Umupfumu ubyiyemerera witwa RUTANGA RW’AMABOKO yavuze ko abakristo bemera kujyanwa muri Israel ari “IBIHONE”

0
163

Ibi ni ibyo yatangarije mu kiganiro kirekire yagiranye na City Radio kuri uyu wa mbere tariki ya 12/6/2017 ubwo umunyamakuru yamubazaga uburyo abona amadini yo muri iki gihe. Ubwo bari bageze ku ngingo y’abakristo bajyanwa n’abapasiteri gusura igihugu cya Israel, Rutanga rw’amaboko yabuze ko abemera kujyana n’aba bapasiteri gusura Israel ari “IBIHONE”

Umupfumu w’umwuga Rutanga Rw’amaboko

Impamvu yatanze ngo ni uko bajya muri Israel bagiye kwiga imico yaho ariko bataye uwabo wa Kinyarwanda. Yavuze ko kandi kuba bajya kuhatakariza amafranga menshi akndi bashobra kuyakoresha ibindi byinshi mu gihugu cyabo ko nabyo atari byo.

Yavuze ko bajya gushakayo Imana kandi no mu Rwanda ihaba. Rutanga rw’amaboko ni umupfumu ubyemera, avuga ko ari umuganga wemewe ndetse akaba atsimbarara ku myemerere gakondo ya kinyarwanda.