Amakuru ISANGE.rw yatahuye ni uko kuri ubu hari itegeko cyangwa se ibwiriza ry’ikubagahu ryatanzwe n’Umuvugizi wa ADEPR Past. NDAYIZEYE Isaie yahaye abashumba b’amatorero mu buryo bw’ibanga, ko nta mushumba n’umwe wemerewe guha umwanya w’ijambo ry’Imana ku bayobozi basimbuwe n’ingoma ye.

Baba abahoze ari abayobozi ba ADEPR bayobowe na Past.Karuranga, abari abayobozi b’uturere 30 n’abandi, ko bagomba kwicazwa mu myanya isanzwe y’abakristo ndetse bagakurwa mu nshingano zimwe na zimwe, benshi bita ko ari ukwambarira ubucocero aho wambariye inkindi.

Turakomeza gucukumbura iby’iri bwiriza.

Komite Nyobozi ya ADEPR yayoborwaga na Past.Karuranga Ephrem yakuweho na RGB kubera kunanirwa kuyobora iri Torero.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here