Mu gihe abantu benshi baguye mu kantu nyuma yuko Umuvugizi wa ADEPR Past.NDAYIZEYE Isaie ahagarikiye mu ruhame Past.Masumbuko Josue akamubuza kwigisha mu giterane cyari cyateguwe na Korali AMAHORO ya ADEPR Remera, ntibyabujije ko gikomeza kandi kikagenda neza.
Iki giteramo cyabaye mu minsi ibiri kuwa 16-17/04/2022 kikaba cyari gifite intego yo kwizihiza Pasika ari nako iyi Korali Amahoro yari yagiteguye yabihuje no gufata amashusho n’amajwi mu buryo bw’imbonankubone (Live Recording). Iyi Korali ntiyaciwe intege n’ibyakibereyemo kuko yakoze neza ibyo yari yateguye ku buryo yanyuranye umucyo imbere y’imbaga yari yakubise yuzuye urusengero.
Korali Amahoro yahanyuranye umucyo
Abahanzi barimo Simon Kabera, Alexis Dusabe n’abandi bafashije iyi Korali muri iki gikorwa ku buryo banyuze mu buryo bwuzuye abari bitabiriye. Mu giterane nyir’izina habayeho ubukorwa byo gushimira Imana byimbitse bikozwe na bamwe mu baririmbyi ba Korali Amahoro bagiye batanga ubuhamya bw’ibyo Imana yayikoreye kimwe n’imiryango yabo.
HOHEREJWE UMUBWIRIZA W’UMUTSINDIRANO
Hari abantu benshi bibajije umwigisha uzaza gusimbura Past.Masumbuko Josue dore ko ari we wari kuzigisha muri iyo minsi ibiri cyamaze. Abantu batunguwe no kubona higishije uwitwa Evangeliste NZARAMBA Jean Paul twahisemo kwita UMUTSINDIRANO kuko bamuzanye biturutse ku bandi, uyu akaba asanzwe amenyerewe kwigisha mu biterane binini n’ubundi.
Uyu muvugabutumwa nubwo yahamagajwe bitunguranye, yabashije kwigisha ijambo ry’Imana rihuye n’insanganyamatsiko y’igikorwa aho yibukije abakiristo kutajya baremererwa n’imitwaro ndetse n’ububata bw’ibyaha kandi bahora mu rusengero aho bakabaye bakwiriye kuruhukira.
Amakuru ISANGE.rw yatahuye ni ay’uko uyu mwigisha yaba yahamagajwe n’Umushumba uyobora amaparuwasi yo muri ADEPR Remera Past.GATANAZI Justin wanavuzweho ko ari we wategetse ko Past.Masumbuko avanwa ku ruhimbi ariko nawe abitegetswe n’abamukuriye twavuze mu nkuru yabanje.
Korali Amahoro ubwo yateguraga iki gitaramo yari yatumiye Past.Masumbuko nk’umwigisha w’Ijambo ry’Imana ariko birangira igenewe undi.
Kugeza ubu abantu benshi baracyari kwibaza icyo Umuvugizi wa ADEPR Past.NDAYIZEYE Isaie yaba yarahoye Past.Masumbuko ku buryo amukoza isoni imbere y’Intama.
Tuzakomeza kubacukumburira impamvu ibyihishe inyuma.
Perezida wa Korali Amahoro Nagiriwubuntu Dione yashimiye abaje kwifatanya nabo
Simona Kabera yasusurukije abari aho
Kanda hasi usome uko byabanje: