Urukiko rwategetse ko imva ya Ivan Semwanga ikurwamo akayabo yahambanywe. Reba Video y’uburyo amafaraga ajugunywa mu mva.

0
137

Imva ya Ivan semwanga washyinguranwe amamiliyoni ishobora gutabururwa

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda uratangaza ko Intumwa Nkuru ya Leta ikwiye kugira icyo ikora ku kibazo cy’amafaranga yashyinguranywe umuherwe wo muri iki gihugu Ivan Ssemwaga.


Nyakwigendera Ivan Semwanga

Semwaga uherutse kwitaba Imana yashyinguwe mu buryo budasanzwe, aho mu mva ye hashyizwemo akayabo k’amashiringi ndetse n’inzoga nyinshi zihenze bikozwe n’itsinda yabagamo ryirwa Rich Gang.

Nyuma yo gushyingura, igipolisi cya Uganda cyahise gifata umwanzuro wo kurinda iyo mva, hirindwa ko yacukurwa hagakurwamo ibintu by’agaciro birimo.

Bamwe mu barinze imva ya Ivan ngo idatabururwa (Ifoto/Saul Wokulira)

Inkuru dukesha New Vison ivuga ko umuyobozi nshingwabikorwa muri uwo muyobozi uharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu, Gedeon Tugume yavuze ko Intumwa Nkuru ya Leta ikwiye kugira icyo ikora ngo kuko bitumvikana uburyo umuntu ahambanwa amafaranga, kandi ko bishobora guteza umutekano muke mu baturage, aho ahamya ko isaha n’isaha iyo mva yacukurwa.

Asaba ko imva ya Ssemwaga yacukurwa hagakurwamo ayo mafaranga kugira ngo barengere umuryango wa nyakwigendera, ngo kuko wagira ikibazo igihe hari abantu bagenda bakayicukura bishakira kwiba amafaranga.

Yagize ati “Bajugunyemo hagati ya miliyoni 15 na 16, mu by’ukuri amafaranga arimo ntawuzi umubare wayo neza. Bashyize mu kaga umuryango wa Ssemwaga, ni nde uzakomeza gucunga iriya mva? Bishatse kuvuga ko abantu bazagenda bagataburura umurambo wa Ssemwaga.”

Yasabye Intumwa Nkuru ya Leta kugira icyo ivuga kuri icyo kibazo ngo kuko nyuma y’urupfu rwa Ssemwaga, umuryango we wakomeje kuba mu bihe bikomeye ndetse n’agahinda.

Inoti zajugunywe mu mva ya Semwanga

Ivan Ssemwaga wari ufite imyaka 39, yapfuye mu cyumweru gishize muri Afurika y’Epfo, akaba ari na ho yakoreraga ubucuruzi bukomeye. Yahoze ari umugabo wa Zarinah (Zari) Zaitun Hussein, ubu akaba asigaye ari umugore wa Diamond umuririmbyi ukunzwe wo muri Tanzaniya.

Kuri uyu wa 2 Kamena 2017, Urukiko Rukuru rwa Uganda rwategetse ko imva ishyinguwemo umuherwe Ivan Semwanga ikurwamo akayabo k’amafaranga yashyinguranwe, nk’uko tubikesha Watch Dog

Ibi bije nyuma y’uko mu muhango wo gushyira itsinda rya Gang Rich Semwanga yabarizwagamo rimuhererekesheje akangari k’amafaranga arimo amashiringi ya Uganda, Rand yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Amadorali ya Amerika.

Nyuma yo gushyingura, igipolisi cya Uganda cyahise gifata umwanzuro wo kurinda iyo mva, hirindwa ko yacukurwa hagakurwamo ibintu by’agaciro birimo.

Gukura amafaranga mu mva, urukiko rukaba rwabitegetse Banki ya Uganda ndetse n’isosiyete yagize uruhare mu gushyingura nyakwigendera yitwa A Plus Management Ltd.

Urukiko rukuru rwa Uganda ngo rwafashe icyemezo cyo gukuramo ako kayabo agasubizwa ku isoko mu rwego rwo kubaha ayo mafaranga.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’aho Semwanga ashyinguranwe ako kayabo ngo abanyamategeko babifashe mu buryo butandukanye, aho benshi bavuze ko bitubahirije ibyo Itegeko Nshinga rya Uganda riteganya.

Ibi bije nyuma kandi yaho umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ugaragarije impungenge ko igihe ayo mafaranga yakomeza kuba mu mva yateza umutekano muke, aho ngo abantu bashoboraga gucukura imva bakayiba.

Ivan Semwaga wari ufite imyaka 39, yapfuye mu cyumweru gishize muri Afurika y’Epfo, akaba ari na ho yakoreraga ubucuruzi bukomeye. Yahoze ari umugabo wa Zarinah (Zari) Zaitun Hussein, ubu akaba asigaye ari umugore wa Diamond umuririmbyi ukunzwe wo muri Tanzaniya.

Inkuru ya izubarirashe.