Urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo rwahaye Tom Rwagasana n’abo bareganwa igifungo cy’iminsi 30, rutesha agaciro ubusabe bwabo.

20
193

Kuri uyu wa kane tariki ya 25/5/2017 ku saha ya saa 15h10, Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo abayobozi ba ADEPR aribo Rev.Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Madame Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga, Past.Niyitanga Salton umujyanama wa Rwagasana Tom, Bwana Gasana nawe wari umucungamutungo na Bwana Sindayigaya wari umwubatsi, rubasabira gufungwa iminsi 30 mu gihe nta n’umwe wagaragaye imbere y’urukiko ndetse yewe n’ababunganira mu by’amategeko bakaba batigeze bahagaragara.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari bitabiriye isomwa ryi icyemezo cy’urukiko ko abaregwa bashinjwa kuba barakoze icyo yise “Icyaha cy’ubugome bwo kunyereza umutungo wa rubanda” bityo Tom Rwagasana ngo akaba yari yaburanye asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze nk’uko yabisabiwe n’umwunganizi we mu mategeko Me.Niyomugabo Christophe weretse urukiko impapuro zo kwa muganga zerekanaga ko yaje kuburana avuye mu bitaro.

Umucamanza yakomeje avuga ko Madam Mutuyemariya Christine uhagarariwe na Me.Musoni nawe yari yaraburanye asaba ko yarekurwa ku bw’impamvu z’uburwayi, naho Sebagabo Leonard uhagarariwe na Me.Gakunzi, Gasana uhagarariwe na Me.Kadage, Sindayigaya uhagarariwe na Me.Justin na Niyitanga Salton uhagarariwe na Me.Nsengiyumva, bose bakaba bari basabye urukiko ko rwabarekura kubera ko bafite imiryango bagomba kwitaho.

Yavuze ko nyuma nyuma yo gusuzuma impamvu bashingiyeho ngo barekurwe zitumvikana bityo ngo hakurikijwe ibyavuye mu iperereza, urukiko rwarasanze bagomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomeze gushakwa ibindi bimenyetso, ibi bikaba biteganywa n’ingingo ya 030/2013/24/4/2013 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari ibimenyetso bifatika byashingiweho ndetse n’ibikorwa byagiye bikorwa n’abaregwa mu bihe bitandukanye ariko bose bakaba barahakanye ibyo baregwa.

Umucamanza yakomeje avuga ko Tom Rwagasana aregwa icyaha gikomeye cyo kuba yarasinye amasheki atandukanye ariko atagaragaza, yose akaba afite agaciro k’amafranga y’u Rwanda 3,592,465,324 yari yavuye mu misanzu y’abaturage. Mutuyemariya Christine we ngo ku itariki ya 30/01/2017 yasinye kuma sheki atandukanye ndetse no ku tariki ya 16/01/2017 atanga izindi sheki ebyiri, imwe ya Miliyoni 10 n’indi ya Miliyoni 32 zishyuwe Quincaillie yitwa Medi ariko zikaba nazo zidasobanutse. Bwana Sebagabo we ngo yagaragaye asinya kumasheke3  yari yasinyweho na  Tom Rwagasana na Mutuyemariya kandi ayo mafranga yose akaba atarigeze agaragazwa aho yagiye.

Bwana Sindayigaya we ngo yagiye acura fagitire za baringa nyuma yuko yishyuwe amafaranga yo gukoresha igisenge cya DOVE Hotel inshuro zigera kuri ebyiri. Urukiko rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 ngo kuko bageze hanze bashobora kubangamira iperereza. Umucamanza yavuze ko ibyaha baregwa biteganirizwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 kugeza kuri 7, bityo bakaba batagomba kurekurwa by’agateganyo. Yavuze ko Tom Rwagasana n’ubwo yatanze impamvu z’uburwayi kugira ngo arekurwe, ko ashobora kugera hanze akotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa se akaba yatoroka, aha akaba yavuze ko  bashingiye ku ngingo ya 96/106, bityo ngo niba arwaye azavurizwa muri Gereza kuko haba Servisi z’ubuvuzi.

Madamu Mutuyemariya nawe yahawe iki gifungo ngo kuko ageze hanze hari ibyo yakwangiza kandi bigikorwaho iperereza, bityo ngo kuba nawe arwaye bidakuraho igifungo, akaba azajya yivuriza muri Gereza. Yakomeje avuga ko Niyitanga Salton, Gasana, Sebagabo na Sindayigaya nabo bageze hanze bahita basibanganya ibimenyetso.

Hari amakuru y’uko Tom rwagasana n’abo bareganwa bose kuwa 26/05/2017 bazahita bagezwa muri Gereza ya Mageragere, naho Mutuyemariya akaba yajyanwa muri Gereza ya Muhima bakunze kwita 1930.

Inkuru ya Peter Ntigurirwa

20 Ibitekerezo

  1. Imana niyo izi aho ukuri guherereye. Twe kuvuga byinshi mureke Imana izaburanire umurimo wayo. Inzego zubugenzacyaha nazo zirahari. Twirinde amagambo ahubwo dusabire itorero ry’Imana na bayobozi. Kugirango gukiranuka kongere kugaragara mu itorero ry’Imana.

  2. Pawuro yanditse inzandiko nyinshi ari muri gereza ariko ntiyashinjwaga ubujura cyangwa amanyanga ariko abakozi bimana bikigihe ntibarikuzira icyobahamagariwe ahubwo inda zabo nizobarikuzira birababaje nzazira ubutumwa bwiza inda ntizanyobora

  3. Ubwo se wowe uko ubyumva urukiko rwasabira umuntu gute igifungo kandi arirwo rugitanga? Rwaba rugisaba nde se? Banza umenye inyito y’inkiko mu Rwanda urasanga nta Rukiko rukuru rw’Akarere rubaho. Sinjye ukosora ibinyamakuru, mwikosore, mube professional cyangwa iby’amakuru mubiveho.

Comments are closed.