Turakomeza gucukumbura iby’iri bwiriza.

Komite Nyobozi ya ADEPR yayoborwaga na Past.Karuranga Ephrem yakuweho na RGB kubera kunanirwa kuyobora iri Torero.

“Sinumva neza ibya Penetensiya. Abazungu batwise amazina y’abazimu!” Past.Mpyisi

0

Past.Mpyisi wo mu Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 arasobanura ko atumva neza ibya Panetensiya ndetse n’uburyo abazungu baje batwita amazina y’abapfuye yise ABAZUMU!

Kurikira ikiganiro;

Ibaruwa ifunguye. Nyakubahwa BAMPORIKI, ni ryari uzakebura abanyamadini bataye UMUCO?

0

Nyakubahwa Hon.BAMPORIKI Edouard,

Njyewe Intumwa Pawulo itari iyo muri Bibiliya,

Nkwandikiye iyi baruwa ngufi nkubaza uburyo uzahuza UMUCO Nyarwanda n’ibibera mu madini n’amatorero mu Rwanda. Njya nkubona muri ba Miss Rwanda ubahanura, nkakubona uhwitura abahanzi batannye ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Nyamara nakwibutsaga ko idini ari ryo ryakubatije, rikakujijura ndetse rikaguha indangagaciro ziboneye. Gusa, mpisemo kugukebura nk’umuntu uzabazwa n’igihugu ndetse n’Imana ko wubahirije neza ibiri mu nshingano zawe.

Mu idini, hari abo twita Abapasiteri, Abapadiri n’abashehe bataye Umuco ukwiye kuranga abanyarwanda. Hari bahindutse abajura, hari abasambanya abana, hari abafata abagore ku ngufu, hari abahindutse abanyarugomo birirwa bagambanira abandi, hari abatekamutwe bayogoje utwa rubanda n’ibindi nawe usanzwe uzi.

Nyamara, sindakubona wabahamagaje ngo ubakebure…….

Mu bihe byashize mu mwaka wa 2018 nabwo nakwandikiye indi baruwa nkusaba kuzashyiraho Itorero rihuza abanyamadini n’amatorero ariko narategereje…….

Nk’umuntu wakuriye mu Idini, wari ukwiriye gutana umusanzu ndetse n’umwanya wawe nk’uko uwugenera ba Miss Rwanda n’abandi, tukabona uhwitura abanyamadini n’amatorero.

Umuco kandi ukwiriye kugera mu madini n’amatorero kuko bimaze kugaragara yuko hari imwe mu myemerere twazaniwe n’abakoloni yatumye dutakaza indangagaciro z’umunyarwanda.

Abnanyamadini ni bamara gucengerwa n’umuco, bazafasha Leta kuwigisha abayoboke babo kuko bavuga grikijyana.

Nkushimiye yuko usanzwe wumva ibitekerezo bya rubanda, ndetse ukaba ugiye gushyiraho gahunda y’ubuhwituzi.

Yari Intumwa Pawulo itari iyo muri Bibiliya.

Ruswa n’akarengane bikwiye gucika gute mu madini n’amatorero?

0

Ni kenshi twagiye twumva amakimbirane ashingiye ku kurwanira imyanya y’ubuyobozi mu madini n’amatorero mu Rwanda, wakurikirana neza ugasanga akenshi aturuka mu mituruka mu mitungo y’Itorero.

Hari abagiye bagirana amakimbirane ashingiye ku cyene wabo ndetse na ruswa zagiye zitangwa kugira ngo hatanwa nk’amasoko mu bigo by’abihaye Imana. Akarengane nako kagiye kagendana n’ibyo byose kuko uwo badashaka bagiye bamwikiza akirukanwa mu maherere ariko ntagire aho abariza ikibazo cye kubera kutamenya ibiteganywa n’amategeko.

Mu gukora uyu mwandiko, twifuza yuko inzego zirimo Transparence Internationla Rwanda ndetse na RIB bajya bakurikirana neza uburyo ruswa zitangwa mu madini n’amatorero ndetse n’akarengane kagahagarikwa kuko hari ingero nyinshi tuzagenda tugarukaho zifite n’ibimenyetso.

Hakwiriye kubaho umurongo usobanutse ku guhangana n’iki kibazo kuko kigenda gifata indi ntera.

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Amakuru mashya