Kuwa 17/08/2024 – 16/08/2026, iminsi 730 iruzuye neza Leta y’u Rwanda ifunze insengero zitujuje ibyo zasabwe birimo kurinda urusaku, kugira isuku, kugira ubumenyi bwo ku rwego rw’amashuli yemewe hagamijwe guca akajagari kayarimo, ubujura n’ibindi….
Ubwo izi nsengero zafungwaga, benshi mu bafungiwe bari biteze ko zizahita zifungurwa mu minsi mike, ariko icyo kizere cyakomeje kuyoyoka kugeza uyu munsi. Mu bihe bitandukanye, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, cyagiye gitangaza ko ibyo izi nsengero zasabwe ni byuzura, kizagenda gifungura izabyubahirije.
Ibi byakozwe mu kwezi kwa Gashyantare kwa 2026 ku nsengero nkeya ariko inyinshi zikaba zitarafunguwe nubwo zo zivuga ko zakoze iyo bwabaga ngo zifungurwe. Hari amakuru yuko muri aya mezi ya Nyakanga na Kanama hari zimwe mu nsengero zirimo gusurwa n’iki kigo, ariko igenzura rikaba rigikomeje….
Nubwo iri genzura rikomeje, hari benshi mu banyamadini bamaze kuvanayo amaso kuko ibyo basabwe ngo badashobora kubyuzuza kuko bibasaba ubushobozi burenze. Hari bamwe muri bo kandi basabye inguzanyo mu ma Banki cyangwa se banafashe amadeni hirya no hino ngo buzuze ibyo basabwe ariko bakaba bamaze iyi myaka ibiri bagitegereje.
Bamwe mu bareba kure bavuga ko kuba Leta uyu munsi ihanganye no guca inzoga z’inkorano ziswe ibyuma, byaba ari ingaruka zikomeye zuko abantu bavuye mu nsengero zafunzwe bagahitamo kwigira mu businzi.
Abo mu idini ya Islam bo bashimiye Perezida Paul Kagame ko yumvise ubusabe bwabo akabasubirizaho ibyo bise gutora ZANA cyangwa se Gusari. Nyamara abanyamadini bamwe bavuga ko bagitegereje ko RGB irangiza igenzura muri iyi mpeshyi kugira ngo ibafungurire insengero. Hari kandi benshi mu banyamadini bahisemo gusuhukira mu bihugu by’abaturanyi n’ahandi kugira ngo amaramuko bavanaga mu maturo akomeze.
Nubwo hari iki kizere kuri bamwe, hari n’abandi bavuga ko bamaze kwiyakira ko insengero zabo zitazafungurwa bitewe n’ubushobozi buke bwatumye batuzuza ibisabwa. Kuba hashize iminsi 365 izi nsengero zifunzwe, bihuriranye neza numunsi w’igikorwa cyo gusengera igihugu hagamijwe gushima Imana kizaba kuwa 16/08/2026 bikaba biboneka neza ko hari bamwe muri bo bazashimira Imana ku mutsi w’iryinyo.
Kuri uyu wa 11/08/2026, Ikinyamakuru isange.rw cyashatse uburyo kivugana n’Umuyobozi ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta n’imiryango ishingiye ku kwemera muri RGB mu rwego rwo kubaza aho igikorwa cyo kugenzura ibyasabwe abafungiwe insengero kigeze, ariko ntibyakunda kuko batubwiye ko atabashije kuboneka bakaba batwijeje ko mu minsi ya vuba azabasha kuduha ikiganiro kuri iyi ngingo.
























