Umuhanzi Israel MBONYI yapfuye iki na Apotre MASASU Joshua?

0
303

Igihe kibaye kirekire Umuhanzi Israel Mbonyi ategura ibitaramo yise ICYAMBU Live Concert ariko ntibigaragaremo Umushumba we Apotre Masasu ku mpamvu benshi bibaza. Urebye mu gitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoze, wasangaga Umwigisha w’Ijambo ry’Imana ari Apotre Masasu.

Yabaga yazanye n’abakristo basengera muri Evangelical Restoration Church kugira ngo bashyigikire umwana wabo. Nyamara, uko uyu muhanzi yagiye arushaho kwamamara , byagaragaye ko Apotre Masasu nta wongeye kumuca iryera mu bitaramo bye.

Benshi bakomeje kwibaza niba adatumirwa  cyangwa se niba hari imiziro yaba yaravumbuye kuri uyu muhanzi akaba yarafashe umwanzuro wo kutazongera kuza mu bitaramo bye!

Apotre Masasu azwi ho kutorohera abahanzi basengera mu Itorero rye mu gihe baba bitwaye nk’abasitari.

Mu bihe binyuranye, Ikinyamakuru ISANGE.rw cyagiye kibona uburyo Apotre Masasu yagiye atesha bamwe mu bahanzi n’abacuranzi bitwaraga uko babonye mu Itorero rye, aha tukaba twavugamo nka Rehoboth Ministries yigeze kwamamara ariko bikarangira hari ibyo itumvikanyeho n’uyu Mushumba, Umucuranzi witwa Richard wigeze gucuranga muri Guma Guma agahita ahagarikwa muri iri Torero, Umuhungu we bwite wacurangaga Guitar Solo wigeze kujya gucuranga mu bitaramo birimo indirimbo zidahimbaza Imana nawe agahagarikwa n’abandi…

Mbese Urutugu rwaba rwarasumbye ijosi?

Umuhanzi Israel Mbonyi yagize igikundiro kidasanzwe ku buryo nawe byamurenze ugereranije n’ibyo yari yiteguye kuzabona mu gihe yinjiraga mu muziki. Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yavuze ko yamaze kurenga kuba Umuhanzi wa Gospel ahubwo ko asigaye ari umuhanzi wa bose.

Ibi bigaragaza ko kuba afite abantu benshi bamukurikira, bishobora gutuma abo mu Itorero rye babona ko atakiri umuntu wo kubwirwa ngo yumve cyane ko afite abarebera inyungu ze badasengera muri iri Torero kandi bakaba bazwi mu yindi myidagaduro bamufatira imyanzuro! Aha umuntu yakibaza niba urutugu rutaramaze gusumba ijosi, bityo abo kwa Masasu bakabigendamo gake ndetse Apotre Masasu akaba yaraciye Iteka ko atazongera kuririmba muri iri Torero.

Mbonyi yaba yarabaye umwana w’ikirara?

Uyu muhanzi yavuye kwiga mu gihugu cy’Ubuhinde ahita yakirwa muri iri Torero, riramurera dore ko ari naho ababyeyi be basengera. Kuba atakiririmba muri iri Torero ndetse no kuba abayobozi be batagaragara mu bikorwa bye byose, bitera benshi kwibaza niba atarabaye nka wa mwana w’ikirarara!

Masasu yaba yaramumenesheje mu rusengero rwe?

Mu Itohoza Ikinyamakuru ISANGE.rw cyakoze, cyamenye ko uyu muhanzi aza gusengera muri Evangelical Restoration Church Masoro rimwe na rimwe ariko akiyicarira mu ntebe z’inyuma. Ntajya ahabwa umwanya wo kuririmba bitewe n’uko ngo yigeze gutumirwa ngo aririmbe mu gitaramo cyagombaga kuhabera ariko ntiyabasha kumvikana n’Ubuyobozi bw’Itorero kubera ko hari ibyo yasabye ko byabanza kubahirizwa ariko ntibikorwe, nawe agahagarikwa kuririmba mu rusengero.

Ese iyi niyo yabaye intandaro yo kudacana uwaka hagati ya Apotre Masasu na Israel Mbonyi?

Tubasezeranije ko mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho impamvu zirenze imwe zatumye iki kibazo kivuka….

Apotre Masasu ntakigaragara mu bitaramo bya Israel Mbonyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here