“Urubyiruko ni rwo rugomba kugaragaza ukuri ku Rwanda” Jean Paul KAYITARE

0
105

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari abahagurukiye kugaragaza ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, nta demokarasi kandi ko ntaterambere rihari.

Mu bushakashatsi bwagiye butangazwa n’abantu batandukanye ndetse n’ibigo binyuranye by’umwihariko urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB, hagiye hagaragazwa uko imiyoborere mu Rwanda ihagaze ndetse irashimwa.

Margee Ensign, umuyobozi wa Kaminuza nyamerika muri Nigeria, n’ikigo cy’amahoro cya Adamawa nacyo cyo muri Nigeria, yagize icyo avuga kuri raporo y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu Rwanda 2016.

Yagize ati “Igipimo cya RGB kigaragaza ingingo zireba ubukungu, imibereho myiza, iterambere mu bya politiki n’ ibindi; ni icyitegererezo ku bihugu byose, si ku by’Afurika gusa. Kiragaragaza leta ikorera mu mucyo, yiyemeje guteza imbere imibereho y’abaturage bayo, kandi ifite ubushake bwo gusobanura ibyo ibakorera, nta mbereka irimo.”

John Clifton, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi ku miyoborere Gallup, kiba i Washington DC, mu kwezi kwa Gashyantare 2017, yavuze ku bushakashatsi bwakozwe na RGB.

Yagize ati “…. Iki gipimo kiraha u Rwanda ibyangombwa rwaheraho rwisuzuma ku byo rwagezeho n’ibyo rutarageraho. Igisumba ibindi ariko, ni uko gitanga imyanzuro ifatiye ku mirongo y’ubuzima bw’abaturage, izafasha iki gihugu gukomeza kwiyubaka mu iterambere ry’agatangaza kimaze kugeraho mu myaka 23 ishize….”

Frank Okuthe-Oyugi, umuyobozi w’ikigo cya ICGLR gishinzwe demokarasi n’imiyoborere myiza, cyitiriwe Levy Mwanawasa na we yagize icyo avuga.

Ati “Agashya ka RGB mu bushakashatsi bwayo bwa 2016 nk’ikintu kidatekinitse, ni uko ingingo nyinshi zahinduriwe inyito, kandi hakongerwamo n’ibipimo bishya. Ibyo ni nk’ibijyanye no kwita ku batishoboye, n’uburyo bwo kugana inkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Uruhare rw’urubyiruko mu kugaragaza ukuri

Mu gihe hari abakomeje kugaragaza uko u Rwanda rutari ahubwo bagamije gukomeza kuyobya abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, nta kindi kizahagarika ibi binyoma kitari ubufatanye bw’urubyiruko mu kugaragaza ukuri.

Umunyarwanda yarihoreye ati “Utagera i bwami abeshywa byinshi” urubyiruko ruri mu Rwanda nirwo rubona ibimaze kugerwaho, ni narwo rukwiye kubihamya rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abadaheruka mu Rwanda bakabimenya.

Nshingiye ku nkingi enye za guverinoma (Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu, n’Imibereho myiza) ntagushidikanya ko hari ibyagezweho, bityo hakaba harashyizweho gahunda zikura abaturage mu bukene nka Girinka, VUP, Ubudehe,…

Uretse izi gahunda zikura abaturage mu bukene, hashyizweho inyangamugayo z’agacaca, abunzi, abakorerabushake b’amatora, abajyanama b’ubuzima, amatsinda yatwigire muhinzi, amakoperative, n’ibindi, byatumye inking za guverinoma uko ari enye zigera ku ntego zazo ari nayo mpamvu imibereho y’abanyarwanda yahindutse mu myaka 17 ishize.

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kandi bagiherukamo mu myaka 23 irenga, urubyiruko rwagombye kugira uruhare mu kugaragaza iterambere ry’igihugu rwifashishije twitter, Facebook, instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga nkaYutubi (Youtube Channel).

 

Jean Paul KAYITARE