Urutonde rw’abapasiteri 10 bagendana ikimwaro cy’uko bicomokoye ku idini nyuma bakongera kuryicomekaho. Bamwe bavumira Bish.Rwandamura ku gahera.

2
134
Iki ni igiterane cyo kwicomokora ku idini cyabereye i Remera kuri Stade Amahoro kiyobowe na Bish.Rwandamura

Mu mwaka wa 2014 nibwo Bishop Rwandamura Charles uyobora Itorero rya UCC Niboye yatangije inkundura yo kwangisha no kugumura abanyamadini babarizwa mu matorero akunze kwitwa ay’inzaduka yari agizwe n’abanyamadini 1,500.

Ubwo batangizaga iki gikorwa ku mugaragaro muri Camp Kigali aho bari kumwe na Prof.Shyaka Anastase wari waje kubagira inama y’uburyo bakora, Bish Rwandamura afatanije n’aba bashumba bose, biyemeje ko bagiye guhangana n’idini ari ryo  PEACE Plan yatangijwe na Dr.Rick Warren, bagahangana n’idini ryitwa Kiliziya Gaturika,idini ry’ Abadivantisti b’umunsi wa 7 ndetse n’idini ya Islam kugeza babigaanje.

Nyamara, buhoro buhoro waba banyamadini baje kugenda babona ko Bish.Rwandamura yaba afite izindi gahunda zidahuye n’umugambi bari batangiriyeho bagenda bamushinja byinshi. Isange.com igiye kubagezaho urutonde rw’abashumba 10 bakomeye bagaragaye muri iyi nkundura yo kwicomokora ku idini ariko uyu munsi bakaba barongeye kuryicomekaho, ariko bikaba bibatera ipfunwe mu gihe cyose bagaragaye mu mashusho y’iki gikorwa.

1.Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba wa Bethesda Holy Church, akaba yari umwe mu bantu bagaragaye cyane muri izi gahunda za Bishop Rwandamura, ariko nyuma akaza kuboma umutego wari ubyihishe inyuma, w’uko amaherezo byari kuzamuteranya n’inzego zinyuranye, maze ahita amusezeraho.

2.Pastor Jackson :Uyu mushumba yagaragaye ku ikubitiro ryo gukora ubukangurambaga mu gikorwa cyo kwicomokora ku buryo yirirwaga asingizwa ko azi gukora cyane nyuma yuko mu kibuga cya Camp Kigali hateranirijwe abashumba basaga 700 yaje kuburirwa irengero atangiza icyo yise abasaruzi basarurira Yesu, ntabwo babashije kumenya icyamujyanye dore ko nawe yabonaga nta ntego ifatika ihari byanamuteraga ipfunwe zuko yahagurutse akavuga ko yicomokoye ku idini.

3.Apotre Abatoni Margreth : Apotre Abatoni Margreth uyobora Itorero SPF itorero ritegura Umugeni wa Kristo akaba na muramukazi wa Bish.Rwandamura,  yahagurukanye imbaraga nk’umugore uzi kuvuga agakangura abantu kujya mu gikorwa nyirizina, mu kwicomokora yabonyemo imirimo, ariko atanze inama zinyuranye n’iza Bish.Rwandamura ahita yirukanwa shishi itabona ageze ku irembo ryaho ibiro bya FBNG byakoreraga avumira ku gahera muramu we Bish.Rwandamura  amubwira ko ibyo amukoreye bitazamugwa amahoro.

4.Bishop Nzeyimana Innocent : Bishop Nzeyimana Innocent uyobora ihuriro ry’amadini n’a matorero y’akarere ka Nyarugenge wanimitswe na Rwandamura, we yahakanye rugikubita ko atazajya inyuma y’abicomokoye ku idini, aho yabigaragaje bikiri mu maguru mashya akaba umwe wabitangaje ku mu garagaro nubwo nawe yari yitabiriye inama ya bereye Camp Kigali.

 

5.Pastor Nyamuragwa : Pastor Nyamurangwa uyobora Itorero CERPAL nawe yabivuyemo ku munota wanyuma, binavugwa ko ari we wari wungirije Bish.Rwandamura. Uyu, nta makuru afatika y’icyatumye atera umugongo ibi bintu, gusa inshuro nyinshi nawe yagaragaye mu nama zitegura gahunda zo kwicomokora ku idini.

6.Pastor Safari : Pastor Safari nawe ni umwe mu bashizwe ubukangurambaga mu Karere ka Gasabo yanatije urusengero Bish.Rwandamura mu gihe cyo guhuza abashumba haje kuvuka ikibazo cy’u mushumba we mukuru utari inyuma y’iki gikorwa cyo kwicomokora, uyu Safari yakomwe mu nkokora na shebuja Bish.Rwandamura birangira akuyemo ake karenge, ntibyavugwaho rumwe.

7.Apotre Bizimana Abraham:Apotre Bizimana Abraham nawe yari umwe mu bafitemo ijambo rikomeye kuko yaravugaga rikijyana. Yahagutse afite imbaraga z’ubukangurambaga ariko nawe yaje  kuvanamo akarenge biturutse kuko yabonye nta cyerekezo bafite, ibi nawe yabivugaga kenshi ko batazaramba muri iki gikorwa cyo kwicomokora ku idini.

8.Pastor Dura James : Uyu nawe ni umwe mu batangaiye iki gikorwa aza gusanga baramutwaye iki gitekerezo kuko ngo ari we wakizanye agiha Bish.Rwandamura nawe amuca inyuma amutanga kugikora. Nawe yaje kunyonyomba buhoro buhoro birangira atakigaragara mu gikorwa nyirizina cyo kwicomokora.

9. Bish.Rugagi Innocent : Bish.RUgagi Innocent nawe ygaragaye mu mbwirwaruhame zikarishye ubwo yavugaga ko kwicomokora bikwiye kandi ko bikorwa henshi nko muri Uganda na Kenya. Yasbye amadini y’abavutse ubwa 2 ko bakwishyira hamwe bakaba mu maboko y’idini.

10. Ap.Claire Mukamusoni: Ap.Mukamusoni Claire nawe yanambye cyane kuri Bish.Rwandamura kuko yamwimikiye kuba Apotre. Nyamara nawe yaje kubona ibyo kwicomokora ku idini nta cyerekezo, nawe abivamo.

Kuri ubu Bish.Rwandamura asigaranye igice gito cyane cy’abashumba bamushyigikiye muri iyi gahunda yo kwicomokora ku idini. Turacyakurikirana aho bayigejeje ndetse n’imigambi mishya bafite muri iki gihe.

Iki ni igiterane cyo kwicomokora ku idini cyabereye i Remera kuri Stade Amahoro kiyobowe na Bish.Rwandamura

By RUGAMBA Erneste  

2 Ibitekerezo

  1. Erega bamwe bwarayaze!!!None se Yesu ari he muri izi gahunda?
    Hakijijwe bangahe?
    Aba ni ibisambo!!!!
    Rwanda mura n a bameze nka we Imana izabibabaza vuba

Comments are closed.