Mu gihe isi ishishikajwe no kwinjira ikoranabuhanga ry’ubwenge bihangano rya AI mu nzego zitandukanye, abo mu nsengero nabo bavuga ko batazatwangwa muri iyi nkubiri irimo guhindura isi.
Ubusanzwe ibugavutumwa rifatwa nk’amata y’ umwuka adafunguye kuko ibiba birikuriyemo riva mu byahumetswe n’Imana bikagera kuri muntu rihindura umutima.
Ni mu gihe Ubwenge bw’ubukorano bwa AI, usanga bwo bukoresha ibyo abahanga baba barubatse ariko bugatanga amakuru mu buryo bwihuse kandi butangaje.
Abasesengura aho ibihe bigeze, bagaragaza impungenge z’uko mu gihe abo mu matorero bazaba batangiye kubaza ubwenge buhangano ibijyanye n’ijambo ry’Imana, hazabaho ubuyobe kuko iri ikoranabuhanga ridakoresha Umwuka Wera.
Hari abahanzi, abavugabutumwa cyangwa amatsinda y’abaririmbyi yatangiye kuryifashisha mu gushaka inyigisho cyangwa ubutumwa buca mu bihangano byabo ndetse yewe n’inganzo (Melody)
Dore zimwe mu ngaruka mbi za AI mu amatorero.
1. Kugabanuka kw’ikigero cy’ umubano bw’abantu mu Itorero. Gukoresha AI cyane bishobora gutuma ibikorwa biba nk’ibidakorwa nabantu, bityo abizera bakabigiraho impungenge.
2. Ibibazo by’imyitwarire n’inyigisho
Hari abizera bashobora gutinya ko AI ishobora kugira uruhare mu buyobozi bw’umwuka cyangwa igahindura inyigisho z’ukuri.
3. Ibyago byo gutanga amakuru atari yo
AI ishobora gusobanura nabi ibyanditswe byera niba bitagenzuwe n’abayobozi bazi neza inyigisho.
4. Kwishingikiriza cyane ku ikoranabuhanga
Amatorero ashobora kwizera cyane AI kuruta ubushishozi n’ubuyobozi bw’abantu.
5.Kuba AI idasenga cyangwa ngo ihishurirwe na Mwuka Wera icyo Imana ishaka ku bantu bayo, nabyo ni impungenge nyinshi ku abizera.
Abayobozi b’amatorero bakwiye kuba maso kugira ngo batazisanga baguye mu mutego wo kwiringira ibyo bategurirwa na AI byose babifata nk’ukuri kandi ari igikoresho kitayobowe na Mwuka Wera.
























