Ni kenshi mu nkuru zacu zabanje twakunze kwerekana impungenge z’abakristo biyuha akuya bakubaka insengero z’ibitabashwa ariko batazi ko baruhira abayobozi babo, ariko nyuma bakazumva ko bashyizwe ku isoko nk’ ibicuruzwa!

Ama mbere, habayeho icyo twakita Bombori bombori muri CMUI (Communaute Methodiste Uni International) ifite ikicaro gikuru mu Mudugudu wa Dusenyi Akagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, aho abayoboke b’iri Torero bagiye bahangana n’abayobozi babo kubera kunyereza imitungo.

Burya Koko ngo imbeba irya umuhini yototera n’isuka!  Nyuma yuko Pastor Sekimonyo na Komite barezwe mu nkiko n’abayoboke babo gusesagura umutungo no kugurisha insengero n’ibindi bikorwa, ubu ngo haba  hatahiwe kugurisha Itorero  n’abayoboke, maze   bikegurirwa New Life Bible Church yinjiye mu gikorwa cyo guciririkanya ikiguzi.

Mu kiganiro ISANGE.rw yagiranye  na Pastor Ruvuzacyuma JMV wayoboraga Itorero rya CMUI Rugerero ryo mu Karere ka Rubavu  akaza kwimurirwa ku Itorero rya Ndobogo, ashinja Pastor Sekimonyo Fidele ko yagurishaga imitungo itimukanwa ari kumwe n’umwungirije  hamwe n’umwanditsi.

Pastor Ruvuzacyuma akomeza avuga ko iyo bakoraga hakagira ubaza iby’umutungo  bahitaga bakwirukana ndetse n’iyo bamenyaga umukristo uvugana n’uwabajije iki kibazo nawe yahitaga yirukanwa.

Umukristo wasengeraga kuri CMUI mu mujyi wa Rubavu ubu akaba atuye Mahoko ariko wanze ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko bafite agahinda ko kutabona aho basengera kuko urusengero rwa CMUI Rugerero rwagurishijwe none bakaba bafite amakuru ko Itorero  n’abakristo  byose bigiye kugurishwa akaba asaba ko byahagarikwa mu maguru mashya.

Twahamagaye Umushumba mukuru wa New Life Bible Church Mugisha Buregeya Charles dusanga ari mu nama aduha uwo tuvugana witwa Rev. Isaac Kitegwa adutangariza ko nta gahunda bafite yo kugura itorero rya CMUI, ati “Tubyumva mu itangazamakuru  nk’ibihuha”

Pastor Bahati Etienne wabaye Rejiyonari wa Majyaruguru akaba impirimbanyi mu kugaruza imitungo y’itorero yemeza ko Pastori Sekimonyo yononnye imutungo y’itorero rya CMUI, aho biyambaje akanama nkemura mpaka no mu ihuriro ry’amatorero biba ibyubusa kugeza no muri RGB ndetse no mu nkiko.

Pastor Bahati arasaba inzego zibishinzwe hamwe n’itangazamakuru guhagarika imitungo isigaye itaragurishwa mu gihe hataraboneka ubutabera kuri iki kibazo.

Pastor Sekimonyo Fidele nawe yadutangarije ko nta bibazo biri mu itorero rya CMUI. Nyamara nubwo abihakana,  ku matariki ya 16 na 17 Werurwe 2022 i Rubavu hari abazungu baje guha abapasitori bo muri CMUI amahugurwa,  bikaba byaraketswe  ko bari boherejwe na New Life Bible Church yitegura kugura iri Torero.

Pastor Sekimonyo avuga ko ibyo ari bihuha bitangwa nabo baburana mu nkiko bayobowe na Pastor Bahati  ndetse n’abatifuza ko Itorero ryatera imbere.

Tuzakomeza kubakurikiranira ibibera muri CMUI.

I Rubavu hubatse urusengero rwa New Life hahoze ibikorwa bya CMUI
Aya ni amashuli ahubatse
Abazungu bivugwa ko boherejwe na New Life Bible Churc gutanga amahugurwa ku bayobozi ba CMUI mbere yo kugurwa kw’Itorero n’abayoboke babo.
Iyi foto igaragaza hakiri ibikorwa bya CMUI
Rugamba Erneste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here