Buri uko umwaka utangiye, Ihuriro ryitwa Rwanda Leaders Fellowship ritegura amasengesho ngarukamwaka agamije gusengera igihugu cy’u Rwanda, atumirwamo Perezida Kagame.

Hirya no hino mu madini, baba biteguye Ijambo avugira muri aya masengesho ahanini bategereje kumva ko yadahora ku kijyanye no gufungura insengero. Ibi bigaragarira mu ijambo rifatwa n’umwe mu banyamadini (uba watoranijwe) mu baba bitabiriye iki gikorwa aho abaza agusha ku gusaba Perezida Kagame guca inkoni izamba agafungura insengero zafunzwe kuva mu myaka ibiri ishize.

Byitezwe kandi ko no muri uyu mwaka wa 2026 hazabaho iki gikorwa, ariko hakaba hibazwa niba kuri iyi nshuro na none hari uzongera guhagarara ku maguru yombi akibutsa Perezida Kagame ibyo gufungura insengero nkuko byakozwe umwaka ushize wa 2025 ariko ntibigire icyo bitanga.

Ni mu gihe kandi mu minsi mike Perezida Kagame yari aherutse gukurira inzira ku murima umunyamakuru Oswalid Mutuyeyezu uherutse kumubaza kuri iki kibazo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, akaba yarasabye abanyamadini kwitandukanya n’imyumvire ya gikoroni, ahubwo bakagana umurimo aho guta umwanya wabo wose mu masengesho.

Kuri ubu harabarurwa insengero zigera ku 10,000 zafunzwe, zikaba zitegereje ko habaho ubugenzuzi bwa nyuma bwari buteganijwe kuzabaho muri Gashyantare 2026 buzakorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, aho kizasura insengero zifunze ndetse n’izifunguye, bikaba byitezwe ko hari izindi zishobora gufungwa kandi zakoraga.

Abanyamadini bari bahawe igihe kingana n’umwaka umwe kugira ngo buzuze ibyo basabwe, bakaba barakoze iyo bwabaga bafata amadeni hirya no hino abandi bategeka abayoboke babo gushaka amafaranga yo gukora iyo mirimo.

Icyoba gikomeje kuba kinshi hirya no hino mu madini kuko hari abari bashoye menshi mu bikorwa byo kubaka insengero abandi bakaba bibaza aho bazavana ubwishyu bw’ama Banki n’ahandi bafashe imyenda ariko bakaba bibaza uko bizagenda mu gihe icyifuzo cya Perezida Kagame cy’uko insengero ku bwe nta mpamvu yo kuzifungura cyaba kibaye itegeko.

2025: Ubwo Perezida Kagame yitabiraga igikorwa cyo gusengera igihugu gitegurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Icyoba gikomeje kuba cyinshi ku banyamadini bibaza niba insengero zizafungurwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here