Nyuma yuko Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo guhagarika Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ya GITWE kubera ikibazo cy’ireme ry’uburezi ndetse n’ibikoresho bidahagije, kuri ubu abayikoragamo bararira ayo kwarika.

Si abayikoragamo gusa kuko na bamwe mu bakiristo b’iri Torero batumva ukuntu Kaminuza yabo yabafashaga kwiteza imbere yafunzwe kuri ubu hakaba hashize imyaka 3 ifunze.

Umusaza witwa Gahima (Twahinduriye izina) yabwiye ISANGE.rw ko we n’umuryano w’abana 8 n’umugore bakuraga amaramuko muri iyi Kaminuza ariko ikaba yarafunze, ibi bikaba ngo byaramugizeho ingaruka zikomeye kuko uretse kurengerwa n’Imana nta kundi babayeho. Yavuze ko n’abandi bakoranaga muri iyi kaminuza nabo babayeho nabi muri rusange.

Gufunga kw’iyi kaminuza kandi ngo byateye igihombo n’ubwigunge bukomeye ku baturage bo muri kariya gace kuko bahakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi, kuri ubu bamwe bakaba baratangiye gusuhuka kubera inzara.

Gahima yasabye Minisiteri y’Uburezi guca inkoni izamba ikongera gufungura iyi Kaminuza kugira ngo imibereho yabo izanzamuke kuko babuze ikindi bakora.

Mu kiganiro iyi Minisiteri iherutse kugirana na Radio Rwanda, yavuze ko barimo kugenzura ko ibyo iyi Kaminuza yasabwe kuzuza byarangiye kugira ngo harebwe niba yakongera gukomererwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here