Kuri uyu wa gatanu tariki 09/01/2026, abasaga 60 bo mu idini ya Islam babarizwa ku Musigiti wa Remera Giporoso bakoreye isengesho hanze y’ Umusigiti witwa Masjid Baytul.
Nk’uko bigaragara ku ifoto, aba bayoboke b’idini ya Islam bahisemo gusohoka mu Musigiti bapfukama berekeye mu muhanda (Berekeye i Maka) aho abagenzi bose baba abari mu kamodoka ndetse n’abagenda n”amaguru bahagararaga bakabareba.
Iki gikorwa cyateye amatsiko buri wese wahanyuraga dore ko bitamenyerewe cyane ko basohoka mu Musigiti ngo basengere ku mabaraza, kikaba gifatwa nk’uburyo bwiza bw’ivugabutumwa.
Abayoboke b’idini ya Islam bazwiho guca bugufi cyane mu gihe barimo gutera isengesho ndetse bakaba batagira uwo babangamira ngo bamutere urusaku kuko nta byuma bya muzika bifashisha muri gahunda zo gusenga.
Basenga inshuro 5 ku munsi kandi bakabyubahiriza.
Uyu Musigiti uri mu bikorwaremezo bisasenywa mu minsi ya vuba mu rwego rwo kwimukira ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya uzava Remera ujya Kabuga.























