Yesu araje Family Choir igizwe n’abasore bane igiye gushyira hanze umuzingo bise Bundi Bushya

0
351

Korali Yesu araje yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi igiye kumurika umuzingo wa 3 w’indirimbo z’amashusho mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 16  Nyakanga 2017.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Korali Yesu araje izwi cyane ku ndirimbo Nta munyagara w’isengesho, igitaramo kizamurikirwamo Album yabo yitwa Bundi Bushya ,kizabera Merdien Kacyiru ku rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi  ahazwi nka LMS Kamukina kuva i saa sita z’amanywa.

Muhayimana Elsa umuyobozi w’iyi korali, yabwiye isange.com ko muri icyo gitaramo bazaba bari kumwe n’amakorali akunzwe na benshi ariyo Agape singers(Goma), Abahamya ba yesu (Muhima), ababimbuzi  muhima b,Ndi hano mwami ruhango ,Ababwirizabutumwa  muhima,Inkurunziza , n’umuhanzi Bigirimana Phanuel uzwi ku ndirimbo Inzu itava.

Korali Yesu araje nyuma y’imyaka 3 imaze igizwe korali, kuri ubu ifite alubumu enye  z’indirimbo z’amajwi(Album Audio) ndetse ikaba inafite imwe y’amashusho yitwa Nta munyagara w’isengesho,yantunze inkoni, ukongeraho n’iyi nshya bagiye gushyira hanze yitwa Bundi Bushya.

Korali Yesu araje igizwe n’abasore bane gusa aribo Muhayimana Elsa, Nsengimana Amiel,Mudagani Pilote, Karangwa Callixte. Abagize iyi korali batangiye bakora nk’itsinda, nyuma y’impinduka zabaye muri iri torero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi zo guca amatsinda n’abahanzi ku giti cyabo, muri 2014 nibwo itsinda Yesu araje ryahindutse korali.