Umunyarwanda yaciye umugani ati “Burya koko ngo nta gahora gahanze!” U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Africa byaranzwe n’Umuco mwiza wo GUSHIMA IMANA ku byo iba yarakoreye igihugu kuva mu bihe byo ha mbere.

Ubundi byari bisanzwe bimenyerewe ko igikorwa cyo gushima Imana kiba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Thanks Giving) ariko byabaye ngombwa ko amatorero n’amadini byo mu Rwanda byigaana uyu muco kuko nta cyo wari utwaye.

Ama mbere, iki gikorwa cyatangijwe n’amatorero y’abavutse ubwa kabiri yitwa BORN AGAIN Churches mu mwaka wa 2011 ariko ku mpamvu duhisemo kutavuga aka kanya muri iyi nkuru, aza gusanga cyayaciye mu myanya y’intoke kigera mu biganza by’Umunyamerika Dr. RICK Warren nawe abinyujije mu cyitwa PEACE Plan Rwanda kigizwe n’amadini ndetse n’amatorero bya Gikiristu yo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangijwe mu mwaka wa 2013 ku nshuro yacyo ya mbere kibera kuri Stade Amahoro i Remera, abantu bari bavuye imihanda yose barakubita baruzura, kigenda neza cyane. Nyamara, nyuma yaho gato ahagana mu mwaka wa 2015, 2016, 2017 ari nawo mwaka wa nyuma giheruka kubamo, hagiye haba ibintu umuntu yakwita akumiro kakuruye ikimwaro kuri ayo madini n’amatorero.

Ngaho imicungire mibi mu itegurwa ryacyo, ngaho ukutavuga rumwe kw’abashumba b’amatorero yari agihuriyemo n’ibindi. Uko ibi byose byagendaga biba, ni nako abantu benshi bacikaga intege zo kukigarukamo, bagahitamo kwigumira mu ngo zabo cyangwa se kujya gushima Imana mu matorero y’iwabo.

Ntibyateye kabiri, uwitwa Apotre RWANDAMURA Charles atangiza inkubiri yiswe “UKWICOMOKORA KU IDINI” abitewemo ingabo mu bitugu na ya matorero yagitangije bwa mbere yibumbiye muri BORN AGAIN yacyambuwe muri 2013. Abayoboke b’aya matorero, bakanguriwe kutongera kujya kwicomeka ku IDINI kuko ngo Rwanda Shima Imana yari yarahamagaye Kiliziya Gaturika n’Idini ya Islam kujya baza kwifatanya mu gushima Imana kugeza nubwo hari igihe mu gikorwa nyir’izina ubwo bari bagiye gusengera umwigisha, hahamagawe SHEHE w’abayisilamu ngo abe ari we usengera ijambo ry”imana!

Ibi byakuruye uburakari bukomeye kuri bamwe mu bari aho, bitotombera mu matama mbese batumva ukuntu igikorwa kigenda gitakaza UMWIMERER WACYO. Ubwo kandi ni nako abandi batiyumvishaga ukuntu Dr.Rick Warren yitirirwaga iki gikorwa kandi ari icy’abanyarwanda. Hari n’ibindi byinshi byagiye bikigaragaramo birimo nk’uguhangana gukomeye kwaranze Apotre Gitwaza Paul ndetse n’umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo ibyo byose kandi bikabera ku ruhimbi!

Kuba kandi iki gikorwa cyaraberaga muri Kigali gusa, byafatwaga nkaho cyahezaga abanyarwanda baba mu ntara zindi nabyo bikaba impamvu yo kwibazwa niba koko ari icy’abanyarwanda bose!

Hari abatekereza ko iki gikorwa cyaba cyarahujwe n’amasengesho yo gusengera igihugu akorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu buri mwaka ariko ntibabibonere igisubizo cya nyacyo.

Hari abibaza kandi igihe bazongera gushima Imana dore ko amadini n’amatorero byarangiye atacyumvikana ku buryo iki gikorwa gikwiriye gukorwamo.

Twasoza twibaza NYIRABAYAZANA w’ihagarara ryacyo kuko ari yo ndorerwamo abakirisitu no mu Rwanda bibonagamo.

Dr.Rick Warren ari kumwe na H.E Paul Kagame

Apotre Rwandamurwa watangije igikorwa cyo kwicomokora ku idini

 

Abapasiteri bamwe bumijwe n’ibyagiye biba muri iki gikorwa

Abanyamakuru bafotoraga Sitade yambaye ubusa

Ibintu byari byiza mu itangira ryaco

Byageze aho amakorali akajya aririmbira Sitade yambaye ubusa

Hitabajwe abahanuzi nabyo biranga….

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here