Umuhanzi Nshuti Bosco ahagurukije Ibyo ntunze live concert azamurikiramo umusaruro w’impano yagabiwe kuva akivuka.

0
55

Umuhanzi Nshuti Bosco ahagurukije Ibyo ntunze live concert azamurikiramo umusaruro w’impano yagabiwe kuva akivuka. Uyu muhanzi akaba agiye gukora igitaramo cy’ amateka giteganijwe tariki ya 28 Gicurasi 2017 ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke, muri paruwasi ya ADEPR Gasave – Gisozi.

Umuhanzi wamenyekanye mu  ndirimbo zihimbaza Imana ubarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gasave umudugudu wa kumukenke Nshuti Bosco, ahagurukijwe no gutaramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Ni mu gitaramo kidasanzwe giteganijwe kuba tariki ya 28/5/2017, kuri ADEPR Kumukenke.

Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke izifatanya na Nshuti Bosco

Uyu muhanzi ni umwe mubamaze kuzamura impano ye bitewe n’ umwuka w’Imana uri kuri we, ubuhanga ndetse n’ indirimbo zakunzwe n’ abantu benshi afite.Kugeza ubu impano ye, ikaba ikomeje kwaguka nkuko bigaragarira benshi.

Uyu muhanzi kandi abarizwa mu matsinda atandukanye, harimo umuryango mugari wa korali Siloam, bazafatanya muri iki gitaramo. Byongeye kandi uyu muhanzi abarizwa mu itsinda rya New Melody ritunganya umuziki ndetse rigatoza n’ amakorari, si ibyo gusa kandi kuko banafite indirimbo zagiye zikundwa cyane haba ku rubyiruko,abakuze n’abasheshe akanguhe.

Umuhanzi Dominic Nic nawe azafatanya na Bosco Nshuti muri iki gitaramo

Mu kiganiro n’ikinyamakuru isange.com, Nshuti Bosco yadutangarije ko agiye gushyira ahagaragara indirimbo ze, kugeza ubu zimaze kumenywa na benshi kugeza ubu kubera umwimerere n’ubutumwa bubatura buzikubiyemo.

Ibyo ntunze live concert hazagaragaramo umuhanzi ukunzwe cyane ariwe Dominic Nic ASHIMWE ndetse na Korali ya Siloam yo ku mudugudu wa Kumukenke.

Iki gitaramo giteganijwe tariki ya 28 Gicurasi 2017 Ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke Paruwasi  Gasave, kikazatangira ku isaha ya saa cyenda(15h) kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.