Hashize iminsi hirya no hino mu nsengero za ADEPR habayeho amavugurura ataravuzweho rumwe bitewe nuko abashumba b’amatorero bagiye bahagarikwa ariko ntihatangwe ubusobanuro bwemeza abanyetorero impamvu ya nyayo bavanywe mu mirimo. 

Havuzwe byinshi, ariko ntibyagira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ngo bube bwabasubiza mu mirimo. Ibi byarakaje benshi mu bayoboke b’iri Torero, basaba ubusobanuro ariko biba iby’ubusa. Icyakurikiye iri hagarikwa, nticyatinze kwigaragaza ku buryo imiryango y’abashumba bayoboraga amatorero bakuwe mu mazu bishyurirwaga, bamburwa amamodoka n’ibindi.

Kuva ubwo, ubukene bwatangiye kunuuma mu ngo zabo, inzara ivuza ubuhuha, kwirukanwa kw’abana mu mashuli n’ibindi….. Kubabona bamaze kwandagara kandi abakiristo bari basanzwe babubaha nk’abanshumba bababwirije ubutumwa bwiza ndetse bakabarera mu buryo bw’umwuka, byatumye benshi muri bo bafata ibyemezo bikomeye ku kigendanye no gutura.

Ikinyamakuru ISANGE.rw cyatohoje amakuru yuko hari benshi mu bakiristo batagikozwa gutura 1/10 gisanzwe gishyirwa mu giseke cyangwa se cyajyanwaga mu biro by’umukuru w’Itorero kikandikwa mu bitabo byabugenewe. Aba bakristo babwiye ISANGE ko aho kugira ngo batange kimwe mu icumi kijya mu mifuka y’abayobozi bizamuriye imishahara maze bagahagarika abakuru b’amatorero, bahisemo kujya bakijyanira ba bandi bahagaritswe nta mpamvu.

Umwe muri bo yagize ati “Njye n’umutima nama wanjye, narasenze mpatwa kujya mfata 120,000Frw nka 1/10 cy’umushahara mpembwa nkakigabanya abakozi b’Imana bagize akarengane ko guhagarikwa. Bariya bayobozi ba ADEPR baratubeshye ubwo bajyaga ku buyobozi! Batubwiye ko bagiye guhindura ibintu ku buryo bazaha agaciro abakozi ndetse bakazamura umubare w’amafaranga usigara ku Itorero. Ibyo byose nta na kimwe bakoze, ahubwo barushijeho kujyana ibintu ahabi.

Ubwo se imishahara abashumba bangana kuriya bahabwaga isigaye ikoreshwa iki kandi ko Itorero ritigeze ribura amafaranga yo kubahemba? Njye na bagenzi banjye benshi bari hirya no hino mu matorero, twasanze Itorero ryaratewe maze natwe Imana iduha ubwenge bwo kuyikorera tubohotse. 

Ntabwo natanga amafaranga angana kuriya maze ngo ndyame numva mfite umutima udatuje kubera ko nakoze icyo umutima wanjye udashaka. Imana ishyigikiye uko ntanga 1/10 kandi bimpaye amahoro n’umugisha mwinshi.

Si uyu gusa ahubwo hari n’abandi bavuga ko icyo bagomba gukorera Imana bakizi ko nta we ukwiriye kukibigisha. Gusa icyo usanga bahurijeho, ni ituro ry’umutima ukunze batanga mu gihe cy’amateraniro kuko ryo hari imirimo mito korerwa ku rusengero ryunganira.

Tuzakomeza gutohoza iby’iki kibazo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here