Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, kuwa 16 na 17 Ugushyingo 2021 hakomeje urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR ari bo Bishop SIBOMANA Jean na Bishop Tom RWAGASANA na bagenzi babo.

Kimwe mu byaha baregwa n’ubushinjacyaha harimo Sauna Massage bwise iya baringa, aho buvuga ko hasohotse amafaranga angana na miliyoni 5 zo kuyubaka ariko ntibikorwe maze amafaranga akajya mu mifuka y’aba bayobozi.

Ubushinjacyaha bushinja Madame MUTUYEMARIYA Christine wari Umucungamutungo w’iri Torero (Utakibarizwa mu Rwanda) ko yatagetse Enjeniyeri Sindayigaya Theophile gusaba Pasiteri NZABARINDA Tharcisse bwita IKITSO cya MUTUYEMARIYA nawe wari ufite ikiraka cyo kubaka muri iyi Hotel kujya gufata Sheki ya Miliyoni 5 kuri ADEPR mu masaha y’ijoro ngo ajye kuyibikuza, maze ayo mafranga ayamujyanire.

Bukomeza buvuga ko na nubu iyo Sauna Massage itari yubakwa kandi ko Umugenzuzi w’imali agaragaza ko ayo mafaranga yasohotse yiswe ayo kuba Sauna Massage.

Uyu Pasiteri NZABARINDA mu kwisobanura avuga ko yashutswe na MUTUYEMARIYA ngo abikuze ayo mafaranga, maze ajya kuri Banki ya Kigali B.K aherekejwe n’Umubitsi wa ADEPR  Bwana BENINKA Bertin akaba ari nawe wanditse iyi Sheki mu mazina ye.

Pasiteri NZABARINDA yavuze ko mbere yo guha Madamu Mutuyemariya aya mafaranga yamubajije impamvu ari we bahisemo gukoresha kugira ngo ayo amafranga abikuzwe, maze amusubiza ko ngo bagombaga kurara bahembye abakozi cyane ko nawe yari mu bakoreshaga abubaka DOVE Hotel.

Umubitsi wa ADEPR Beninka Bertin yemereye urukiko ko ariwe wakoze iyo sheki ajyana na Nzabarinda kuri BK airport bajya kubikuza, maze bavuyeyo mu ijoro ayo mafaranga bajyanira Mutuyemariya kuri Sabas Pharmacy iri mu Giporoso. Icyo gihe ngo baramuheje maze bajya kwiherera maze nyuma aza kubona  Mutuyemariya agaruka mu modoka afite ya envelope bavanye  (Igifurumba) gusa ngo ntiyamenye niba yari akivanye muri alimentation cyangwa farumasi yari aho hafi.

Ubwo yabazwaga n’urukiko niba yarahawe aya mafaranga, Binyuze (kuri Video Conference) Madamu MUTUYEMARIYA yavuze ko Pasiteri NZABARINDA ari igikoresho cy’abayobozi ba ADEPR (Bariho ubu) n’ababasimbuye ku buyobozi batamwifuriza ineza, bityo ngo uyu mu Pasiteri NZABARINDA akaba agomba kugaragaza aho yamusinyiye amuha izo Miliyoni 5 nk’ikimenyetso ashingiraho amushinja kuyakira.

MUTUYEMARIYA yanzura avuga ko bafunzwe (Muri Gereza) hamaze kubakwa urukuta rwa Sauna Massage bityo ibyakurikiyeho bakaba batagomba kubibazwa.

Ni kenshi abakiristo ba ADEPR bagaragaje ko batishimiye PISINE ya DOVE Hotel ndetse n’iyi Sauna bakaba batumva neza ibyayo kuko ngo akenshi usanga zikorerwamo ibyaha.

Abaregwa bose bari baragizwe abere mu manza zabanje ariko ubushinjacyaha bwongera kujuririra umwanzuro w’urukiko rugaragaza ibindi bimenyetso, maze bose uko bakabaye bongera guhamagazwa, urubanza rusubira mu mizi.

Uru rubanza rumaze imyaka 5 ruhuzwa n’ibindi byaha binyuranye birimo Ukunyereza no Gukoresha nabi umutungo wa ADEPR, inyandikompimbano n’ibindi rukaba ruzakomeza mu minsi iri imbere.

NTICIKWE N’INDI NKURU IZA GUKURIKIRAHO MU KANYA NAYO IVUGWA KU BANDI BAREGWA MURI URU RUBANZA…

Abahoze bayobora ADEPR mu gihe cy’iyubakwa rya DOVE Hotel

Sauna Massage ya Dove Hotel yakuruye impaka mu rukiko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here