Igice kinini cy‘Ubuzima bwa Yesu/Yezu buzwi tubusanga muri Bibiliya.

Uhereye mu byo abahanuzi bagiye bahanura, kugera ku buzima yabayeho we ubwe, kuva abyarwa na Mariya kugeza yicwa abambwe, akaza kuzuka agasubira mu ijuru. Hari ibindi bitabo bitandukanye byagiye bimuvugaho, ndetse bikanavuga ku bice by’ubuzima bwe butagaragara muri Bibiliya, cyane cyane uhereye aho yari afite imyaka 12 kugera atangira kwigisha.

Hari nk’igitabo cya Urantia.

Igice cya mbere Ngo cyandikiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’imyaka kuva mu
1924 kugeza mu 1955. Cyanditswe rero n’umuryango witwa Urantia foundation.

Cyamwanditseho amateka arambuye. Nta wakwemeza ko ari ukuri cyangwa ngo avuge
ko ari yo yashingirwaho ukwemera, cyane ko ayashingiweho yanditse muri Bibiliya.

Ibivugwa n’icyo gitabo cya Urantia:
Dusangamo ko Yesu yabyawe na Mariya, wari agiye gushyiranwa na Yozefu, ariko akaza gusama ku bwa Mwuka Wera abibwiwe na Malayika Gabriyeli. Mbere y’aho ariko Malayika Gabriyeli ngo akaba yari yabanje kubonekera Elisabeti, uyu akaba yari mwene wabo wa Mariya, hanyuma nawe akabwirwa ko azabyara umwana akamwita Yohani.
Ibyo byose babwiwe byaje no kuba. Gusa Mariya ngo amaze kwakira ubutumwa bwa Marayika, yarategereje, hanyuma koko aza gutwita ahita afata icyemezo cyo kubibwira Yozefu. Yozefu byaramugoye cyane kubyakira, kuko atabyumvaga. Ariko Mariya ngo aza kubasha kubimwumvisha, amubwira ko ari ubutumwa bw’Imana bombi bahamagariwe gukora,
bwo kuba abarinzi ba Yesu.

Amaze kubona ko Yozefu amaze kubyakira, Mariya ahita yigira gusura Elisabeti. Ariko ngo Yozefu yari agifitemo akantu k’ingingimira. Nibwo yaje kurota abona umuntu ushashagirana nk’izuba aza amusanga aramubwira ati : “Nje nturutse mu ijuru, noherejwe ngo nze nkubwire ku mwana Mariya agiye kubyara”. Amubwira ngo ibya Yezu byose. Nibwo Yozefu yabyutse noneho yemeye ko ibyo Mariya yamubwiraga ari ukuri.

Yozefu rero ngo nta n’ubwo yakomokaga ku muryango wa Dawidi ahubwo ngo uwawukomokagamo ni Mariya, ariko nyine kuko ibisekuruza byafatiraga ku bagabo gusa, Yozefu ashobora kuba yarahise afata ibisekuruza by’umugore we, cyangwa ariko na none, sekuru wa sekuru wa sekuru ubyara. Ni ukuvuga igisekuruza cye cya gatandatu, yabaye imfubyi akiri muto hanyuma aza kurerwa n’umugabo witwaga Zadoc wakomokaga mu muryango wa Dawidi, ngo yaba yarahise afatwa nk’umwana we, mbese nawe nyine ukomoka kuri Dawidi.

Yozefu na Mariya rero bari batuye mu misozi miremire ya Nazareti, hirya ahitaruye umujyi. Ngo ni nacyo cyafashaga Yezu akiri umwana kujya abasha gutembera, ntawe uhangayitse ngo ari bubure aho anyura ataha. Ngo rwose yaratemberaga akagera ku misozi hejuru.

Ngo Yesu yikundiraga kandi gutembera aca mu duhanda tureture tuzengurutse imisozi
akatugenda kugeza ageze ku muhanda munini witwaga Sepphoris. Inzu y’iwabo rero ngo yari yubatse mu mabuye ikagira igisenge kimwe mu kinyarwanda bita icy’impala,
kirambuye, iruhande rwayo hakaba n’ikiraro cy’amatungo
bari batunze.

Imbere ibikoresho byarimo ngo ni ameza
akoze mu ibuye, hakabamo inkono ndetse n’ibyo kuriraho
bikoze mu ibumba no mu mabuye, hakabamo ikintu
kimeze nk’imashini yakoreshwaga mu kudoda, itara,
udutabureti duto twinshi ndetse n’ikirago cyo kuryamira
cyabaga gishashe ku ibuye rinini rirambuye, mbese rimeze
nk’igitanda.

Hanze na none, iruhande rw’ikiraro, hakaba ifuru yo
gutekaho n’urusyo. Uru rusyo ngo rwaragoranaga
cyane kurukoresha ku buryo byasabaga abantu babiri
ngo babashe kurukoresha. Umwe yabaga arukoresha
asya, undi akaba yongeraho impeke zo gusya. Yezu ngo
akiri muto cyane niko kazi yakoraga cyane ko kugenda
yongeraho imbuto nyine mu gihe nyina Mariya we yabaga
asya.

Iki gitabo cya Urantia rero kigaragaramo ko Yozefu
na Mariya babyaye abandi bana. Ngo nyuma y’aho
umuryango umariye kwaguka, mu kurya, bariraga bose
kuri ya meza akoze mu ibuye, bakarya kandi bafata ibyo
barya ku isiniya imwe cyangwa inkono imwe. Mu gihe
cy’ubukonje bw’ubutita, kiriya bita hiver mu gifaransa,
ni mugoroba, ngo baryaga imbere yabo hari itara ryuzuye
amavuta arimo kwaka. Ngo nyuma y’aho havukiye undi
mwana bise Marita, Yozefu yarongeye arubaka, yongera
ikindi cyumba ku nzu yabo.

Icyo cyumba kiba ari cyo agira
ibarizo ku manywa, nijoro kikaba icyumba cyo kuraramo.
Mu mwaka wa munani mbere y’ivuka rya Yesu, nibwo
Cesari Auguste yategetse ibarura ry’abaturage be kugira
ngo amenye uko azajya yaka imisoro. Kubera ariko ko
abayahudi batashakaga iryo barura, umwami Herodi
yanze kurikora, arikora mu mwaka wa karindwi.

Icyo gihe bari bakibara basubira inyuma , ni ukuvuga ko niba
umwaka wa karindwi urangiye, bahitaga binjira mu mwaka
wa gatandatu, uwa gatanu, uwa kane, kugeza bageze kuri
zeru noneho babona gutangira kubara uko tubara uku.
Herodi rero we aho gukoresha ibarura mu mwaka wa
munani yarikoresheje muri karindwi, abandi bamaze
umwaka barikoresheje.

Yozefu na Mariya rero nabo
bajya kwibaruza. Ariko ngo Yozefu yashoboraga kujyayo
wenyine akabaruza umuryango we wose. Gusa ngo
Mariya yashakaga kwitemberera aranga ashaka ko
bajyana. Ngo yari afite n’ubwoba bwo gusigara wenyine
atinya ko ibise byamufata Yozefu adahari, akabyara
adahari. Ikindi kandi, ngo Yeruzalemu ntabwo yari kure
cyane ya Nazareti ku buryo yashoboraga kuhagera
atavunitse cyane.

Igihe Yozefu yari azi rero ko ngo agiye
kugenda wenyine, kuko yari yanabujije Mariya kugenda,
Mariya yagiye gutegura impamba y’urugendo ategura iya
babiri, maze igihe cyo kugenda asohoka mu nzu yakereye
urugendo. Ngo yanashakaga kujya kwisuhuriza nyina
wabo Elisabeti wari utuye i Yeruzalemu. Yozefu abuze
uko agira aramwemerera bafata inzira.

Yozefu na Mariya rero ngo bari abakene. Kuko rero bari bafite ifarashi imwe
gusa yo kugendaho, Mariya wari utwite aba ari we uyurira
wenyine, maze Yozefu agenda ayoboye inyamanswa
agenda n’amaguru.

Ngo kubaka inzu no kuyishyiramo
ibikenewe byose byari byaramugoye cyane, ku buryo
byamusize afite ubukene bwinshi. Ikindi kandi ngo
yagombaga no kwita kuri se wari yaramugaye kiriya gihe.
Bajya kwibaruza rero hari tariki ya 18 Kanama cyangwa
se ukwa munani umwaka wa karindwi mbere ya Yesu.
Umunsi wa mbere w’urugendo rwabo bawumaze bagenda
mu misozi ya Golboa, bwije bacumbika hafi y’inkengero
za Yorodani.

Iryo joro ngo baraye baganira ku mwana
Mariya yiteguraga kubyar Yesu, Yozefu abona ko
ashobora kuzaba umwigisha ku bya roho, naho Mariya
we akemeza ko ari Mesiya uzavuka, akabohora abayahudi
ku ngoma y’igitugu y’abaromani.

Bukeye, hari ku itariki
ya 19, ngo barazindutse bakomeza urugendo rwabo. Saa
sita, ifunguro ngo barifatiye ku musozi wa Sartaba uri mu
kibaya cya Yorudani, nyuma barakomeza bagera Yeriko,
hanyuma bwira neza neza bageze ku nkengero z’umujyi.
Bacumbika aho. Buracya na none bakomeza urugendo,
bagera i Yeruzalemu hakiri kare.

Ngo hari mbere ya saa
sita. Basura urutambiro n’ihekaru, bagera i Betelehemu
aho bagombaga kwibaruriza mu masaha ya nyuma
ya saa sita. Babanza kujya gushaka aho bari burare.
Cyokora amacumbi yari yuzuye, biba ngombwa ko bajya
gucumbika ahahoze ikiraro. Babanza kuhatunganya.
Ngo babonaga ari na heza rwose n’ubwo hari mu kiraro.
Yozefu ashaka guhita ajya kwiyandikisha ako kanya,
ariko Mariya aramwinginga ngo babe baretse kuko
yumvaga ananiwe cyane.

Yozefu aba aretse. Iryo joro
Mariya ngo yaraye nabi, bucya ibise byamufashe. Ngo
afashijwe n’abantu bari bazanye mu rugendo, yarabyaye
abyara umuhungu. Bamuryamisha mu muvure wari ubari
iruhande, bamwambitse imyenda Mariya yari yazanye,
kuko yateganyaga ko ashobora kubyarira mu nzira.
Bukeye bwaho nibwo Yozefu yagiye kwibaruza noneho.
Icyokora ngo yari yamaze kumenyana n’umwe mu bandi
bayahudi bari baje kwibaruza, noneho ahita amwemerera
kumuha icyumba cyiza bakagurana. Bahise rero bimuka,
bahamara ibyumweru bitatu, nyuma bajya gucumbika
kwa mwene wabo wa Yozefu.

Ngo bamaze i Yeruzalemu umwaka, Yozefu akajya akora ibiraka by’ubwubatsi bw’ibisenge by’inzu. Abantu ba mbere ngo baje kureba Yesu yavutse rero, ni abaherezabitambo bo muri Mezopotamiya, ngo bari babwiwe n’umwigisha wabo ko yabonye urumuri rwubuzima mu nzozi, kandi ngo rumeze nk’umwana wavutse. Ngo baramushakishije, ndetse ibyo babikora n’iminsi myinshi, kugeza aho baboneye uwo mwana maze bamuha impano nyinshi bari bamuzaniye. Icyo gihe baza, ngo Yesu yari afite ibyumweru bitatu.

Nyuma igitabo kitubwira uburyo baje kujyana umwana mu ihekaru nk’uko byari umuco, hanyuma bakahahurira na Simewoni ndetse na Anna. Herodi rero ngo akaba yari afite abatasi badakora neza akazi kabo, kugeza ubwo yaje gutungurwa no kubona asuwe na ba baherezabitambo baturutse Mezopotamiya, baza babaririza aho umwana wavutse aai umwami w’abayahudi ari. Ibyo we ntiyari abizi.

Aratangara ababwira ko atabizi ko ariko nibamubona bamubwira nawe akajya kumuramya. Herodi arakarira abatasi be, ahita abtuma ngo bakurikirane bamenye iby’uwo mwana. Bagarutse baza bamuzanira amwe mu magambo Simewoni yari yavuze kuri Yezu cya gihe bamujyana mu ihekaru. Cyokora ntibamenye aho Yozefu na Mariya banyuze bataha. Herodi birushaho kumurakaza.

Zakariya, umugabo wa Elisabeti amenya ko Herodi yarakaye arimo ahigisha ba Mariya kubura hasi kubura hejuru. Bahungira kuri mwene wabo wa Yozefu aba ari naho bahisha umwana. Hashize umwaka Herodi ashakisha yarahebye, noneho ashyiraho itegeko ryo kwica abana bose bato b’imfura. Icyo gihe ngo i Betelehemu hishwe abana bagera kuri 16 b’imfura. Icyo gihe nibwo umwe mu batasi ba Herodi wari waratangiye kwemera ko koko Mesiya yaje, ngo yahise ajya kureba Zakariya amubwira ko abana barimo kwicwa, maze Yozefu na Mariya bahita bahungana Yesu bajya i Alexandriya mu Misiri. Hari mu mwaka wa 6.

Ngo bageze mu Misiri, Yozefu ahabona akazi k’ububaji abasha gutunga umuryango we. Nyuma rwose ngo yaje no kungiriza umuyobozi w’i chantier muri za nyubako zikomeye za kera zo mu Misiri. Ngo ni nabyo byamuhaye igitekerezo cyo gushinga entreprise yu’ubwubatsi agarutse iwabo i Nazareti.

Mariya rero yakoraga ibishoboka byose ngo ntihazagire na busa igihungabanya ubuzima bw’umwana Yesu. Ngo mbere na mbere yabanje kwanga ko Yesu ajya ajya gukina n’abandi bana baturanye. Ngo yahoraga ashaka ko Yesu amuguma iruhande kugira ngo hatagira ikimuhungabanya. Ariko Yozefu ngo yagiye amwumvisha buhoro buhoro ko akwiye kurekura umwana agasanga abandi. Ariko ngo akamucunga cyane.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here