Mu karere ka Rulindo muri Paruwasi ya Rutonde, Padiri Gakuba Celestin yasomye misa kandi iyo kiliziya yarafunzwe muri ya nkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Uwo mupadiri yarenze ku mabwiriza asomeramo misa ahita afungwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwafungiye Padiri Gakuba Celestin mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) y’ahitwa I Tare. Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru witwa Sam Kabera abinyujije kuri X.
Ku wa 24 Ukuboza 2025 yanditse ati “Hari amakuru ndi gukura i Rulindo muri Paruwasi ya Rutonde/Shyorongi ko hari umu Padiri w’iyi Paruwasi ubu urimo kubarizwa muri Transit Center ya Tare, amakuru avugako uyu mu Padiri yakoreye Misa ahantu hafunze(habujijwe gusengerwa) ku Cyumweru nibwo yahise afatwa ajyanwa muri Transit.
Uyu mu Padiri bivugwako hari abandi yagiye asangayo nabo bo mu Bagorozi bamazemo ibyumweru bisaga 3,…Akarere ka Rulindo hakoreramo paruwasi imwe nabwo bigizwemo uruhare na Karidinali Kambanda.”
Ku wa 25 Ukuboza 2025 yanditse ko “Padiri yamaze kwimurirwa mu mujyi wa Kigali ku busabe bwa Karidinali Kambanda kuko iyi Paruwasi ya Rutonde ibarizwa muri Arikediyosezi ya Kigali, amakuru ni uko ubu Padiri ari muri Transit Center y’i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga,..Abandi bari kumwe nawe i Tare mu karere ka Rulindo, bo basigayeyo nabo bafashwe basenga bamaze Ukwezi.”
Inkuru ya Ukwelitimes





















