KWIBUKA 25:Umuryango Rabagirana Ministries usanga amatorero n’amadini akwiriye kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka , isanamitima n’ubwiyunge.

0
839
Uhereye iburyo ni Pastor Joseph Nyamutera,Umuyobozi wa Rabagirana Ministries mu kiganiro n'abanyamakuru

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Rabagirana Ministries,Umuryango wa Gikristu ukorera mu Rwanda wita ku bikorwa by’inamamitima mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu kabiri Mata 2019 kuri Ubumwe Grande Hotel.

Uyu muryango usanga amadini n’amatorero akwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu isanamitima n’ubwiyunge bw’abanyarwwanda.Uyu muryango wabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali cyari kigamije gukangurira amadini n’amatorero kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka  Jenoside yakorewe abatutsi dore ko igihugu cy’u Rwanda kigiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku  nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

Jolie Murekatete,Umwe mu bagize Rabagirana Ministries

Mu kiganiro Pastor Joseph Nyamutera yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri Mata 2019,yashimangiye ko nubwo hari ibikorwa by’isanamitima ndese n’ibyo  kwibuka Jenoside  amatorero asanzwe akora ,ariko asanga hakwiye gushyirwamo imbaraga  mu  bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse  n’isanamitima kuko itorero ari umwe mu miyoboro ikomeye igihugu cyakubakiraho ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.Ngo ni ngombwa ko rishyira muri gahunda zaryo isanamitima ndetse rigahera no gushyira imbaraga zigaragara mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 u Rwanda rugiye kuyibuka.Yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu isanamitima ariko ko hari abagifite ibikomere bitarakira neza bityo ko itorero rikwiye gushyiramo imbaraga kugirango bikire neza.

Uhereye iburyo ni Pastor Joseph Nyamutera,Umuyobozi wa Rabagirana Ministries mu kiganiro n’abanyamakuru

Uyu muyobozi asanga nubwo hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,ariko hakiri abagifite ibikomere  bitarakira neza bityo ko ari inshingano y’itorero ndetse n’amadini gushyiraho itafari ryabo kugirango  hagerwe  ku isanamitima n’ikirabikomere birambye.

Murekatete Jolie ,Umukozi wa Rabagirana Ministries yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’isanamitima ngo kuko mu bihugu 33 bahuguye mu bijyanye n’ ubutumwa bw’isanamitima byinshi muri byo byigiye ku mateka ya Jenoside maze batangiza ibikorwa by’isanamitima mu bihugu byabo.

Pastor Mukiza  uyoboye Forum y’amadini n’amatorero ashima cyane uburyo Umuryango Rabagirana Ministries ukorana nabo  ndetse

Rabagirana Ministries umaze imyaka irenga isaga makumyabiri mu murimo w’isanamitima ndetse ibyo bakoze bikaba bimaze kugera mu bihugu byinshi ku isi ndetse hatangizwa n’indi miryango myinshibinyuze mu butumwe bw’isanamitima.

Andi mafoto: