Umuramyi Ipno yatangaje ko hari byishi Don Williams yarasobanuye kuri we nk’ Umuhanzi.

0
110

Don Williams wari ugeze mu zabukuru ku myaka 78, yitabye Imana nyuma yuko mu mwaka wa 2016 yatangaje ko avuye mu byo kuririmba, Don Williams akaba yari Umuririmbyi w’injyana ya Country wo muri leta zunze ubumwe z’ Amerika (USA), ibi bikaba bibaye nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017, nibwo amakuru y’urupfu rw’ Umuririmbyi w’injyana ya Country Don Williams  nibwo yatangiye gusakara  mu bice bitandukanye by’isi.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuramyi  Ipno yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Don Williams doreko yari  umwe mu baririmbyi b’injyana ya Country banditse amateka hano kwisi

Aganira na Isange.com Ipno yavuze amwe mu mateka yarazi kuri Don Williams ndetse nicyo yarasobanuye kuri we, yagize ati:”ndibuka  nko mu mwaka w’ 1960, nibwo Don Williams  yatangiye kumenyekana cyane kuko icyo gihe yaririmbaga mu itsinda ryamenyekanye cyane ryitwa “Pozo Seco Songers”. Gusa ariko nanone nyuma yaje kurivamo aririmba nk’umuhanzi kugiti cye”.

Abajijwe icyo yarasobanuye kuri we Ipno yakomeje agi ati:” yari umuntu nigiraho byinshi cyane nkuburyo yandikaga indirimbo ze, gutunganya ijwi ryawe rikaba ryiza kuburyo rinogera abaryumva, no guca bugufi cyane ukubaha bose utarobanuye, kuko uyu Don Williams yari umwe mu baririmbyi bake bakomeye bo munjyana ya Country babashije gukorera ibitaramo bitandukanye hano muri Afurika”.
Tubibutse ko Don Williams yagiye amenyekanira cyane mu indirimbo ze nka: You’re My Best Friend, I Hope This Day Is Good,…

Imana imwakire mu bayo.

 

Nd. Bienvenu/Isange.Com