Umuyobozi w’Itorero ry’Inkurunziza avuga ko atigeze agaragara mu mashusho y’urukozasoni, ahubwo ko aharabikwa n’abashaka kumuhirika. Ikibazo cyagejejwe muri CID.

2
167

Mu gihe  mu buyobozi bw’ Itorero Inkuru Nziza harimo  kuvugwamo urunturuntu kubera kurwanira imyanya kuko uyu mushumba Ngaboyisonga Theoneste ajyaho atigeze yishimirwa na bamwe bayoborana, aho babonye urwitwazo rwa Video  bavuga ko ikubiyemo ibikorwa by’urukozasoni yakoraga, basaba ko akwiye kwegura mu maguru mashya, ibi bikaba byaratumye abashumba bandika basaba ibisobanuro  bihereye i Kigali,  nyuma yaho iyi fumba iba igeze mu ntara y’iburasirazuba aho ipfundo ry’ikibazo riri kuko ariho uwagiye ahangana na Pastor Ngaboyisonga mu matora  ariwe Pastor Ntirushwamaboko yayoboraga akaba n’umwe mu bamwungirije mu buyobozi bukuru bw’itorero umushinja unashaka ko Pastor Ngaboyisonga yakwegura.

Umunyamakuru wa isange.com yahamagaye Umushumba mukuru w’itorero Inkuru Nziza  Ngaboyisonga Theoneste ku murongo wa Telefone igendanwa ubwo yarayoboye inama i Ngoma kuri uyu wambere tariki  ya 22Gicurasi 2017 imubaza ku birimo  kumuvugwaho mu bitangazamakuru ko yaba ariwe nta ndaro y’imirwano  yabereye  mu rusengero  rw’ Inkuru Nziza i Ngoma kubera iyo video.

Umuvugizi Mukuru w’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda  Pastor Ngaboyisonga adutangariza ko anyomoza akanahakana yivuye inyuma ibyamwanditsweho byose  mu bitangazamakuru ko atariwe ntandaro y’ibyabereye mu rusengero i Ngoma aho abashumba barwaniye imbere ya baKristo.

Umushumba mukuru w ‘Itorero Inkuru Nziza Ngaboyisonga yakomeje avuga ko hari ikibazo barimo  gukemura i Ngoma aho bohereje abashumba gusimburana abariyo, bari aho i Ngoma bakabyanga  bakarwanira mu rusengero  kugeza ubwo Police ya bafunze.

Abajijwe ku bijyanye na Video bivugwa ko ikubiyemo amashusho y’urukozasoni yagaragayemo ikaba ngo  ari nayo baheraho bamusaba kwegura, Pastor Ngaboyisonga akaba n’umuvugizi Mukuru asubiza agira ati  “Ibyo ni propgaganda (urwitwazo) na Video  bitwaza bitambuza  kugomeza kuyobora Itorero ibivugwa biravugwa, niba n’ibibazo bivutse hari amategeko ashyiraho ubuyobozi naho  aba Bashumba twohereje i Ngoma bisanzwe bibaho ko habaho isimburana ry’abashumba ni nabyo turimo gukemura hano i Ngoma. “Ayo mashusho bavuga rero si ayanjye ahubwo ni ayo bacuze bifashishije ikoranabuhanga, kandi niteguye ko ubutabera buzandenganura”

Umunyakuru wa isange.com yahamagaye kuri Telefone  Pastor Ntirushwamaboko Jean Nepomuscene  Umuvugizi wa Kabiri wungirije akaba anayoboye Region ya Kibungo atubwira ko yarari mu bafunzwe  ko yamaze gusohoka muri kasho,  ko yandikiwe ibaruwa imugabanyiriza ishingano hirengagijwe ko atayoboraga iyo myanya yose, ko yasabwe kugaruka i Kigali  agasimburwa , ati “mu buryo butunguranye hoherejwe itsinda  ririmo Pastor Ngabonziza  Paul na Pastor Sebagabo Jean Pierre na Pastor Uwizeye Pascal  baje gufata ubuyobozi ku ngufu, maze bashaka kwiha ijambo  mu rusengero batangariza abakristo ko baje kunsimbura, nyuma nibwo habaye impaka bigera mu nzego z’umutekano habaho  inama y’umutekano yaguye  y’aaarere ka Ngoma basuzuma icyo  kibazo”

Umuvugizi wa kabiri wungirije Pastor Ntirushwamaboko    abajijwe ko yaba ariwe wakwirakije iyi Video y’urukozasoni mu bakristo b’inkuru Nziza, yahise  abihakana yivuye inyuma  ati “iki kibazo twacyumvise mu kwezi kwa mbere  2017  ko hari Video y’urukozasoni  igaragaza  umushumba mukuru iri kumbuga nkoranyambaga,  tubimubajije arabihakana atubwira ko yabijyanye muri CID ko bari kubikurikirana.

Umunyamakuru kandi yabajije Pastor Ntirushwamaaboko icyo avuga ku gisebo kiri ku itorero Inkuru Nziza kurusha uko kiri ku Mushumba wabo nicyo bakora nyuma yibi dore ko bivugwa ko yaba arwanira umwanya  akaba ashaka guhirika Umuvugizi mukuru,  Pastor Ntirushwamaboko agira ati “ni igisebo koko ku itorero  ryacu kurusha ko kiba ku Mushumba mukuru,  birababaje ariko ejo ntabwo nari mu nama yabaye ngo tumenye imyanzuro yafatiwemo kuko twari dufunzwe ntacyakemutse ntabwo kandi ngamije kumuhirika ku mwanya ariho”

Umunyamakuru wa isange.com yaganiriye kandi na bamwe mu bakozi n’umukristo umwe  b’iri Torero Inkuru Nziza bari ku cyicaro gikuru kiri mu mujyi wa Kigali  (ariko banze ko dutangaza amazina yabo) bakaba batubwiye  ibi bikurikira.

Umukozi twahaye inyuguti KX ku bw’umutekano we yagize ati “ikibazo ntabwo ari Video y’urukozasoni barega Umuvugizi Mukuru  yabaye urwitwazo ahubwo ni ikibazo kiri imbere mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’itorero kuko hari abashaka uko bamuhirika bagakoresha iyi turufu ya Video”

Uyu  KX ya komeje agira ati  “abashoje uru rugamba harimo n’uyu mushumba wungirije uba i Kibungo Pastor Ntirushwamaboko bivugwa ko ariwe wakwirakwije aya mashusho y’urukozasoni mu bakristo b’Itorero akoresheje imbugankoranyambaga aho zagwaga nkimvura kubazohererezwaga cyane aho i Kibungo hafi ya bose bakaba bayifite  kuko ikibazo kiyi Video cyari kimaze amezi asaga 6 ntaho byari bigihuriye. Ikibazo rero kiri hagati ya Kigali na Kibungo (Hagati yu Mushumba Mukuru nu  muvugizi wa kabiri umwungirije  wandikiwe ko agabanyirijwe imirimo akanga ku vaho) aho afite imodoka imutembereza abona ayitakaje byamugora nicyo gituma atsimbaraye kuri iyi Video yakwirakwije mu bakristo b’inkuru Nziza akaba yanga kugaruka i Kigali kuko byamugora kuhakorera.

Umukristo twahaye amazina ya MZ  ku bw’umutekano we akaba  anasengera hano ku cyicaro gikuru cy’i torero  uzi byinshi  mu bivugwa, yatubwiye ko ashengurwa n’ibivugwa ku itorero rye ko satani yateye amadini kuko itorero ari irya Kristo ati “reba ADEPR ibirimo kuberamo abashumba barafunzwe urebe Zion Temple ibyo barimo  n’ibiri kuba iwacu mu Nkurunziza  twatewe natwe turitera ni tube maso dusenge naho ibindi ntaho byatugeza iyo Umushumba avugwa siwe uba uvugwa ni Itorero ryose rijyibwaho n’igisebo”

Uyu mukristo MZ akomeza agira ati  “ibi biri kuba  ku idini yacu ni ubwambure kuko itorero ari irya Kristo bwakagobye gutwikirwa nkuko umwana wa Nowa yasanze yambaye ubusa akamutwikira, ntibikwiye ko twisebya nk’abanyetorero kabone nubwo ibivugwa byaba ari ukuri”

By RUGAMBA Erneste

2 Ibitekerezo

  1. ariko kuki abantu basebanya ubwo umuntu aricara agafata amashusho yurukoza soni ukayashyira kumbuga ngo ubone uburyo bwo guhirika umuntu ubwo c ibyo numugisha cga nigisebo kuri wowe ushaka gusebanya banyamakuru mujye utunengera bano bantu bashaka gushyira icyasha kwi torero

  2. Kuki bakunda ubuyobozi? Umurimo w’Imana kuwukora neza bihesha umugisha nyiri kuwukora kandi kuwukora nabi bikamuzanira urupfu. Mwirinde bayobozi dukunda ntimuryane cyangwa mwiteze isi ibababone.

Comments are closed.