Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rurahamagarira abanyamadini gutanga inyigisho ziboneye zitabangamira amahame y’uburenganzira bwa muntu

0
197

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rurahamagarira abanyamadini n’amatorero gutanga inyigisho ziboneye zitabangamira amahame y’uburenganzira bwa muntu nk’uko bigaragara mu itangazo  ryashyizweho ahagaragara kuri uyu wa 25 Nzeli 2018, rigashyirwaho umukono n’umukuru w’uru rwego Prof. Shyaka Anastase.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruramenyesha Abanyarwanda bose muri rusange n’abayoboke b’amadini n’amatorero by’umwihariko ko hamaze iminsi hagaragara inyigisho zerekeranye n’iyobokamana zitangwa n’abiyita abahanuzi, zigatuma batwara abantu imitungo cyangwa babayobya.

Bimwe mu bitungwa agatoki n’uru rwego bigaragara muri iri tangazo ryahawe umutwe ugira uti “Itangazo rigenewe abanyarwanda muri rusange n’abayoboke b’amadini n’amatorero by’umwihariko”, harimo, Kwizeza abantu ibitangaza hagamijwe gutwara imitungo yabo.

Rikomeza rivuga ko abantu basabwa amafaranga (amaturo) cyangwa imitungo yabo babwirwa ko uzatanga iby’umurengera ariwe uzahabwa umwanya ukomeye mu ijuru! Hari ababuza abarwayi kwivuza, bakabishyuza babizeza ko bazabasengera bagakira. Hari n’abo bacuza utwabo bababeshya ko Imana izabishyurira imyenda bafite muri banki, cyangwa ko izabatuza mu mahanga cyangwa se ko bazazamurwa mu ntera mu mirimo yabo, n’ibindi….

Ikindi iri tangazo ryagarutseho ni Ubushukanyi bwihishe mu buhanuzi, aho iri tangazo rivugako hagaragaye kandi inyigisho zihabwa abayoboke b’amadini n’amatorero zikabashyira mu bikorwa bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Muri ibi harimo nko kwiyicisha inzara igihe kirekire basenga; kubabaza umubiri nko kwitwika ngo bababare nk’uko umwana w’Imana yababaye; gushuka abagore babuze urubyaro bakemera gusambana nabo babizeza ko bazabona urubyaro, n’ibindi….

Uru rwego rurahamagarira Abayoboke b’amadini n’amatorero barasabwa kugira ubushishozi, bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza, bikamunga umutungo w’ingo zabo cyangwa bikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurasaba kandi abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi bakora umurimo wo kwigisha iyobokamana, gukomeza gutanga inyigisho ziboneye kandi zifasha abanyarwanda kwirinda inyigisho zibangamira amahame y’uburenganzira bwa muntu cyangwa zinyuranya n’amategeko y’Igihugu cyacu.

ITANGAZO_RIGENEWE_ABANYARWANDA_MURI_RUSANGE_N_ABAYOBOKE_B_AMADINI_N_AMATORERO_BY_UMWIHARIKO

Onesphore Dushimirimana