Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda wibutse Abari abanyamuryango bawo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

0
141

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umuryango w’Abas      oma Bibiliya mu Rwanda, tariki ya 11 Gicurasi 2018, bateguye umuhango wo kwibuka abari Abanyamuryango ndetse n’abakozi b’uyu muryango bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Gicurasi 2018 kuva saa munani, ku cyicaro cy’ Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda, habereye umuhango wo kwibuka abayobozi, abakozi n’abanyamuryango b’umuryango w’abasoma bibiliya bazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994, wabaga ku ncuro yawo ya gatanu muri uyu muryango. Uwo muhango waranzwe n’ibiganiro, ubuhamya, Ijambo ry’Imana, gucana urumuri rw’icyizere, indirimbo, no gusengera imiryango y’abarokotse Génocide yakorewe abatutsi muw’1994.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’amatorero atandukanye ari nabo banyamuryango b’uyu muryango, Ababuze ababo bakoraga muri uyu muryango, abarokotse n’abandi. Hakaba hashingiwe ku magambo agaragara muri bibiliya agira ati, “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi…”  Ibyahishuwe 21:4

Igikorwa cyo kwibuka mu muryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda kigamije Kunamira Abari mu nama Nyobozi y’Umuryango, Abakozi, n’abanyamuryango ba Ligue bazize Génocide yakorewe abatutsi muw’1994, Gufata mu mugongo imiryango y’abayobozi, abakozi n’abanyamuryango ba Ligue bishwe muri Génocide yakorewe abatutsi muw’1994, Gukangurira abanyamuryango, aba-kristo n’abandi bitabiriye iki gikorwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’indi mitekerereze iyariyo yose iganisha kw’ivangura no ku macakubiri ashingiye ku moko, Kwihanganisha, gusengera no gushyigikira abarokotse Jenoside, Gusengera igihugu cyacu cy’u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Bugiruwenda Jean Baptiste, umunyamabanga w’umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda

Bugiruwenda Jean Baptiste, umunyamabanga w’umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda avugako icyari gitegerejwe muri iki gikorwa cyo kwibuka muri uyu muryango, ari ukubona abakozi, abanyamuryango n’abakristo muri rusange bashyize hamwe mu kwibuka ubutwari n’ubuhamya bwa Bene Data bishwe muri Jenoside, Kubona abagize imiryango y’abishwe muri Jenoside batahanye ubutumwa bubakomeza kandi bubaha ibyiringiro ko Imana ibitayeho, Kubona abaje mu muhango wo kwibuka bahawe ubutumwa ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu, bakiyemeza ibikorwa bituma Jenoside itazasubira ukundi (Genocide, Never Again), ndetse no Gusobanukirwa kurushaho uburyo twashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya biciye mu rukundo, kwizera, amahoro, ibyiringiro n’ubwitange bugamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Ijambo ry’Imana ryatambukijwe na Past. Antoine Rutayisire

Mu Ijambo ry’Imana ryatambukijwe na Past. Antoine Rutayisire yavuzeko kwibuka ari ikintu gikomeye muri bibiliya, kuko bibiliya idusaba kwibuka kandi bituma duha agaciro abantu bacu. Yagize ati, “Kwibuka ni ikintu gikomeye cyane muri bibiliya kuko na Yesu iyo apfa ntagire abigishwa biba byaribagiranwe kandi nanone turibuka bikadutera gukira.”