Home Blog Page 2

Umuhanzi Israel MBONYI yapfuye iki na Apotre MASASU Joshua?

0

Igihe kibaye kirekire Umuhanzi Israel Mbonyi ategura ibitaramo yise ICYAMBU Live Concert ariko ntibigaragaremo Umushumba we Apotre Masasu ku mpamvu benshi bibaza. Urebye mu gitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoze, wasangaga Umwigisha w’Ijambo ry’Imana ari Apotre Masasu.

Yabaga yazanye n’abakristo basengera muri Evangelical Restoration Church kugira ngo bashyigikire umwana wabo. Nyamara, uko uyu muhanzi yagiye arushaho kwamamara , byagaragaye ko Apotre Masasu nta wongeye kumuca iryera mu bitaramo bye.

Benshi bakomeje kwibaza niba adatumirwa  cyangwa se niba hari imiziro yaba yaravumbuye kuri uyu muhanzi akaba yarafashe umwanzuro wo kutazongera kuza mu bitaramo bye!

Apotre Masasu azwi ho kutorohera abahanzi basengera mu Itorero rye mu gihe baba bitwaye nk’abasitari.

Mu bihe binyuranye, Ikinyamakuru ISANGE.rw cyagiye kibona uburyo Apotre Masasu yagiye atesha bamwe mu bahanzi n’abacuranzi bitwaraga uko babonye mu Itorero rye, aha tukaba twavugamo nka Rehoboth Ministries yigeze kwamamara ariko bikarangira hari ibyo itumvikanyeho n’uyu Mushumba, Umucuranzi witwa Richard wigeze gucuranga muri Guma Guma agahita ahagarikwa muri iri Torero, Umuhungu we bwite wacurangaga Guitar Solo wigeze kujya gucuranga mu bitaramo birimo indirimbo zidahimbaza Imana nawe agahagarikwa n’abandi…

Mbese Urutugu rwaba rwarasumbye ijosi?

Umuhanzi Israel Mbonyi yagize igikundiro kidasanzwe ku buryo nawe byamurenze ugereranije n’ibyo yari yiteguye kuzabona mu gihe yinjiraga mu muziki. Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yavuze ko yamaze kurenga kuba Umuhanzi wa Gospel ahubwo ko asigaye ari umuhanzi wa bose.

Ibi bigaragaza ko kuba afite abantu benshi bamukurikira, bishobora gutuma abo mu Itorero rye babona ko atakiri umuntu wo kubwirwa ngo yumve cyane ko afite abarebera inyungu ze badasengera muri iri Torero kandi bakaba bazwi mu yindi myidagaduro bamufatira imyanzuro! Aha umuntu yakibaza niba urutugu rutaramaze gusumba ijosi, bityo abo kwa Masasu bakabigendamo gake ndetse Apotre Masasu akaba yaraciye Iteka ko atazongera kuririmba muri iri Torero.

Mbonyi yaba yarabaye umwana w’ikirara?

Uyu muhanzi yavuye kwiga mu gihugu cy’Ubuhinde ahita yakirwa muri iri Torero, riramurera dore ko ari naho ababyeyi be basengera. Kuba atakiririmba muri iri Torero ndetse no kuba abayobozi be batagaragara mu bikorwa bye byose, bitera benshi kwibaza niba atarabaye nka wa mwana w’ikirarara!

Masasu yaba yaramumenesheje mu rusengero rwe?

Mu Itohoza Ikinyamakuru ISANGE.rw cyakoze, cyamenye ko uyu muhanzi aza gusengera muri Evangelical Restoration Church Masoro rimwe na rimwe ariko akiyicarira mu ntebe z’inyuma. Ntajya ahabwa umwanya wo kuririmba bitewe n’uko ngo yigeze gutumirwa ngo aririmbe mu gitaramo cyagombaga kuhabera ariko ntiyabasha kumvikana n’Ubuyobozi bw’Itorero kubera ko hari ibyo yasabye ko byabanza kubahirizwa ariko ntibikorwe, nawe agahagarikwa kuririmba mu rusengero.

Ese iyi niyo yabaye intandaro yo kudacana uwaka hagati ya Apotre Masasu na Israel Mbonyi?

Tubasezeranije ko mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho impamvu zirenze imwe zatumye iki kibazo kivuka….

Apotre Masasu ntakigaragara mu bitaramo bya Israel Mbonyi.

ADEPR: Hari abahisemo kudashyira 1/10 cyabo mu GISEKE, ahubwo bakagishyira aba Pasiteri bahagaritswe!

0

Hashize iminsi hirya no hino mu nsengero za ADEPR habayeho amavugurura ataravuzweho rumwe bitewe nuko abashumba b’amatorero bagiye bahagarikwa ariko ntihatangwe ubusobanuro bwemeza abanyetorero impamvu ya nyayo bavanywe mu mirimo. 

Havuzwe byinshi, ariko ntibyagira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ngo bube bwabasubiza mu mirimo. Ibi byarakaje benshi mu bayoboke b’iri Torero, basaba ubusobanuro ariko biba iby’ubusa. Icyakurikiye iri hagarikwa, nticyatinze kwigaragaza ku buryo imiryango y’abashumba bayoboraga amatorero bakuwe mu mazu bishyurirwaga, bamburwa amamodoka n’ibindi.

Kuva ubwo, ubukene bwatangiye kunuuma mu ngo zabo, inzara ivuza ubuhuha, kwirukanwa kw’abana mu mashuli n’ibindi….. Kubabona bamaze kwandagara kandi abakiristo bari basanzwe babubaha nk’abanshumba bababwirije ubutumwa bwiza ndetse bakabarera mu buryo bw’umwuka, byatumye benshi muri bo bafata ibyemezo bikomeye ku kigendanye no gutura.

Ikinyamakuru ISANGE.rw cyatohoje amakuru yuko hari benshi mu bakiristo batagikozwa gutura 1/10 gisanzwe gishyirwa mu giseke cyangwa se cyajyanwaga mu biro by’umukuru w’Itorero kikandikwa mu bitabo byabugenewe. Aba bakristo babwiye ISANGE ko aho kugira ngo batange kimwe mu icumi kijya mu mifuka y’abayobozi bizamuriye imishahara maze bagahagarika abakuru b’amatorero, bahisemo kujya bakijyanira ba bandi bahagaritswe nta mpamvu.

Umwe muri bo yagize ati “Njye n’umutima nama wanjye, narasenze mpatwa kujya mfata 120,000Frw nka 1/10 cy’umushahara mpembwa nkakigabanya abakozi b’Imana bagize akarengane ko guhagarikwa. Bariya bayobozi ba ADEPR baratubeshye ubwo bajyaga ku buyobozi! Batubwiye ko bagiye guhindura ibintu ku buryo bazaha agaciro abakozi ndetse bakazamura umubare w’amafaranga usigara ku Itorero. Ibyo byose nta na kimwe bakoze, ahubwo barushijeho kujyana ibintu ahabi.

Ubwo se imishahara abashumba bangana kuriya bahabwaga isigaye ikoreshwa iki kandi ko Itorero ritigeze ribura amafaranga yo kubahemba? Njye na bagenzi banjye benshi bari hirya no hino mu matorero, twasanze Itorero ryaratewe maze natwe Imana iduha ubwenge bwo kuyikorera tubohotse. 

Ntabwo natanga amafaranga angana kuriya maze ngo ndyame numva mfite umutima udatuje kubera ko nakoze icyo umutima wanjye udashaka. Imana ishyigikiye uko ntanga 1/10 kandi bimpaye amahoro n’umugisha mwinshi.

Si uyu gusa ahubwo hari n’abandi bavuga ko icyo bagomba gukorera Imana bakizi ko nta we ukwiriye kukibigisha. Gusa icyo usanga bahurijeho, ni ituro ry’umutima ukunze batanga mu gihe cy’amateraniro kuko ryo hari imirimo mito korerwa ku rusengero ryunganira.

Tuzakomeza gutohoza iby’iki kibazo.

Kimironko: Uko bamwe muba Pasiteri bajya kurya muma Resitora ahenze FAGITIRE zikishyurwa n’abakiristo babo!

0

Muri iki gihe hasigaye haradutse icyo twakwita UBUTEKAMUTWE bwitwaje inshingano za Gipasiteri, aho bamwe mu bakiristo  basigaye binubira guhora bishyura FAGITIRE z’ibyo baba bafashemo ibyo kurya n’ibyo kunywa mu maresitora akomeye yo muri Kigali.

Tujya kwandika iyi nkuru, twaganiriye na bamwe mu bakiristo bakozweho bene ibyo bikorwa bigayitse maze batubwira uko aba ba Pasiteri babigenza. Umwe muri bo utarashatse ko dutangaza amazina ye yabwiye ikinyamakuru ISANGE.rw ko ubwo yari mu kazi yagiye kubona yumva Pasiteri we amuhamagaye kuri telefoni ye.

Ngo yamubwiye ko amushaka cyane byihutirwa mbese ko hari ubutumwa bwihutirwa amufitiye. Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri numvise Pasiteri ampamagaye kandi ko byihutirwa, maze mpita nsaba agahusa mu kazi njya kumureba cyane ko aho nari ndi hatari kure cyane yaho yari ambwiye kumusanga. Nafate akamoto ngezeyo nsanga ni muri Resitora yiyubashye hano muri Kigali mu murenge wa Kimironko. Sinasanze ari wenyine kuko yari kumwe n’ikindi gikundi cya bagenzi be 5 baba Pasiteri harimo n’abavugabutumwa.

Nabaye nkibasuhuza umwe muri bo aba atangiye kumpanurira ibyo Imana igiye guhindura ku buzima bwanjye, maze bahita bampa intebe nicara hagati yabo. Byihuse, umukozi w’iyo Resitora nawe yahise aza kumbaza icyo mfata maze ntumiza Fanta kuko numvaga ntari buhatinde nubwo rwose hari mu gihe kegereje amasaha ya saa sita.

Ubwo uwo muhanuzi yari amaze kumpanurira, bose bakomeje kumbwira ko Imana imfiteho umugambi mwiza! Hashize nk’iminota 30 mbabwira ko nari nadomotse mu kazi ko nshaka kugenda……. Ubwo Pasiteri wanjye yahise ambwira ko abakozi b’Imana bampesheje umugisha kandi ko bo bagifite umwanya aho nabasanze.

Umuvugabutumwa ntamenye mubo bari bicaranye yahise abivugira aho ansaba ko nagira icyo nkora ku byo barimo gufatira aho nk’umukozi w’Imana, maze nk’umuntu wari umaze kwakira ubuhanuzi ngira ipfunwe ryo kugenda nta kintu nkoze cyane ko nanjye nari nafashe Fanta, uwo ukaba wari umutego nyine!

Nahise nishyiramo akanyabugabo mpamagara wa mukozi wanzaniye Fanta mubaza Fagitire ngo ndebe uko ingana. Nasanze bamaze kurya no kunywera ibintu bya 32,000Rwf! Nabanje kurwana n’umutima ariko nakwibuka ibya bwa buhanuzi bwabo nkumva ndatsinzwe. Nababwiye ko badakwiriye kugira ikibazo ku kijyanye no kwishyura maze njya kuri kontwari ndishyura mbasiga aho ariko nibaza impamvu atambwiye cya kintu kihutirwaga yashakaga kumbwira!.

Mu by’ukuri natashye mbabaye ntiyumvisha ibimbayeho sinagira uwo mbibwira kabone n’umugore wanjye….. naje kubimubwira hashize icyumweru cyose. Nyuma yaho nabwo Pasiteri wanjye yarongeye arampamagara mubeshya ko nagiye gukorera mu ntara, birangirira aho!

Undi nawe twaganiriye nawe utemeye ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nawe ibyo byamubayeho ariko we akaba atarigeze ahamagarwa. We yatubwiye ko yagiye kurya muri Resitora iri Kimironko maze asangamo igikundi cy’abapasiteri batandatu baje kurya no kunywa. Nawe yavuze ko bamusabye guhaguruka aho yari yicaye akabasanga. Yarabikoze baricarana ariko agiye gutaha, umwe muri bo amusaba ko yahesha umugisha abakozi b’Imana mbese nkuko nabo bajya bawubahesha mu nsengero.

Ngo kuko nta yandi mahitamo yari afite, yaremeye ajyana FAGITIRE kuri kontwari arishyura, gusa ntiyatubwiye umubare w’ibyo bafashe aho.

Undi nawe wigeze kubona icyo gikundi, yemeje ko kizwi cyane cyane muri Kimironko ngo kuko kizenguruka hirya no hino mu maresitora akomeye ndetse no mu mahoteri yaho. Yavuze ko hari n’amadeni kigenda gifata cyane cyane mu maresitora y’abayoboke babo, kwishyura bikaba byarabaye ingorabahizi.

Yasoje asaba ko ubu butekamutwe bukaba bukwiriye kwamaganwa na buri wese.

Gusa abakunze gushyirwa mu majwi, ni aba Pasiteri bo mu matorero mato benshi bakunze kwita ay’inzaduka.

Turacyaperereza ngo tumenye amaresitora basize batishyuye ndetse n’agaciro k’ingano yabyo.

Abakristo n’insengero za Methodiste Uni bashyizwe mu cyamunara, New Life Bible Church iri mu bapiganwa!

0

Ni kenshi mu nkuru zacu zabanje twakunze kwerekana impungenge z’abakristo biyuha akuya bakubaka insengero z’ibitabashwa ariko batazi ko baruhira abayobozi babo, ariko nyuma bakazumva ko bashyizwe ku isoko nk’ ibicuruzwa!

Ama mbere, habayeho icyo twakita Bombori bombori muri CMUI (Communaute Methodiste Uni International) ifite ikicaro gikuru mu Mudugudu wa Dusenyi Akagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, aho abayoboke b’iri Torero bagiye bahangana n’abayobozi babo kubera kunyereza imitungo.

Burya Koko ngo imbeba irya umuhini yototera n’isuka!  Nyuma yuko Pastor Sekimonyo na Komite barezwe mu nkiko n’abayoboke babo gusesagura umutungo no kugurisha insengero n’ibindi bikorwa, ubu ngo haba  hatahiwe kugurisha Itorero  n’abayoboke, maze   bikegurirwa New Life Bible Church yinjiye mu gikorwa cyo guciririkanya ikiguzi.

Mu kiganiro ISANGE.rw yagiranye  na Pastor Ruvuzacyuma JMV wayoboraga Itorero rya CMUI Rugerero ryo mu Karere ka Rubavu  akaza kwimurirwa ku Itorero rya Ndobogo, ashinja Pastor Sekimonyo Fidele ko yagurishaga imitungo itimukanwa ari kumwe n’umwungirije  hamwe n’umwanditsi.

Pastor Ruvuzacyuma akomeza avuga ko iyo bakoraga hakagira ubaza iby’umutungo  bahitaga bakwirukana ndetse n’iyo bamenyaga umukristo uvugana n’uwabajije iki kibazo nawe yahitaga yirukanwa.

Umukristo wasengeraga kuri CMUI mu mujyi wa Rubavu ubu akaba atuye Mahoko ariko wanze ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko bafite agahinda ko kutabona aho basengera kuko urusengero rwa CMUI Rugerero rwagurishijwe none bakaba bafite amakuru ko Itorero  n’abakristo  byose bigiye kugurishwa akaba asaba ko byahagarikwa mu maguru mashya.

Twahamagaye Umushumba mukuru wa New Life Bible Church Mugisha Buregeya Charles dusanga ari mu nama aduha uwo tuvugana witwa Rev. Isaac Kitegwa adutangariza ko nta gahunda bafite yo kugura itorero rya CMUI, ati “Tubyumva mu itangazamakuru  nk’ibihuha”

Pastor Bahati Etienne wabaye Rejiyonari wa Majyaruguru akaba impirimbanyi mu kugaruza imitungo y’itorero yemeza ko Pastori Sekimonyo yononnye imutungo y’itorero rya CMUI, aho biyambaje akanama nkemura mpaka no mu ihuriro ry’amatorero biba ibyubusa kugeza no muri RGB ndetse no mu nkiko.

Pastor Bahati arasaba inzego zibishinzwe hamwe n’itangazamakuru guhagarika imitungo isigaye itaragurishwa mu gihe hataraboneka ubutabera kuri iki kibazo.

Pastor Sekimonyo Fidele nawe yadutangarije ko nta bibazo biri mu itorero rya CMUI. Nyamara nubwo abihakana,  ku matariki ya 16 na 17 Werurwe 2022 i Rubavu hari abazungu baje guha abapasitori bo muri CMUI amahugurwa,  bikaba byaraketswe  ko bari boherejwe na New Life Bible Church yitegura kugura iri Torero.

Pastor Sekimonyo avuga ko ibyo ari bihuha bitangwa nabo baburana mu nkiko bayobowe na Pastor Bahati  ndetse n’abatifuza ko Itorero ryatera imbere.

Tuzakomeza kubakurikiranira ibibera muri CMUI.

I Rubavu hubatse urusengero rwa New Life hahoze ibikorwa bya CMUI
Aya ni amashuli ahubatse
Abazungu bivugwa ko boherejwe na New Life Bible Churc gutanga amahugurwa ku bayobozi ba CMUI mbere yo kugurwa kw’Itorero n’abayoboke babo.
Iyi foto igaragaza hakiri ibikorwa bya CMUI
Rugamba Erneste

Nyuma yuko Past.MASUMBUKO yirukanywe, Korali Amahoro yahanyuranye umucyo ariko ihabwa umwigisha w’UMUTSINDIRANO!

0

Mu gihe abantu benshi baguye mu kantu nyuma yuko Umuvugizi wa ADEPR Past.NDAYIZEYE Isaie ahagarikiye mu ruhame Past.Masumbuko Josue akamubuza kwigisha mu giterane cyari cyateguwe na Korali AMAHORO ya ADEPR Remera, ntibyabujije ko gikomeza kandi kikagenda neza.

Iki giteramo cyabaye mu minsi ibiri kuwa 16-17/04/2022 kikaba cyari gifite intego yo kwizihiza Pasika ari nako iyi Korali Amahoro yari yagiteguye yabihuje no gufata amashusho n’amajwi mu buryo bw’imbonankubone (Live Recording). Iyi Korali ntiyaciwe intege n’ibyakibereyemo kuko yakoze neza ibyo yari yateguye ku buryo yanyuranye umucyo imbere y’imbaga yari yakubise yuzuye urusengero.

Korali Amahoro yahanyuranye umucyo

Abahanzi barimo Simon Kabera, Alexis Dusabe n’abandi bafashije iyi Korali muri iki gikorwa ku buryo banyuze mu buryo bwuzuye abari bitabiriye. Mu giterane nyir’izina habayeho ubukorwa byo gushimira Imana byimbitse bikozwe na bamwe mu baririmbyi ba Korali Amahoro bagiye batanga ubuhamya bw’ibyo Imana yayikoreye kimwe n’imiryango yabo.

HOHEREJWE UMUBWIRIZA W’UMUTSINDIRANO

Hari abantu benshi bibajije umwigisha uzaza gusimbura Past.Masumbuko Josue dore ko ari we wari kuzigisha muri iyo minsi ibiri cyamaze. Abantu batunguwe no kubona higishije uwitwa Evangeliste NZARAMBA Jean Paul twahisemo kwita UMUTSINDIRANO kuko bamuzanye biturutse ku bandi, uyu akaba asanzwe amenyerewe kwigisha mu biterane binini n’ubundi.

Evangeliste NZARAMBA Jean Paul

Uyu muvugabutumwa nubwo yahamagajwe bitunguranye, yabashije kwigisha ijambo ry’Imana rihuye n’insanganyamatsiko y’igikorwa aho yibukije abakiristo kutajya baremererwa n’imitwaro ndetse n’ububata bw’ibyaha kandi bahora mu rusengero aho bakabaye bakwiriye kuruhukira.

Amakuru ISANGE.rw yatahuye ni ay’uko uyu mwigisha yaba yahamagajwe n’Umushumba uyobora amaparuwasi yo muri ADEPR Remera Past.GATANAZI Justin wanavuzweho ko ari we wategetse ko Past.Masumbuko avanwa ku ruhimbi ariko nawe abitegetswe n’abamukuriye twavuze mu nkuru yabanje.

Korali Amahoro ubwo yateguraga iki gitaramo yari yatumiye Past.Masumbuko nk’umwigisha w’Ijambo ry’Imana ariko birangira igenewe undi.

Kugeza ubu abantu benshi baracyari kwibaza icyo Umuvugizi wa ADEPR Past.NDAYIZEYE Isaie yaba yarahoye Past.Masumbuko ku buryo amukoza isoni imbere y’Intama.

Tuzakomeza kubacukumburira impamvu ibyihishe inyuma.

Perezida wa Korali Amahoro Nagiriwubuntu Dione yashimiye abaje kwifatanya nabo

Simona Kabera yasusurukije abari aho

Kanda hasi usome uko byabanje:

Past.MASUMBUKO yabujijwe kubwiriza mu giterane cya ADEPR, asohorwa nk’ushimuswe!

Umwuka wa SATANI waba ariwo ubabyinisha IGISIRIMBA bakambakamba abandi bahekanye ku mugongo?

1

Injyana yitwa IGISIRIMBA ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino mu nsengero, aho usanga amatsinda atandukanye arushanwa kuzana UDUSHYA mu rwego rwo kugaragaza imibyinire yihariye kugira ngo bemeze ababareba. 

Ibi bijya gutangira, byazanywe nabo twakwita INSORESORE zibyina zisimbuka ku buryo zigera mu ntera ya metero nk’ebyiri z’ubujyejuru, izindi zigasimbuka ahafite umurambararo wa metero nk’eshatu!

Kuva nko mu mwaka wa 2016 nibwo uyu mwuka wagiye ukwirakwira hirya no hino mu matorero ku buryo byagiye bifata indi ntera, aho usanga hari ababyina bakambakamba, abandi bahekanye ku migongo, abandi baryamye hasi bigaragura n’ibindi mujya mubona!

Hirya no hino mu nsengero, aba babyina gutya bagiye banengwa kubikora BAHUTAZA abatari muri izo gahunda, ngaho aho bamenagura ibikoresho byo mu nsengero ngo barasimbuka, ngaho abaca mu ntebe basizunika, ngaho abikorera intebe zo kwicarwaho bakazizengurukana mu rusengero cyangwa se hanze yarwo n’ibindi biteye impungenge. Hari henshi kandi hagiye hagaragara abagiye babivunikiramo kubera kubikora bashaka kwemeza ababareba.

Benshi babona iyi mibyinire bahuriza ku kuba uyu atari umwuka uva ku Mana, ahubwo ari uwa SATANI kuko ngo ntabwo umwuka muzima yafata umuntu ngo amenagure ibintu byose, ngo avunagurike  cyangwa se ngo ahutaze abandi.

Aya marushanwa yo kubyina igisirimba, usanga agenda afata indi ntera ku buryo hari aho abashumba b’amatorero babihanganiramo na bene ukuzana izi mbyino zivugisha abantu benshi.

 

Breaking: Past.MASUMBUKO yabujijwe kubwiriza mu giterane cya ADEPR, asohorwa nk’ushimuswe!

11

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/04/2022 kuri ADEPR REMERA ubwo habaga igitaramo cyo kwizihiza Pasika cyateguwe na Korali AMAHORO, habareye igikorwa benshi mu bari bakitabiriye bise icy’ubugome n’iteshagaciro ku Itorero cyakozwe n’ubuyobozi bwa ADEPR. 

Ubwo abantu benshi bari biteguye ko Pasiteri MASUMBUKO Josue yari kubwiriza muri iki gitaramo dore ko yari yaraciwe kubwiriza ku mpamvu zitigeze zisobanurwa n’ubuyobozi bwa ADEPR, batunguwe no kubona yirukanwa mu Iteraniro kandi hari hashize ukwezi kose byaratangajwe ko ari we uzakigishamo.

Ubwo bari bageze mu gihe cyo kwakira umuvugabutumwa ngo asuhuze abanyetorero dore ko yiteguraga kuvuga ijambo ry’Imana, abari aho bagaragaje amarangamutima menshi bakoma mu mashyi menshi bagaragaza ko bishimiye kongera kumubona abagaburira ijambo ry’Imana.

UKO OPERASIYO YAKOZWE. 

Mu gihe yari ahagaze imbere ku ruhimbi ngo asuhuze Itorero, ako kanya hahise hasohoka ITEGEKO ry’ikubagahu risaba ko Masumbuko asohorwa mu rusengero AGATAHA. 

Amakuru ikinyamakuru ISANGE cyabonye ariko bigoranye, ni ay’uko mbere yuko ajya kwigisha, Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri ISAIE NDAYIZEYE yahamagaye uwitwa Eugene umwungirije, amutegeka guhamagara Umushumba w’Itorero rya Kabuga ngo nawe ahamagare Umushumba w’Itorero rya Remera ryabereyemo iki giterane guhita ahagarika Past.MASUMBUKO kubwiriza.

Ubwo uwo mushumba wa Kabuga yahise ahamagara uwa Remera amutegeka kwirukana Masumbuko, maze nawe ahita  atuma Mwalimu witwa Edmond uyobora aho i Remera kujya gukura Past.Masumbuko ku ruhimbi. Uwo Edmond yahise asanga Masumbuko ku ruhimbi aramwongorera, amusaba ko bajyana hanze gato akagira icyo amubwira.

PAST.MASUMBUKO YASOHOWE MU RUSENGERO  NK’USHIMUSWE….

Amakuru ISANGE yatahuye ni ay’uko mu gihe bari hanze uwo Mwalimu Edmond yabwiye Masumbuko yuko agomba guhita afata inzira agataha adasubiye mu iteraniro ngo kuko ari itegeko riturutse hejuru muri ADEPR. Mu rusengero, abantu ntibigeze basobanukirwa ibyari birimo biba muri uwo mwanya.

Mu rusengero imbere kandi Korali Amahoro yahise itegekwa nayo kujya ku ruhimbi ngo ikomeze iririmbire abantu indirimbo nyinshi (Mu buryo itari yateguye) mu gihe hari hagishakishwa icyakorwa……maze nayo irabikora ariko itazi ibirimo kubera hanze……..nayo igeze aho irarambirwa!

Ubwo yari imaze kuririmba indirimbo nyinshi, nayo yatangiye kwibaza impamvu Masumbuko ataza ngo yigishe cyane ko nta wari ukiri mu rusengero. Ubwo  nibwo abari mu rusengero batunguwe no kubona ku ruhimbi hazamutseho undi muvugabutumwa utari wateganijwe, maze nawe yigisha ibyo atari yateguye!

Urusengero rwa ADEPR REMERA

Urusengero rwa ADEPR REMERA rwabereyemo iki gitaramo

ABANTU BAGUYE MU GAHUNDWE…..BATAHA URUSORONGO!

Abari aho bakubiswe n’inkuba babonye ibibaye, bibaza aho Past.MASUMBUKO yarengeye! Bibabjije impamvu higishije undi muvugabutumwa ariko nta gisubizo cyabyo bigeze babona maze bamwe bahitamo gutaha urusorongo.

IBYABAYE BISA NEZA N’IGIHE Past.USABWIMANA Samuel muri 2013 nawe wigeze gukomerwa amashyi ubwo ba Bish.Tom Rwagasana na SIBOMANA Jean bageraga mu giterane cyari yabereye kuri ADEPR Muhima abakiristo ntibabakomere amashyi ariko bakayakomera Past.USABWIMANA Samuel kuva ubwo bagahita bamuca!

ABARI MU GITERANE BATASHYE BABABAYE CYANE BIBAZA IBY’UYU MUKINO!

Umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yabwiye ISANGE ko bibabaje ko Umuyobozi wa ADEPR aza gukinira mu giterane cya Korali AMAHORO yubashywe na benshi muri iri Torero. Yavuze ko yasuzuguye ndetse agatesha agaciro iyi Korali, ndetse ko akwiriye kuzabisabira imbabazi. Yasoje avuga ko ababajwe n’imbaraga iyi Korali Amahoro yatakaje muri iki gikorwa ariko kikaba cyabangamiwe n’abari bakwiriye kugishyigikira.

Twabibutsaga ko Past.Masumbuko Josue yabaye Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR kuva mu 2007 kugeza 2013 ku buyobozi bwa Past.USABWIMANA Samuel. Yanabaye umuyobozi ku rwego rw’akarere kuva buyobozi bwa ba Bishop Tom Rwagasana na Sibomana Jean kugeza ku bwa Past.Karuranga Euphrem, aza guhagarikwa nubwa Past.Isaie NDAYIZEYE ubwo habaga amavugurura y’abakozi.

Byari biteganijwe ko Past.Masumbuko ari we wari kuzigisha muri iki gitaramo cy’iminsi ibiri, ariko kugeza ubu ntihazwi uzaza kwigisha mu mwanya we kuri iki cyumweru.

Iki gitaramo kizakomeza kuba kuri iki cyumweru tariki ya 17/04/2022.

Tuzabakurikiranira andi makuru….

Abanyarwanda bazongera GUSHIMA IMANA ryari? Ni nde wabaye KIDOBYA?

0

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Burya koko ngo nta gahora gahanze!” U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Africa byaranzwe n’Umuco mwiza wo GUSHIMA IMANA ku byo iba yarakoreye igihugu kuva mu bihe byo ha mbere.

Ubundi byari bisanzwe bimenyerewe ko igikorwa cyo gushima Imana kiba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Thanks Giving) ariko byabaye ngombwa ko amatorero n’amadini byo mu Rwanda byigaana uyu muco kuko nta cyo wari utwaye.

Ama mbere, iki gikorwa cyatangijwe n’amatorero y’abavutse ubwa kabiri yitwa BORN AGAIN Churches mu mwaka wa 2011 ariko ku mpamvu duhisemo kutavuga aka kanya muri iyi nkuru, aza gusanga cyayaciye mu myanya y’intoke kigera mu biganza by’Umunyamerika Dr. RICK Warren nawe abinyujije mu cyitwa PEACE Plan Rwanda kigizwe n’amadini ndetse n’amatorero bya Gikiristu yo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangijwe mu mwaka wa 2013 ku nshuro yacyo ya mbere kibera kuri Stade Amahoro i Remera, abantu bari bavuye imihanda yose barakubita baruzura, kigenda neza cyane. Nyamara, nyuma yaho gato ahagana mu mwaka wa 2015, 2016, 2017 ari nawo mwaka wa nyuma giheruka kubamo, hagiye haba ibintu umuntu yakwita akumiro kakuruye ikimwaro kuri ayo madini n’amatorero.

Ngaho imicungire mibi mu itegurwa ryacyo, ngaho ukutavuga rumwe kw’abashumba b’amatorero yari agihuriyemo n’ibindi. Uko ibi byose byagendaga biba, ni nako abantu benshi bacikaga intege zo kukigarukamo, bagahitamo kwigumira mu ngo zabo cyangwa se kujya gushima Imana mu matorero y’iwabo.

Ntibyateye kabiri, uwitwa Apotre RWANDAMURA Charles atangiza inkubiri yiswe “UKWICOMOKORA KU IDINI” abitewemo ingabo mu bitugu na ya matorero yagitangije bwa mbere yibumbiye muri BORN AGAIN yacyambuwe muri 2013. Abayoboke b’aya matorero, bakanguriwe kutongera kujya kwicomeka ku IDINI kuko ngo Rwanda Shima Imana yari yarahamagaye Kiliziya Gaturika n’Idini ya Islam kujya baza kwifatanya mu gushima Imana kugeza nubwo hari igihe mu gikorwa nyir’izina ubwo bari bagiye gusengera umwigisha, hahamagawe SHEHE w’abayisilamu ngo abe ari we usengera ijambo ry”imana!

Ibi byakuruye uburakari bukomeye kuri bamwe mu bari aho, bitotombera mu matama mbese batumva ukuntu igikorwa kigenda gitakaza UMWIMERER WACYO. Ubwo kandi ni nako abandi batiyumvishaga ukuntu Dr.Rick Warren yitirirwaga iki gikorwa kandi ari icy’abanyarwanda. Hari n’ibindi byinshi byagiye bikigaragaramo birimo nk’uguhangana gukomeye kwaranze Apotre Gitwaza Paul ndetse n’umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo ibyo byose kandi bikabera ku ruhimbi!

Kuba kandi iki gikorwa cyaraberaga muri Kigali gusa, byafatwaga nkaho cyahezaga abanyarwanda baba mu ntara zindi nabyo bikaba impamvu yo kwibazwa niba koko ari icy’abanyarwanda bose!

Hari abatekereza ko iki gikorwa cyaba cyarahujwe n’amasengesho yo gusengera igihugu akorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu buri mwaka ariko ntibabibonere igisubizo cya nyacyo.

Hari abibaza kandi igihe bazongera gushima Imana dore ko amadini n’amatorero byarangiye atacyumvikana ku buryo iki gikorwa gikwiriye gukorwamo.

Twasoza twibaza NYIRABAYAZANA w’ihagarara ryacyo kuko ari yo ndorerwamo abakirisitu no mu Rwanda bibonagamo.

Dr.Rick Warren ari kumwe na H.E Paul Kagame

Apotre Rwandamurwa watangije igikorwa cyo kwicomokora ku idini

 

Abapasiteri bamwe bumijwe n’ibyagiye biba muri iki gikorwa

Abanyamakuru bafotoraga Sitade yambaye ubusa

Ibintu byari byiza mu itangira ryaco

Byageze aho amakorali akajya aririmbira Sitade yambaye ubusa

Hitabajwe abahanuzi nabyo biranga….

Ese abantu tubona bikubita hasi mu gihe bari gusengerwa bagushwa n’iki?

0

Umwe mu bantu bakunda gukoresha internet(internaute) yanditse avuga ibyo yabonye ahantu yari yagiye gusengera. Nkuko abivuga, ngo yatangajwe no kubona abantu barambikwagaho ibiganza, bagahita bagwa bagaramye, ubundi ngo bakamara akanya baryamye hasi, nyuma bagahaguruka bagenda, uyu musomyi rero yatashye yibaza ibyo ari byo.

Ukugwa kw’abantu barambitsweho ibiganza kwibazwaho n’abantu benshi, hari ababishyigikira, ariko hakaba n’abandi badatinya no kuvuga ko ari ibya Satani.

Ku batari babibona, nkuko uriya musomyi abivuga, hari igihe nkuko bisanzwe, Umuvugabutumwa ahamagara abantu bo gusengerwa ngo baze imbere, basengerwe, aho rero niho agenda asengera abantu, akenshi hari igihe abasaba kuzamura amaboko, ubundi akabarambikaho ibiganza, nibwo rero ujya kubona ukabona umuntu aguye inyuma agaramye. Mu materaniro bamenyereye iyo mikorere usanga bateganya umuntu ujya inyuma y’uwo basengera kugira ngo amwakir amumanure neza atagwa nabi, njye hari naho nabonye abantu bagwa batanabakozeho, babahushyeho gusa, hari n’uwo nabonye akoresha ikote rye, arikubita abantu uwo rikozeho akagwa.Cyokora nabonye akenshi abantu bagwa neza, ntawe nabonye, akomereka,cyangwa yambara ubusa.

Umuntu wakurikiye neza iby’aba baguye ngo yasanze mu kugwa, baba bataguye igihumura, baba bumva, ngo hari igihe babona,amashusho abibutsa ibintu runaka, hari igihe baba bavuga amagambo asa nk’adasobanutse, ubundi ngo hari igihe baba babonye urumuri imbere muribo, bakumva ubushyuhe, bakumva bafite amahoro menshi, hari igihe bashobora kuguma hasi iminota ndetse n’amasaha, akenshi ngo baba bumva bamerewe neza batabyuka, kandi iyo birangiye ngo baba biyumvamo ko bahuye n’Imana.Ibimenyetso ni byinshi

Abatemera ko ibi bintu bidaturuka ku Mana bavuga ko Nta hantu mw’isezerano rishya abantu bagwaga bakaguma hasi umwanya munini, ahubwo aho abantu bagwaga Imana yahitaga ibabwira guhaguruka, ikindi hari abavuga ko muri Bibiliya abagwaga bose bagwa bubamye, ntabwo bagwa bagaramye

Ku rundi ruhande ababishyigikira basobanura ko akenshi abaguye hari igihe hari dayimoni ziba zibavamo bityo bikaba ari delivrance, batanga urugero rw’igitangaza cya mbere tubona Yesu yakoze mu Butumwa bwiza bwa Luka, aho Yesu yasengeye umuntu utewe na dayimoni wari mw’isinagogi, aho tubona ko uwo muntu yari afite dayimoni imuvugiramo, avuga ati” Duhuriyehe Yesu w’I Nazareti, uje kuturimbura?” Yesu rero Bibiliya itubwira ko yacyashye uwo mudayimoni,ategeka ko ava muri uwo muntu, Bibiliya iravuga iti ” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo ari ntacyo amutwaye” Luka 4:35 .

Indi ngingo batanga ni uburyo mu gihe cy’intumwa nabwo habaga ibintu bidasanzwe, nk’abantu bakizwaga ari uko igicucu cya ba Petero kibagezeho gusa.(No muri iki gihe hari uwo nabonye ubikora kuri Televiziyo).Ku kibazo cyo kumenya uruhande rwaba ruri mukuri, hari uwagiriye inama Abakristo kwirinda kuvuga ko icyo badasobanukiwe cyose ari icya Satani,atanga urugero, rw’ukuntu Yesu bigeze kumubwira ko ibitangaza akora ari Berzeburi ubimukoresha, Muribuka ko ari ho Yesu, yahereye avuga ko ibyaha byose bizababarirwa ariko icyo gutuka Umwuka Wera kitazababarirwa.  arangiza agira abantu inama kuba mw’ijambo, kwiga ijambo, no gusenga aribyo bizatuma tutagwa mu buyobe, bitume turobanura n’imyuka iyobya.

Ibivejuru bikomeje kwiyongera ku isi biva ku yindi mibumbe. Byakirwa na bande?

0

Ushobora kuba wibaza uti noneho se ni akahe gashya ku byerekeye ibiremwa byaba bituye ku yindi mibumbe (Ibivajuru – Extraterreste – Aliens) ndetse binavugwa ko byaba biza gusura isi?

Amakuru dufite ubu ni uko ubu Uwitwa Mazlan Othman, ukomoka mu gihugu cya Maleziya, ariwe washyizweho nk’ukuriye komite yo kwakira abo “bashyitsi” twakomeje kumva kuva kera.

Reka ariko duhere ku makuru yo mu minsi ishize kugira ngo dufashe uwaba ari bwo yumvise izi nkuru gusobanukirwa byimbitse. Mu by’ukuri si ibya none, imyaka ibaye myinshi havugwa ko mu yindi mibumbe haba hari ibindi biremwa, cyangwa reka tuvuge ibinyabuzima, bifite ubwenge butangaje, ndetse ngo byaba bishaka gusa n’abantu.

Ibyo byakomeje gutera abantu amatsiko, ku buryo nk’ ubu umuherwe w’Umurusiya Yuri Milne,  afatanyije n’umuhanga mu by’ikirere Stephen Hawking bashyizeho inyigo na gahunda yo gushakisha ibyo binyabuzima no guhura nabyo, cyangwa se reka tuvuge kugirana nabyo imishyikirano. Mu byukuri kuba ibi biremwa byaba biriho cyangwa bitariho ntibyemeranywaho n’abiga iby’ikirere bose, ariko na none ntawahakana ko hari ibimenyetso bitera kwibaza byagiye bigaragara kuva mu gihe cya Misiri ya kera kugera ku cyiswe ubu Umurwa mukuru w’ibigendajuru n’ibivajuru, bitazwi aho bituruka.

Bimwe mu bimenyetso twavuga ni ibi bikurikira:

  • Habonetse mu ruhanga rwa Napoleo Bonaparte, wari Umwami w’abami w’Umufaransa, ikinyabuzima kidasanzwe mu bantu. Ibi birahuza n’ibyo Napoleo ubwe yigeze kwivugira ko muri 1794 yafashwe n’abantu badasanzwe, icyo gihe yabuze igihe cy’iminsi 9.
  • Mu nyandiko za kera zo mu Misiri habonekamo ibishushanyo byerekana, imashini ziguruka zidasanzwe zazaga gusura ikibaya cya Nili.
  • Bonibrije (Bonnybridge) aho ni mu gihugu cya Ekose, (Ecosse); Hamaze kuboneka mu kirere cyaho izo mashini 300, ziguruka zidasanzwe, kandi zitazwi aho zituruka.
  • Abahanga babonye ku mubumbe witwa Eropa, twakwita ukwezi k’umubumbe Jipiteri; utuntu bita bagiteri (bacteries) dutukura byerekanako hashobora kuba ubundi buzima buteye imbere mu miterere yabwo.
  • Leonid Ksanfomaliti nawe yabonye  ibimeze nka skorupio (scorpions) ku mubumbe wa Venusi, byaba gihamya yuko hari ubundi buzima.
  • Abahanga bo muri Kaminuza ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, babonye, ibishashi bigeze kuri 200, byasaga nkaho ari abantu batuye ku yindi mibumbe bashakaga uko bavugana.

Umupilote w’indege aherutse kubona mu kirere ikintu gikozwe muri mpande eshatu, kiza gisatira indege yari atwaye, mu gihe yiteguraga ko bagongana icyo cyahise kibura.

  • Umukobwa witwa Betty Clem, wo muri Penisilvaniya, yaherutse kubona ikintu kimurika kimanuka gihagarara muri metero 640 yaho yari ari kirongera kiragenda.

Bivugwa ko ibi bivajuru biza ku isi mu rwego rwo kureba aho ikiremwamuntu kigeze kinjira mu mugambi wa satani. Hari ibihugu bikomeye bikorana n’ibi bivajuru mu nganda zikomeye zirimo izicura intwaro kimwe n’ingede zikomeye z’intambara zitagira abapolote (Drones).

Muri AMerika, agace kitwa Area 51 kagenzurwa bikomeye n’ingabo za USA, kavugwaho  kuba karimo ibivajuru bitari bike bikorana n’izi ngabo umunsi ku wundi. Ubutaha tuzabagezaho inkuru irambuye kuri aka gace ka Area 51 kavugwa kuba indiri y’ibivajuru ariko bamwe bakaba bahakana aya makuru.

Basomyi bacu ngibyo bimwe mu bimenyetso twashoboye kubasomera, ariko hari byinshi cyane byagiye byandikwa.

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Amakuru mashya