Kimwe mu bintu bitangaje mu Matorero yo mu Rwanda ariko kitigeze gisakara, ni uburyo Apotre Gitwaza yaguze Umusigiti witwa Masjid BILAL uherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga.
Uyu musigiti wari wubatse inyuma y’urusengero rw’Itorero Zion Temple ruri mu Gatenga ruyobowe na Apotre Paul Gitwaza. Mu itohoza ikinyamakuru ISANGE.rw cyakoze mu gihe Ap.Gitwaza yashakaga kugura uyu musigiti, ni uko twaje gusanga harabanje kubaho ukunaniranwa gushingiye ku myemerere.
Ubwo umunyamakuru wacu yageraga ahubatse uyu musigiti (Mubona ku ifoto iri mu nkuru) kuwa 20/04/2022 yaganiriye n’umwe mu baturage bari bahafite amazu babamo maze amubaza igituma batemeraga kugurisha.
Uyu mugore w’umusilamukazi yasubije ko abaturage baturiye uyu musigiti byagoranye kubanza kumvikana n’Itorero Zion Temple kuko ngo ari abayoboke b’idini ya Islam bityo ngo bakaba batumvaga uburyo batanga ubutaka bwabo kubo badahuje ukwemera.
Uyu mugore yakomeje avuga ko we atumva impamvu bangaga gufata amafranga y’iri Torero dore ko bari babanye naryo neza ariko ku mpamvu twavuze haruguru ngo iyi igakomeza kuba imbogamizi.
Twamubajije niba abayobozi b’umusigiti Masjid Bilal bo bemera kwimukira Itorero Zion Temple, adusubiza ko bo bemeraga ko habaho ubugure kuko ngo n’ubundi uyu musigiti wari umaze igihe ufunzwe n’Umurenge wa Kicukiro kubera kutuzuza ibisabwa.
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice, nibwo abayobozi b’umusigiti Masjid Bilal baje kumvikana bidasubirwaho n’ubuyobozi bwa Zion Temple ndetse na ba baturage bemera kuva ku izima bemera kugurisha ubu butaka maze hahita hubakwa Parikingi y’iri Torero.

Ahahoze hubatse umusigiti Masjid Bilal ubu Itorero Zion Temple ryahubatse Parikingi y’imodoka.
Iyi foto yafashwe n’umunyamakuru wa ISANGE.rw kuwa 20/04/2022.

Apotre Paul Gitwaza yaguze umusigiti Masjid Bilal yimura n’abaturage bo mu idini ya Islam bari bahaturiye.






















