Muri Gashyantare 2026, Elon Musk yatangaje ko SpaceX ihinduye gahunda ikiyemeza kubaka “umujyi wishyira ukizana” ku Kwezi aho kwibanda ku bijyanye n’umushinga wa Mars. Iyi gahunda nshya ijyanye na gahunda ya NASA ya Artemis igamije gusubiza abantu ku Kwezi.
Iyerekwa rya “Lunar Base Alpha”
Musk arateganya ko uyu mujyi ku Kwezi waba wuzuye mu gihe kitarenze imyaka 10.
Uko gahunda iteye:
- Intambwe ya mbere (2028): SpaceX iteganya gutangira kohereza ibikoresho ku Kwezi muri 2028 kugira ngo batangire kubaka ibizwi nka “Lunar Base Alpha”.
- Icyogajuru cya Starship nk’inzu: Aho kubaka amazu asanzwe, SpaceX izakoresha ibyogajuru bya Starship babiryamishe ku ruhande, hanyuma ibigega byabyo bihindurwe imyanya y’uburyamo n’ibiro bifite ubuso bwa metero kibe 2,400.
- Ahantu hazubakwa: Biteganyijwe ko uyu mujyi uzubakwa hafi y’ikidendezi cya Shackleton (Shackleton Crater) mu majyepfo y’Ukwezi, kuko hari imirasire y’izuba ihagije n’amazi akonje (ice) ashobora gukorwamo lisansi y’ibyogajuru.
- Gukoresha ikoranabuhanga rya 3D: Bazakoresha ubutaka bw’ukwezi (regolith) mu kubaka inkuta zirinda imirasire y’izuba bakoresheje imashini za 3D printing.
Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi
Iyi gahunda ihujwe no kwihuza kwa SpaceX na xAI:
- Data Centers ku Kwezi: Musk arashaka kubaka “Data Centers” zikoresha imbaraga z’izuba ku Kwezi kugira ngo zifashishe ubwonko bw’ubukorano (AI) butabangamiwe n’ibibazo by’ingufu ku Isi.
- Gukora ibyogajuru: Ukwezi kuzaba ihuriro ryo gukora no kohereza ibyogajuru (satellites) kure mu isanzure hakoreshejwe imashini nini (mass driver).
Kuki NASA yahinduye gahunda?
- Inshuro zo kugenda: Musk yavuze ko kujya kuri Mars bishoboka rimwe mu mezi 26, ariko kujya ku Kwezi bishobora gukorwa buri minsi 10.
Abahanga bavuga iki kuri iyi gahunda?
- Abahanga mu iyobokamana bavuga ko mu gihe yaba ageze kuri uyu umushinga we, byafatwa nk’aho yaba ahinyuje ibyo Bibiliya ivuga ko Imana yaremeye umuntu kuba mu isi gusa, ariko hakaba habonetse ubajyana ahandi hatari ku Isi.
- Niba isi izarimbuka se ubwo abazaba bari ku kwezi ntibazarokoka Imperuka?
- Gusa hari abamuteze iminsi bemeza ko ibyo azakora byose bizaba nk’ibya wa Munara w’i Babeli.

Umuherwe Elon Musk avuga ko mu gihe kitarenze imyaka10 azaba yatangiye kubaka umujyi ukomeye ku kwezi aho abantu bazajya gutura.
























