Umuhanzi Yannick Dushime yashyize hanze indirimbo Uzongera gukora ishimangira gukora kw’Imana

0
98

Umuhanzi w’umunyempano Yannick Dushime ni umusore ubarizwa itorero rya  Zion Temple Kimironko.Ni umucuranzi wa guitar akaba kandi umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana ubikunda kandi ubifitiye umuhamagaro.

Uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbvo nshya yise Uzongera Gukora.Ni indirimbo ishimangira ugukorakw’Imana n’imbaraga zayo.Uyu musore kandi ayishyize hanze nyuma yo kumara igihe ataboneka ku mpamvu asobanura ko harimo impamvu z’akazi ndetse no kuba yari yihaye umwanya wo gutekereza neza uburyo yakora neza umuziki we .

Mu kiganiro n’itangazamakuru ,Yannick Dushime yavuze ko ahagurukiye gukora ubudahagarara ndetse agakora indirimbo nyinshi nkuko Imana yazimuhaye.Akomeza avuga ko yamaze kubona abamufasha mu gukora indirimbo nziza bityo ko yizeye ko ejo he mu murimo w’Imana ari heza .

Uyu musore yahamirije itangazamakuru ko yamaze kubona umurongo uhamye wo gukomeza gukorera Imana binyuze mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo yise Uzongera Gukora ije ikurikira iyitwa Kuki Urirayashyize ari nayo yabanje gukora mbere.

Kanda hano wumve indirimbo ye:

Andika igitekerezo hano

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.