Umuhanzikazi Gisele Precious yiteguye neza igitaramo gikomeye yateguye mu karere ka Rubavu

0
475

Gisele Precious ni umuhanzikazi umaze kumenyerwa cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Ni umwe mu bahanzikazi mu ndirimbo z’Imana baririmba bicurangira yifashishije gitari.

Kuri ubu aritegura igitaramo gikomeye yise Imbaraga Live Concert giteganijwe kubera mu karere la Rubavu mu mujyi wa Gisenyi kuri ADEPR paruwasi ya Gisenyi.Kizatangira saa saba n’igice z’amanywa.

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi n’amakorari bakomeye barimo Simon Kabera,Bosco Nshuti,korari Bethlehem y’i Rubavu ndetse na korari Bethel.Mu kiganiro na Gisele Precious yavuze ko  ageze kure imyiteguro yose y’igitaramo ndetse yizeza abanya Rubavu igitaramo cyiza.

Yakomeje avuga ko amaze igihe asengera iki gitaramo bityo adashidikanya ko abazitabira bazakorwaho n’ibyo Imana yateguye kubasangiza binyuze  muri Gisele Precious ndetse n’abo yatuumiye muri iki gitaramo.