Umweyo wongeye kunyura mu Itorero rya ADEPR! Dore impinduka zabayeho.

8
165
Pastor Karurannga Edouard

Hari hashize iminsi myinshi nta mpinduka zigaragarira mu guhindura ubuyobozi mu Itorero rya ADEPR ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Kuri ubu, amakuru agera kuri isange.com ni ay’ uko Uwari Rev.Past Karuranga Edouard yongeye kumanurwa mu ntera akavanwa ku buyobozi bwa Paruwasi ya Gatare iri mu Karere ka Kicuriro yari yahawe kuyobora nyuma yo kuvanwa ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo yari yarahawe mbere akaba yagizwe Pasiteri usanzwe.

Umwe mu bakristo bo muri iyi Paruwasi utashatse ko amazina ye yatangazwa yatangarije isange.com ko uwari Umushumba wabo Rev.Pastor Karuranga Edouard yavanyweho akaba yashyizwe ku rwego rwo kuyobora umudugudu atadutangarije.  Andi makuru kandi uyu mukristo yaduhaye ni ay’uko n’uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR wungirije ku buyobozi bwa Rev.Past Usabwimana Samuel wayoboraga ADEPR mbere y’uko hajyaho ubuyobozi bushya witwa Come Rutegamihigo nawe yambuwe inshingano z’Ubushumba kuri ubu akaba atakiri Pasiteri ariko akaba atigeze adutangariza niba yabaye Mwalimu (Umuvugabutumwa) cyangwa se niba yagizwe umukristo usanzwe.

Pastor Karurannga Edouard
Pastor Karurannga Edouard

Mu gushaka kumenya amakuru neza, twahamagaye Umuyobozi w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev.Pastor Rurangirwa Emmanuel kuri izi mpinduka, maze adusubiza ko adashobora kuduha amakuru yabyo kuko byaturutse mu buyobozi bukuru bwa ADEPR.  Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev.Past Tom Rwagasana kuri izi mpinduka, yadusubije ko bahindurira umupasiteri wese umwanya ahanini bashingiye ku bushobozi bwe. ” Abapasiteri bacu bahindurirwa imirimo igihe icyo ari cyo cyose kandi ibyo  byabayeho hagendewe ku bushobozi buke baba bagaragaje mu kazi” 

Come

 Come Rutegamihigo

 

8 Ibitekerezo

  1. njye nta comment nakongeraho abwo ndisabira amakuru mashya kuko iyo nsuye ururubuga nta makuru mashya nkunda kuhasanga nsangaho inkuru zimaze igihe basi mugerageze mutwiteho kabisa

  2. Imana iri kumwe n’itorero ryayo kandi Yesu ararisengera abasenga mu kuri mwoye gucika intege no kwandika amagambo adafasha benedata. Yesu ari bugufi.
    Imana ifashe abakozi bayo.

  3. Rev. Karuranga Edouard yoherejwe muri Paroisse ya Kanombe kandi siwe wahinduwe gusa,hari Past Uwambaje Emmanuel ,Past Charles wa Gikondo ,Past Ngerageze Innocent ,Past Gratien,…….. Hatahiwe Abashumba ba za Paroisse !

  4. icyonzicyo imana irahari mubareke barye arko izabarutsa nimba arubushobozi barebaho tom siyanahabwa nubu diyakoni gusa banze gukorere imana bakirirwa munama zokugambana bakimika ibisambo nkabo bagakandamiza abakozi bimana byaraturenze gusa natwe turi kumavi murabeshya

Comments are closed.