Umuhanzi Nzigiyimana Fidèle yasuye umukecuru w’imyaka 70 amuremera kumwishyurira inzu,ibyo kurya na salon yo kwicaraho

0
168

Nzigiyimana Fidele ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana usengera mu  itorero rya ADEPR  wamenyekanye cyane ku ndirimbo nka Yesu yamamare ,Va mu nzira  Amunoni atagukoza isoni ,Imana yacu ntibeshya. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kamena 2017 afatanyije n’ abakozi akoresha muri kompanyi ye (Campany ) itunganya imisatsi yitwa Mutima Salon , basuye umukecuru Mukaruhinda Cancilide bamuremera bamuha  ibikoresho byo kumufasha mu buzima bwa buri munsi birimo ibiribwa bitandukanye , kumurihira amezi 2 y’ inzu yo kubamo , banamugenera n’ intebe zo kwicaraho muri salon bifite agaciro k’ amafaranga ibihumbi Magana atatu na birindrwi n’ amafaranga Magana atanu (307 500 frws).

Nyiri inzu nawe yakiriye neza iki gikorwa anamuha andi mezi 2 yo kubamo atishyura

Ni igikorwa  mu by’ukuri byakirijwe na yombi n’abaturanyi,inshuti,ubuyobozi n’izindi nzego zo mu gace ka Masaka uyu mukecuru atuyemo,ndetse nawe ubwe ku giti cye yashimye cyane uyu muhanzi ndetse n’inkunga yamugeneye.Ni ibintu yagereranije n’ubukwe uyu muhanzi ngo yamukoreye ngo ntibiteze gusibangana mu ndiba y’umutima we.

Uyu mukecuru Cancilde nawe yishimiye cyane iki gikorwa akigereranya n’ubukwe

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ,Umukecuru Mukaruhinda  Cancilide yagize ati : ”sinabona uko  mbivuga  uyu munsi  mfite  ibyishimo byinshi nkesha  ubukwe mwankoreye ahangaha   mu kaza kunsura  mukampa ubufasha bukomeye  cyane , nyumwa y’ uko mfushije  umuryango wanjye wose  w’ abantu 8  nkasigara njye n’ umukobwa wanjye  umwe , ubu nibwo mbonye ubukwe kuva  nabaho  nishimye cyane ku bwanyu  mwaje kumvura  umubabaro  n’ agahinda nari mfite  kuko iyo hataba Gasinzigwa umukuru wa  Ibuka   wampumurije  akankomeza  mba narirutse  ku muhanda   ndabashimiye  cyane kandi  mbifurije  kuzahora uru rukundo”

Umuhanzi Fidele Nzigiyimana mu rugendo berekeza mu gikorwa

Umuhanzi Fidele Nzigiyima nawe yavuze ko  yifuza gukomeza gukora ibikorwa by’urukundo bisa gutya,agamije gukora ivugabutumwa riherekejwe n’imirimo.Yagize ati:”Nk’  umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  iki ni igikorwa   ntangiriyeho muri  uyu mwaka  mu bikorwa nifuza gukora  kuko  nifuza   kuzajya nkora  ibitaramo  bishingiye  ku gufasha abatishoboye  no   gufasha  bantu muri  rusange mu  ingeri zitandukanye  aho nzajya nkorana   n’ umurenge na koreyemo  igitaramo  ngakora  igitaramo  kigamije kurwanya ibiyobwa bwenge ,  kurwanya ubucyene  n’ ibindi”

Uyu  mukecuru waremewe na Fidèle  ni    umukecuru   ukomoka mu  Karere ka Nyaruguru  ku  Munini  hepfo ya Kibebo  yarI afite  abana  umunani  bamwicira   abana 7  n’ umutware we  muri Jenoside  yakorewe  Abatutsi  mu w’1994 . Ubu  kugeza ubu  yasigaranye   umwana umwe  , baje  kuzana i Kigali bahungutse  bashyikira umugira neza  aramucumbikira   hashize  imyaka  3 arahava atangira  kwikodeshereza  kugeza ubu nta nzu ye bwite arabona .