Umwaka ushize wa 2025, wabereye indurwe benshi mu banyamadini bitandukanye n’uko bawinjiyemo biteze yuko uzababera uw’amata n’ubuki.
Nubwo bagiye bateguzwa kenshi uhereye mu myaka itanu yari yabanje, ntibakurikije inama yo kwiga amashuli ya Bibiliya kugeza ku kigero basabwaga, bituma ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB kibasomya ku nkongoro irimo umuti usharira.
Gufunga amadini n’amatorero hashingiwe ku kutuzuza ibisabwa birimo impamyabumenyi za Tewolojiya ndetse n’ibindi bigendanye n’imyubakire yategetswe, byatumye imiryango myinshi y’abanyamadini ijya mu bukene bukomeye dore ko ari ho bavanaga amaramuko binyuze mu maturo n’ibindi benshi batatinye kwita ubujura.
Umwaka wa 2025 warangiye bari mu rujijo rukomeye.
Kwinjira mu mwaka wa 2026 nta cyerekezo cy’ejo hazaza ku madini yashyizweho ingufuri, bikomeje kurwaza benshi muri bo ku buryo bamwe batangiye gusuhukira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Bamwe muri bo ikinyamakuru ISANGE.rw cyagiye kigeraho, bagitangarije ko kuva Perezida Kagame yavuga ko kubwe yumva yafunga n’izifunguye, aha ngo ikizere cyahise kiyoyoka burundu.
Umwaka wa 2026 uzarya benshi muri bo.
Benshi mu banyamadini nta kindi kintu bagira cyo gukora cyangwa se ngo babe baraniteganirije! Kugeza ubu insengero zirenga 10,000 ziracyafunze kandi bene zo bakomeje kuzishoraho amafranga kugira buzuze ibisabwa ariko ngo nta kizere dore ko bamwe bafashe n’inguzanyo mu ma Banki cyangwa se amadeni hirya no hino ibi ngo bikaba bibaganisha mu bukene bukomeye. Aha niho bahera bibaza niba uyu mwaka wa 2026 utazabarya aho kuzawurya.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, nibwo RGB izaca imanza ku nsengero zizasigara cyangwa se izizavaho burundu. Ubu icyoba ni cyose hirya no hino mu banyamadini.

Abanyamadini benshi bahanze amaso Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard ngo barebe niba hari inyoroshyo azashyiramo.






















