Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yatawe muri yombi

1
101

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR), Bishop Sibomana Jean yatawe muri yombi n’inzego za Polisi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iby’abandi bayobozi muri iri Torero bafashwe mbere. 

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bishop Sibomana Jean yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017.

Yagize ati “Bishop Sibomana na we Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana afunze, ubu tuvugana afungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Kimihurura kandi icyemezo cyo kumukurikirana afunze cyafashwe uyu munsi.”

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Bishop Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri zatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw, yari yatanzwe n’abakirisitu kugira ngo hishyurwe umwenda urenga miliyari eshatu BRD yari yarahaye ADEPR ngo hubakwe Dove Hotel.

Ibibazo mu miyoborere muri ADEPR no mu yandi matorero atandukanye bimaze igihe byumvikana nko muri Zion Temple byatumye abapasiteri benshi barisezeramo abandi barirukanwa, Inkuru Nziza yumvikanyemo abapasiteri bafatanye mu mashati imbere y’intama bayoboye n’ahandi.

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR), Bishop Sibomana Jean

1 COMMENT

Comments are closed.