“Ni gute abantu babiri bananirwa kubana? “ Aya ni amagambo Perezida Kagame yabajije abari bitabiriye igikorwa cyo gusengera igihugu, ubwo yari akomoje ku kibazo cy’isenyuka ry’ingo zitamara kabiri kubera ikibazo cy’amakimbirane.
Abari mu cyumba cyabereyemo iki gikorwa, baranzwe no gukoma mu mashyi inshuro nyinshi ubwo Perezida Kagame yavugaga kuri iki kibazo.
Yabahaye umukoro wo kuzakora kuri iki kibazo niba koko basenga by’ukuri. Nyamara, nubwo yakomye urusyo, reka natwe dukome ingasire!
Mbese ubwo abanyamadini ni ba miseke igoroye kuri iyi ngingo?
Mu bihe bitandukanye, ikinyamakuru ISANGE.rw cyagiye kimenya amakuru ya bamwe mu bashumba b’amadini bagira uruhare rutaziguye mu isenyuka ry’ingo z’abayoboke babo.
Dore amwe mu makosa bakora akaba intandaro y’iki kibazo.
Ubumenyi buke: Iyo urebye neza, usanga benshi mu bayobozi b’amadini bafite ubumenyi buke ku bijyanye no gukemura amakimbirane yo mu muryango.
Usanga kandi henshi mu matorero nta rwego ruzwi rurimo impuguke zihuza abashakanye mu gihe bagiranye amakimbirane, aho usanga umushumba ari we ubyinjiramo ariko ntabashe gutanga ubujyanama buboneye.
Kudashaka abajyanama babizobereyemo bamufasha kunga ingo zirimo amakimbirane ahubwo agahitamo kubyikorera, iyi iba intandaro zo kubaroha mu manga biturutse ku bumenyi buke.
Gutanga Pass (Ubukomisiyoneri) : Hari bamwe mu bashumba bakora umurimo wo guhuza abashaka abakunzi ku nyungu zabo bwite.
Aha, byagiye bigaragara ko hari bamwe mu bashakanye bari bataziranye, ahubwo bakaba barahujwe n’umushumba w’Itorero bitewe n’impamvu z’inyungu abiboneramo.
Hari igihe aba afite umukobwa ufite amafranga cyangwa se umusore ufite ubushobozi ariko kandi akaba azi undi ukeneye umukunzi, agahitamo kubajya hagati akababeshya ko Imana yavuze ko bagomba kuzabana.
Iyo bimukundiye bakabana, aba abonye garanti yuko ba bantu babiri abafashe bakaba abo mu Itorero rye.
Ubuhanuzi: Guhanurira abantu babana ibinyoma, ariko nyuma ibyo yabahanuriye ntibizasohore cyangwa se bikagenda ukundi, usanga nabyo bigira ingaruka hagati yabo kuko batangira kwitana ba mwana hagati yabo.
Ni kenshi twagiye tubona abatandukanye kubera ko umushumba yababeshye binyuze mu buhanuzi, bikarangira bavuye mu Itorero ndetse bikagira n’ingaruka zikomeye ku rushako rwabo.
Hari n’abavugwaho ubushurashuzi: Hari abashumba bagiye babyarana n’abagore cyangwa se bakabasambanya, ariko byamara kumenyekana bagakora ibishoboka byose ngo babizimangatanye bikanga.
Uru usanga ari urugero rubi batanga ku bageni bashyingira buri kwezi kuko iyo ingo zabo zisenyutse bibatera ipfunwe ryo kubahamagara ngo abahuze kubera imyifatire ye iba yaramutesheje kuba umwizerwa.

























