Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/04/2022 kuri ADEPR REMERA ubwo habaga igitaramo cyo kwizihiza Pasika cyateguwe na Korali AMAHORO, habareye igikorwa benshi mu bari bakitabiriye bise icy’ubugome n’iteshagaciro ku Itorero cyakozwe n’ubuyobozi bwa ADEPR.
Ubwo abantu benshi bari biteguye ko Pasiteri MASUMBUKO Josue yari kubwiriza muri iki gitaramo dore ko yari yaraciwe kubwiriza ku mpamvu zitigeze zisobanurwa n’ubuyobozi bwa ADEPR, batunguwe no kubona yirukanwa mu Iteraniro kandi hari hashize ukwezi kose byaratangajwe ko ari we uzakigishamo.
Ubwo bari bageze mu gihe cyo kwakira umuvugabutumwa ngo asuhuze abanyetorero dore ko yiteguraga kuvuga ijambo ry’Imana, abari aho bagaragaje amarangamutima menshi bakoma mu mashyi menshi bagaragaza ko bishimiye kongera kumubona abagaburira ijambo ry’Imana.
UKO OPERASIYO YAKOZWE.
Mu gihe yari ahagaze imbere ku ruhimbi ngo asuhuze Itorero, ako kanya hahise hasohoka ITEGEKO ry’ikubagahu risaba ko Masumbuko asohorwa mu rusengero AGATAHA.
Amakuru ikinyamakuru ISANGE cyabonye ariko bigoranye, ni ay’uko mbere yuko ajya kwigisha, Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri ISAIE NDAYIZEYE yahamagaye uwitwa Eugene umwungirije, amutegeka guhamagara Umushumba w’Itorero rya Kabuga ngo nawe ahamagare Umushumba w’Itorero rya Remera ryabereyemo iki giterane guhita ahagarika Past.MASUMBUKO kubwiriza.
Ubwo uwo mushumba wa Kabuga yahise ahamagara uwa Remera amutegeka kwirukana Masumbuko, maze nawe ahita atuma Mwalimu witwa Edmond uyobora aho i Remera kujya gukura Past.Masumbuko ku ruhimbi. Uwo Edmond yahise asanga Masumbuko ku ruhimbi aramwongorera, amusaba ko bajyana hanze gato akagira icyo amubwira.
PAST.MASUMBUKO YASOHOWE MU RUSENGERO NK’USHIMUSWE….
Amakuru ISANGE yatahuye ni ay’uko mu gihe bari hanze uwo Mwalimu Edmond yabwiye Masumbuko yuko agomba guhita afata inzira agataha adasubiye mu iteraniro ngo kuko ari itegeko riturutse hejuru muri ADEPR. Mu rusengero, abantu ntibigeze basobanukirwa ibyari birimo biba muri uwo mwanya.
Mu rusengero imbere kandi Korali Amahoro yahise itegekwa nayo kujya ku ruhimbi ngo ikomeze iririmbire abantu indirimbo nyinshi (Mu buryo itari yateguye) mu gihe hari hagishakishwa icyakorwa……maze nayo irabikora ariko itazi ibirimo kubera hanze……..nayo igeze aho irarambirwa!
Ubwo yari imaze kuririmba indirimbo nyinshi, nayo yatangiye kwibaza impamvu Masumbuko ataza ngo yigishe cyane ko nta wari ukiri mu rusengero. Ubwo nibwo abari mu rusengero batunguwe no kubona ku ruhimbi hazamutseho undi muvugabutumwa utari wateganijwe, maze nawe yigisha ibyo atari yateguye!
Urusengero rwa ADEPR REMERA rwabereyemo iki gitaramo
ABANTU BAGUYE MU GAHUNDWE…..BATAHA URUSORONGO!
Abari aho bakubiswe n’inkuba babonye ibibaye, bibaza aho Past.MASUMBUKO yarengeye! Bibabjije impamvu higishije undi muvugabutumwa ariko nta gisubizo cyabyo bigeze babona maze bamwe bahitamo gutaha urusorongo.
IBYABAYE BISA NEZA N’IGIHE Past.USABWIMANA Samuel muri 2013 nawe wigeze gukomerwa amashyi ubwo ba Bish.Tom Rwagasana na SIBOMANA Jean bageraga mu giterane cyari yabereye kuri ADEPR Muhima abakiristo ntibabakomere amashyi ariko bakayakomera Past.USABWIMANA Samuel kuva ubwo bagahita bamuca!
ABARI MU GITERANE BATASHYE BABABAYE CYANE BIBAZA IBY’UYU MUKINO!
Umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yabwiye ISANGE ko bibabaje ko Umuyobozi wa ADEPR aza gukinira mu giterane cya Korali AMAHORO yubashywe na benshi muri iri Torero. Yavuze ko yasuzuguye ndetse agatesha agaciro iyi Korali, ndetse ko akwiriye kuzabisabira imbabazi. Yasoje avuga ko ababajwe n’imbaraga iyi Korali Amahoro yatakaje muri iki gikorwa ariko kikaba cyabangamiwe n’abari bakwiriye kugishyigikira.
Twabibutsaga ko Past.Masumbuko Josue yabaye Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR kuva mu 2007 kugeza 2013 ku buyobozi bwa Past.USABWIMANA Samuel. Yanabaye umuyobozi ku rwego rw’akarere kuva buyobozi bwa ba Bishop Tom Rwagasana na Sibomana Jean kugeza ku bwa Past.Karuranga Euphrem, aza guhagarikwa nubwa Past.Isaie NDAYIZEYE ubwo habaga amavugurura y’abakozi.
Byari biteganijwe ko Past.Masumbuko ari we wari kuzigisha muri iki gitaramo cy’iminsi ibiri, ariko kugeza ubu ntihazwi uzaza kwigisha mu mwanya we kuri iki cyumweru.
Iki gitaramo kizakomeza kuba kuri iki cyumweru tariki ya 17/04/2022.
Tuzabakurikiranira andi makuru….
[…] Breaking: Past.MASUMBUKO yabujijwe kubwiriza mu giterane cya ADEPR, asohorwa nk’ushimuswe! […]
Iki ni ikikwereka ko amadini ari igihangano cy’abazungu cyo kwishakira inyungu bwite, nta Mana iba mumadini kuko amadini ni projet nkizindi zose zibyara inyungu zo mu isi apana izo mu ijuru, ubundi mwasengeye Imana iwanyu mujya kuyishakira murayo mashiraniro mushaka iki?
Bazanabadihirayo!!!!!!
Imana niyo nyirumurimo, niyo yawutangije ni nayo izawusohoza.
Mu ishimwe cyangwa mu mugayo Kristo aramamzwa!
Nawe niyumve ibyoyakoreye abandi mugakinjiro akigera murwanda asohora abapasteri ngo ninterahamwe ngwaje kweza itorero arikuremo ababi twebwese ntitwasohotse tukinjira mumateraniro mugitondo bapasteri ryivuze nabandi ntibasohowe nabi nawe ahubwo aracyakoiriki muri ADEPR yavugaga kwariyinterahamwe cg hari yarayihinduye da sinamenya none nawe gusohorwa agiye kubwiriza bimugezeho abatazi amateka ye yomuriza96 kuzamura bazayabaze neza bazamenya uwobaririra uwariwe neza
Muraho neza mwa mfura mwe!!!
Mukirundi baravuga ngo ni agahomamunwa kubyaye kuri paruwasi ya @ Remera
Gusa kubwanjye navugaga ngo “ADEPER” nta buyobozi dufite kugeza igihe tuzabugirira.
Ariko nubundi Leta ko yinjira mubuyobozi bwa ADEPR yafashe nabo bantu ikabajyana mubitaro byabarwayi bo mumutwe bakareba niba ntakibazo kirimo, basanga ntakirimo rib ikabashyikiriza inkiko zigakora akazi kazo. Nigute wambwira igiterane kimaze igihe gitegurwa abazagikoramo bakabatangaza amatangazo akamara ukwezi kose amanitse barangiza bakazana ubucucu bungana gutyo ubunyamaswa nako?
Niyo yaba afite ikosa rimeze gute singombwa ko barikumukura kuruhimbi Bose babireba barikumugirira ibanga bigakurikiranwa munyuma kereka niba haribyo yarikuba yangije mubibwiriza yarikwigisha abantu nahubundi abobantu nibikoko n,Imana ninyembabazi ntiyamuhana nkuko abantu bamukojeje isoni
Bavandimwe benedata, munyemerere ngire icyo mbabwira. Ndabibingingira mu Mana ishoborabyose NGO MWe gucibwa intege nibyo Satani akorera mu itorero akoresheje abiyita ko Ari abakozi b’Imana. Ibi nibyo muba mubonye bigiye ahagaragara. Ibyo murabona nibyo byinshi.
Gusa ndahamya ko nyiri Umurimo byose abibona Kandi akomeje kubera maso Itorero rye. KUKO.IBI SATANI ABIKORERA KUGIRA NGO AYOBYE N’INTORE Z’IMANA AHO BISHOBOKA. Mbese ntabwo muzi IGIHE cyose Sauli yarwanyije Dawidi? Ese hari icyo yahinduye Ku muteguro w’Imana kuri we? Byatumye see atamusimbura Ku ngoma? Nimureke turwane intambara mu Mwuka. Uru rugamba si urw’umubiri. Nimubareke bakore uko babyumva iminsi yabo irabaze. Abahagaze Neza mu gakiza k’Imana nimugakomereho MWe kureba Ku bantu. Ikitegererezi ni kimwe twahawe:Yesu Kristo inzira n’ukuri n’ubugingo. Ahandi hose ni Ku musenyi.
Uwiteka azi Abe Kandi itorero ry’Imana ryubatse Ku rutare Kandi naho amarembo y’ikizimu yatoboka ntiyarisenya.
Uwo mukozi w’Imana ndizera ko bitamuhungabanije. Nakomere iyamuhamagaye iramuzi kandi izi Ibyo agomba kuyikorera. Ndahamya ko bitamutunguye kuko iha buri wese ikigeragezo kimukwiriye.
NIMUKOMERE MUHAGARARE MUSHIKAMYE. NUBWO TWAGUSHIJE ISHYANO MU ITORERO RYACU ARIKO NYIRARYO NTASINZIRIYE.
MURAKAJYA MU IJURU
Uwiteka nyirumurimo arebe icyo akorera ubwoko bwe ntibyoroshye
Twihanganushije Pastor Masumbuko Kandi Imana imukomeze. Nubwo bavuga ngo urukungu rukurana n’amasaka ariko ikirura nticyabana n’intama mu nzu ngo bikunde. ADEPR yabaye Company nk’izindi Uwiteka akomeze abakomeje kuyikomerekeramo.
Mbega inkuru ibabaje ,subu koko n,Imana dukorera cyangwa harizindi nyungu ,jyewe ndababaye pe gusa nihanganishije pasteur Masumbuko