Umuhanzi Niyonteze Shabani yakoze ikintu kidapfa gukorwa n’abandi bahanzi bose

0
118

Umuhanzi Niyonteze Shabani asengera ku itorero rya ADEPR Umudugudu wa SGEEM, akaba mu mwaka ushize yari yashyize ahagaragara umuzingo w’indirimbo umunani z’amajwi n’amashusho yari yahaye izina rya “MANA MFASHA”, mu gihe kitarenze umwaka umwe akoze ibi; aratangaza ko yarangije gukora izindi ndirimbo 8 z’amajwi ndetse n’imwe y’amashusho zose zizagaragara kuri ALbum ye ya kabiri.

Aganira na Isange.com yatubwiye ko gukora cyane ndetse no gukunda umurimo w’Imana aribyo byamufashije kwesa uyu muhigo akenshi udakunda gukorwa n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaz Imana hano  mu Rwanda.

Yagize ati: “Akenshi ibi bintu dukora birakomeye cyane ntago umuntu ubwe yabyishoboza, gusa iyo ufitiye urukundo ibintu ukora nawe ukagerageza gukora cyane no gushyiramo imbaraga nta kabuza ushobora kugera ku cyo wiyemeje ariko byose ukaba ufite Uwiteka nk’umutabazi.”

Umuhanzi Shaban yizera ko gukora ibintu ubikunda nta kabuza utera imbere

Umuhanzi Niyonteze Shabani avuga ko hamwe no gusenga mu gihe kidatinze azashyira ahagaragara iyi Album ye ya kabiri, gusa nta tanga itariki cyangwa umwaka ashobora kumurikiramo iyi Album ye gusa akizeza ko mu gihe cyose yaba arangije gukora video z’izi ndirimbo ze zose , nta kabuza azahita atangira imyiteguro yo kumurika iyi Album.

Album ya kabiri y’amajwi yarayirangije

Iyi Album iriho indirimbo umunani z’amajwi arizo : Iwacu ni heza yamaze no gukorerwa Video, Rukundo, Wirira, Ukiamuka, Ni iki cyaguteye, ndetse n’izindi.

Umuhanzi Niyonteze Shabani ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wabitangiye mu mwaka w’1998 ubwo yari akiri muto.

Reba Video y’indirimbo IWACU NI HEZA  izaba iri kuri iyi Album ya kabiri.