Ubwoba ni bwose mu bapasiteri bo mu Itorero rya ADEPR, abarimu, abavugabutumwa n’abashumba bakomeje kwibaza ku mavugurura ari gukorwa muri iryo torero, ashobora gusiga bamwe bakuwe mu nshingano.
Ku wa 13 Gashyantare 2026, ni bwo Inama Nkuru y’Abashumba b’Itorero ADEPR yateranye, yemeza ko Urwego rwa Paruwasi muri iryo torero ruvugururwa mu rwego rwo kunoza inshingano zarwo no kugera ku cyerekezo cy’igihugu.
Ubusanzwe ADEPR yari ifite amaparuwasi arenga 140 hirya no hino mu gihugu, yiyemeje ko isigarana 30 gusa. Bisobanuye ko ari paruwasi imwe muri buri karere.
Ibyo bishingiye ku kuba, hari insengero nyinshi za ADEPR zafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ubwo hakorwaga ubugenzuzi ku nsengero, kiliziya n’imisigiti bitujuje ibisabwa.
Mu nsengero 3.141 z’Itorero rya ADEPR izasigaye zikora kuko zujuje ibisabwa ni 970, izindi 2.100 zirafungwa kuko zitari zibyujuje.
Nyuma ya 2024 insengero zikimara gufungwa, abakirisitu batangiye gusengera ku zaba zirushijeho kubegera zujuje ibisabwa ariko bagikora nk’umudugudu ufite ubuzimagatozi ahubwo wagiye gucumbika.
Ibyo byabafashije gukomeza gukurikirana uko bakuzuza ibisabwa ngo nabo bafungurirwe urusengero rwabo ariko kugeza ubu izimaze gufungurwa z’iri torero ni mbarwa.
Mu isesengura ry’ibanze ryakozwe na ADEPR ryasanze mu nsengero zose nibura 1.154 zari zifunzwe zigomba guhuzwa n’andi matorero afite izifunguye mu kuzubakira ubushobozi mu gihe izindi zari zicyuza ibisabwa.
Kugera mu Mpera z’Ukuboza 2025, insengero zari zamaze kwemerwa ko zujuje ibisabwa zari 27 gusa.
Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rutagarama Eugène, aheruka kuvuga ko “Twahuje aya matorero kugira ngo tuyongerere imbaraga. Hari ibyo twashingiyeho kugira ngo tuyahuze. Hari nk’ahantu ubona habangamira ubuzima bw’abanyetorero, ahantu hafunganye, ni hato, hafite ubuso buto, ibyo byose twabiganiriyeho n’inama y’abashumba bashima ko ayo matorero yegera andi agahuza imbaraga akaguka.”

Iri tangazo ryasomewe no kuri Radio na Televiziyo by’Itorero rya ADEPR, ryagaragaje ko Paruwasi zagizwe 30 gusa ndetse rigaragaza muri buri karere aho Paruwasi izajya ikorera.
Ibi byajyanye no kuba abapasiteri bari basanzwe bayoboye ayo maparuwasi, babaye bahawe amabaruwa yo kubahagarika by’agateganyo mu gihe hataragenwa neza uko bazashyirwa mu myanya.
Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko hari ubwoba bwinshi bw’uko we n’abagenzi be bashobora kutongera guhabwa inshingano kuko hagabanyijwe paruwasi nyinshi.
Ati “Ubwoba bushingiye ku kuba tumeze nk’abahagaze kandi urebye paruwasi zemejwe ni 30 gusa. Ubwo bivuze ko abazahabwa inshingano bashobora kuba abo 30, abandi tuzaba tutagifite izo nshingano. Byose navuga ko bizagenwa n’ubuyobozi bw’itorero muri ayo mavugururwa ari gukorwa.”
Uretse abapasiteri bayoboye za Paruwasi ariko hari n’ubwoba mu bashumba bakuru bayoboye indembo.
Ubusanzwe ADEPR yari yashyizeho inzego nk’ururembo mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’itorero, bisa nk’ubuyobozi bukuru bwegereye abakirisitu mu bice batuyemo.
ADEPR yari ifite indembo icyenda, ari zo Gicumbi, Gihundwe, Huye, Kigali, Muhoza, Ngoma, Nyabisindu, Nyagatare na Rubavu kuri ubu mu mavugurura agiye gukorwa, zigiye kugabanywa ku buryo hazasigara indembo eshanu gusa nk’uko Intara z’ubuyobozi ari enye n’Umujyi wa Kigali.
Ibyo na byo bituma bamwe bibaza ko mu gihe batahabwa inshingano zo kuyobora ururembo kandi bari basanzwe baruyobora bishobora kubagiraho ingaruka no mu mibereho ya buri munsi kabone nubwo bahabwa izindi nshingano zo hasi.
Ibi byemezwa n’uko hari hamwe mu hari icyicaro cy’indembo hahinduwe nka Paruwasi. Nk’Ururembo rwa Gihundwe, kuri ubu ni yo Paruwasi yo mu Karere ka Rusizi n’ahandi hatandukanye.
Abavugabutumwa (abarimu) n’abapasiteri bari bayoboye amatororero (imidugudu) itandukanye, na bo ubwoba ni bwose kuko mu gihe yahuzwa koko hari abashobora kubura akazi batari bake na cyane ko abari bayobozi za paruwasi bashobora guhabwa inshingano zo kuyobora imidugudu.
Umwe mu bayobozi b’amatorero ashobora guhuzwa yabwiye IGIHE ko batarahabwa amakuru neza y’uburyo bizakorwa bityo ko nabo bagitegereje.
Ati “Ntabwo turamenya neza uko bizakorwa, turacyategereje ko baduha amakuru.”
Izi mpinduka ariko hari abazibona, nk’aho ADEPR yongeye kugarura ibyahozeho, byavanyweho mu 2020 ubwo Ndayizeye Isaie yari agitangira kuyobora ADEPR.
Icyo gihe ku 23 Ukuboza 2020, ADEPR yakuyeho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda nshya.
Si ubwa mbere ADEPR yaba ikoze amavugurura agasiga bamwe mu bashumba bakuwe mu nshingano kuko ku wa 3 Mata 2021, hatewe intambwe yo kugabanya paruwasi ndetse urwego rw’Umudugudu ruhindurirwa inyito rwitwa ‘Itorero’ hagamijwe kuwongerera ubushobozi.
Icyo gihe paruwasi za ADEPR zavanywe kuri 401 zigirwa 143 mu gihe imidugudu [yahindutse amatorero] yasigaye ari 3125.
Abatararyohewe n’izi mpinduka barushijeho gusharirirwa nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kwambura inshingano z’ubuyobozi abapasiteri n’abashumba barenga 1000 mu gihugu cyose.
Kwamburwa inshingano bivuze ko umushahara babonaga wahagaritswe, ariko bazakomeza umuhamagaro wabo wa gipasiteri, bivuze ko bashobora kubwiriza nta nkomyi.
Ibyo bivuze ko hari impinduka zizakorwa zigamije kongera gushyira abantu mu myanya mu byiciro bitandukanye guhera ku midugudu yo hasi kugera ku Rurembo.
Izi mpinduka zibaye kandi mu gihe Itorero ADEPR ryaherukaga gusengera abapasiteri barimo n’abagore, ibyari bibaye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 85 rishinzwe.

Imyaka itanu ya Ndayizeye yabaye iy’impinduka zikakaye ku Banyetorero
Kuva Ndayizeye Isaie yahabwa kuyobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho, mu 2020, we n’abo bafatanyije kuyobora, baranzwe no gukora impinduka n’amavugurura menshi, agamije kujyanisha Itorero n’icyerekezo cy’Igihugu ndetse n’intumbero yaryo ya 2050 yo guhindura abantu mu buryo bwuzuye.
Pst Ndayizeye Isaie aheruka kugaragaza ko abantu bakunda impinduka ariko ntibemere kujyana nazo ari nayo mpamvu usanga benshi batazishimira.
Ati “Abantu ni ko bameze, bakunda impinduka. Iyo zitangiye kuba batangira kurwana nazo, umuntu aba akubwira ngo ibintu bihinduke ariko iyo bitangiye guhinduka, iyo umubwiye ngo nawe hinduka arakubwira ngo oya, hahinduke ibindi.”
Yagaragaje ko mu gihe cy’impinduka hari abarwana no kubyanga ndetse hakaba nabo bigiraho ingaruka ariko ko nta kundi bigomba kugenda.
Ati “Niba abantu basanze hari inzego nyinshi, zimwe zikavaho. Iyo zivuyeho, byanze bikunze hakagira abantu bagira imyanya batakaza wa muntu ntabwo azabyishimira. Impamvu atabyishimira ni uko hari inyungu ze ku giti cye zakozweho. Kenshi ibintu bivuna mu mpinduka si uko ibyakozwe bidafitiye inyungu itorero, ahubwo uvunwa nazo ni uko hari inyungu ze ku giti cye ziba zakozweho.”
Yashimangiye ko abantu bakwiye kujya bareba inyungu z’itorero muri rusange aho kureba ku nyungu z’umuntu ku giti cye, yemeza ko impinduka zitaba mu itorero gusa, ahubwo ziba n’ahandi hose.
Yasabye abakirisitu kwibwiza ukuri, kumva koko ko hari ibintu bikwiye guhinduka kandi no guharanira kuba abakirisitu b’ukuri nk’uko ari byo bahamagarirwa.
Ingoma ya Ndayizeye yazanye n’amavugurura menshi, arimo ayo kuvugurura inzego z’itorero, kugabanya abakozi, no gusezerera abari abayobozi b’amatorero batize nk’uko bisabwa n’amategeko.
Ni amavugurura yateje intugunda mu bantu, batumvaga neza iby’izo mpinduka.
Mu cyerekezo cya 2050, ADEPR yifuza kuba itorero rikura kandi rifite ubuzima bwuzuye, ubuzima bufite ireme n’urwego rw’imibereho rushyitse ku banyetorero.

























