Umwepisikopi mukuru w’Itorero Angilikani ku isi arifatanya n’abagize umuryango RASA mu igiterane kiswe “Anglican Youth Convention”

0
190

Umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani mu Rwanda (RASA) wateguye igiterane kiswe “Anglican Youth Convention”, kikazitabirwa n’Umwepisikopi mukuru w’Itorero Angilikani ku isi, Justin Welby. Abepisikopi b’amadiyosezi ya Angilikani mu Rwanda, abize n’abiga muri za Kaminuza ndetse n’abayobozi b’Itorero Angilikani muri rusange.

Mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri Angilikani biga muri za kaminuza mu Rwanda (RASA), bateguye igiterane cy’ivugabutumwa bise “Anglican Youth Convention”, kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyantare kugeza ku cyumweru tariki 19 Gasyantare 2017. Iki giterane kikaba ari ngaruka mwaka.

Umwepisikopi mukuru w’Itorero Angilikani ku isi, Justin Welby

Intego nyamukuru y’iki giterane ni ukwiyibutsa umuhamagaro w’umuryango w’abanyeshuri b’Abangilikani mu Rwanda (RASA) no kwiha icyerekezo gishya, bashingiye ku byanditswe byera biboneka muri bibiliya muri Nehemiya 2:17-18, ahagira hati,”……Biyungamo imbaraga barubaka.”

Iki giterane kizitabirwa n’abayobozi bakuru batandukanye b’itorero Angilikani barimo Abepisikopi n’abandi bakuru muri iri torero. Usibye Abepisikopi b’amadiyoseze yose yo mu Rwanda, iki giterane kizanitabirwa n’Umushumba wa Cantebury mu Bwongereza akaba ari nawe Musenyeri Mukuru mu itorero ry’Abangilikani ku Isi, Justin Welby, uzabana n’abazitabira iki giterane kuwa 19 Gashyantare 2017.

Iki giterane kiritabirwa n’amakorali agize uyu muryango harimo Korali God’s will yo muri CAVM, Gloria choir yo muri College of Education ahahoze ari KIE, Call on Jesus yo mu cyahoze ari KIST, Moriah choir yo mu cyahoze ari SFB, Heaven’s way yo muri Musanze Polytechnic, ndetse na Horebu choir ibarizwa mu cyahoze ari Umutara Polytechnic.

Groria-choir RASA College of Education.jpg

Si amakorali gusa kuko iki giterane kizitabirwa n’umuhanzi uririmba ijyana gakondo uzwi ku izina rya Habimana Emmanuel, wiga muri CBE, akaba afite umwihariko wo kuririmbira Imana abinyujije mujyana gakondo.

Umuyobozi wa RASA , Muhire Jean Paul aganira na isange.com, yatangaje ko umusaruro biteze muri iki giterane ari uko abazitabira iki giterane bazaba umusemburo w’impinduka nziza muri RASA,mu Itorero no mu gihugu. Iki giterane kizarangira urubyiruko rumaze gusobanukirwa uruhare rwarwo mukubungabunga amahoro mu muryango. Ndetse bikazanatuma habaho n’impinduka nziza mu myitwarire y’urubyiruko mu muryango n’ibindi.


                                              Call on Jesus choir ya RASA UR Nyarugenge campus

Iki giterane kiratangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 kugeza ku cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, kikazabera ku kicaro cya Diyosezi ya Gasabo I Kibagabaga.

RASA (Rwanda Anglican Students Association) ni umuryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani biga muri kaminuza n’amashuri makurumu Rwanda. Uyu muryango watangiriye I BUTARE mu yahoze ari Kaminuza Nkuru Y’u Rwanda. kuri ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Itangira yitwaga AJEUR (Association de la Jeunesse Episcopale Universitaire au Rwanda) yatangiranye abanyamuryango 7. RASA imaze kugera muri kaminuza n’amashuri makuru18 ifite abanyamuryango 1271 baturuka mu mashami18 abarangije ni2500. RASA ni urugingo rw’Itorero hakaba ariho hategurirwa abayobozi b’Itorero n’ igihugu batozwa indangagaciro z’umukristo ndetse n’uburere bukwiriye Umunyarwanda.RASA ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero Angilikani no mu miryango ya Gikristo.