Umuhanzi Theo Bosebabireba na Arise Rwanda Ministries bagiye kujya kujya ku cyirwa cya Iwawa gutanga ubutumwa ku rubyiruko ruhagororerwa

0
318

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019 ,Umuryango  Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu ka,rere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza uzakorera ivugabutumwa ku kirwa cya Iwawa ahari urubyiruko rwinshi ruahagororerwa kubera ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Pastor Gregg na Ev John Gasangwa bazaba bari muri iri vugabutumwa

Ni muri gahunda y’ivugabutumwa uyu muryango usanzwe ukora .Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba niwe muhanzi uzifashishwa muri ibi bikorwa aho biteganijwe ko azatanga ubutumwa kuri uru rubyiruko binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya afite bukomeye.

Ev JD uyobora At Jesus feet Ministries

Theo Bosebabireba kandi azaba ari kumwe n’abavugabutumwa bakomeye baturutse muri Leta zumwe Ubumwe z’Amerika barimo uwitwa Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri gereza witwa Empty Tombs Ministries ndetse na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries,hazaba kandi hari na Ev John Gasangwa uyobora Arise Rwanda Ministries n’abandi.

Iki gikorwa kandi kizakurikirwa n’igiterane gikomeye cyane cyiswe Boneza for Jesus Festival kizabera kuri stade y’uyu muryango iri I Boneza.Iki giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba ndetse na Healing Worship Team nn’abavugabutumwa barimo na Ev.JD.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Bwana Darius Rukundo uhuza ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka ku buzima bw’abayanya Boneza ndetse n’abagororerwa I Wawa ngo kuko hari ubutunzi bwinshi Theo abitsemo buzafasha abantu kubohoka binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya.Yongeyeho ko abavugabutumwa bafite nabo ari beza ku buryo uzitabira wese azataha akozweho.

Andika igitekerezo hano

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.