Uganda: Bategerezanyije Amatsiko Igiterane cya “Garuka Ushime”

0
141

Igiterane Garuka Ushime  nyuma yuko kibaye ubukombe hano mu gihugu cy’ u Rwanda kibaba kimaze kuremera abataribake ndetse n’abandi kikabashakira ubwisungane mu kwivuza n’abandi kikabaha ibirimba bitandukanye, ubu ngo kigiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu mujyi  wa Kampala. kikaba gifite insanganyamatsiko iboneka muri, 1Samweli:1:26

uyu niwe muyobozi wa Garuka Ushime Evglst Ndereyimana Ande
Uyu  niwe muyobozi wa Garuka Ushime Ev Ndereyimana Andre

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigiterane bwana Ev. Ndereyimana Andre  yagize ati « Ubu turi mu myiteguro yo kwerekeza i Kampala mu ivugabutumwa ry’iminsi ine, kuko tuzagenda tariki  22/09/2016 tukagaruka tariki ya 25/09/2016, tukaba tuzanjyana na Korali Siyoni ya ADEPR Jenda, abahanzi ni: Stella Manishimwe, Ribera(bakunze kwita Biva muri uyumwuga) hakazaba hari n’abandi bahanzi ndetse n’abavugabutumwa batandukanye”

dsc094741

Tubibutse ko Iki giterane cyatangiriye kuri ADEPR I Remera Paruwasi ya Remera nyuma kikaza gukomereza ahitwa I Kayanja ndetse n’i Rwamagana, cyongera kibera Kiruhura, cyerekeza I Gisenyi mu Karere ka Rubavu kiza kugaruka I Kigali ahitwa mu Gatenga, aha hase niko ikigiterane cyagiye kihasiga amateka kigasozwa ibendera ry’Uwiteka rizamuwe.

Ev. Andre kandi yaboneyeho no kwibutsa abifuza kuzajyana nabo muri iki giterane cya “Garuka Ushime” ko  bahawe amahirwe yo kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo bafatirwe  imyanya hakiri kare, ndetse babone nuko bategurirwa n’amacumbi yazabamo.

Uburyo bwo kwiyandikisha wahamagara kuri: 0788881804( yitwa Laurent akaba ariwe Cordinateur wiki giterane) cyangwa ugahamagara; 0788212517( Umuyobozi wa Garuka Ushime Ndereyimana Andre)