Ubusesenguzi: Ni nde uzayobora Itorero rya ADEPR? Soma ibitekerezo by’abayoboke bayo n’uwo bifuza.

0
81
Abashumba b’Itorero rya ADEPR muri Paruwasi zose mu gihugu bagera kuri 600 bakurikiraniraga hafi ibikorwa by’inyubako ya “Dove Hotel Kigali ” uko yagendaga y’ ubakwa

Abayoboke b’Itorero rya ADEPR bamaze iminsi igera kuri 20 bategereje kumenya niba Rev.Tom Rwagasana na bagenzi be (bareganwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ukabakaba Miliyari 3) bazahabwa igifungo, kugira ngo harebwe uwazabasimbura ndetse byanashoboka Komite yabo yose ikeguzwa kuko bavuga yuko nta kizere bakiyifitiye.

Kuri uyu wa 25/5/2017 nibwo urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo rwahaye igifungo cy’iminsi 30 aba bayobozi ba ADEPR kubera ibyaha baregwa n’ubushinjacyaha. Nyuma yo guhabwa iki gihano, benshi bahise batangira kwibaza umuntu uzasimbura umuyobozi wa ADEPR Bishop Sibomana mu gihe Komite yose yaba yegujwe kuko atashobora gukora wenyine kandi no kuba bamuha abandi bakorana bikaba bishobora guteza intugunda mu Itorero kuko baba bakimubona muri ya shusho y’ubuyobozi bwa mbere.

Muri iri sesengura, isange.com yagiye igera ku bantu benshi bagenda bayiha ibitekerezo by’uburyo umuntu bifuza ko yayobora ADEPR yaba ameze.

Tudatinze rero, reka tubibagezeho;

  • Hari abavuze ko uzayobora ADEPR adakwiye kuba umunyapolitiki kurusha uko yaba umunyetorero: Abakristo benshi bagiye bavuga bakeneye umuyobozi ufite ubwenge nk’abami ba kera barimo nka Dawidi ndetse na Salomo kuko bayoboraga umukumbi w’Imana ariko banakora imirimo yo kuyobora igihugu. Aba bakristo bifuza ko habaho ugushishoza no kwitonda mu gushyiraho umuyobozi ushoboye guhuza gahunda za Leta n’iz’Itorero.

 

  • Hari bavuze ko uzahabwa ubuyobozi akwiye kuba yarize amashuli ahagije: Kimwe mu bintu abantu benshi bahuriraho, bavuga ko abayobozi hafi ya bose bagiye bahabwa kuyobora Itorero babaga badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubwnge bwo mu mashuli asanzwe. Ibi, byagiye bigira ingaruka ku Itorero cyane cyane ku ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe. Uyu kandi ngo agomba kuba ari umunyabwenge ndetse n’umunyamwuka.

 

  • Hari abavuga ko agomba kuba afite ubumenyi buhagije mu bya Tewolojiya: Abandi bagenda bavuga ko umuyobozi wabayobora akwiye kuba afite amahugurwa ahagije mu by’iyobokamana, kuko nko mu yandi matorero afite abayobozi bize neza Tewolojiya usanga hatagaragaramo ibibazo nk’ibi ADEPR imazemo igihe kandi bitarangira.

 

  • Hari abavuga ko akwiriye kuba ari umuntu muto mu myaka: Aba, bavuga ko Itorero riramutse rihawe umuntu muro ariko uzi neza amateka y’Itorero, byatuma ariha icyerekezo kiza kuko abasaza akenshi usanga batamenya kujyanisha Itorero n’ibihe Isi iba igezemo. Gusa bavuga ko uyu yahabwa abasaza bamuha inama ku rwego rw’inama nkuru y’ubuyobozi (Board)

 

  • Hari abavuga ko akwiriye kuba azi ibijyane n’imitegekere (Leadership) : Abakristo ba ADEPR usanga hafi yabose bavuga ko Itorero ryabo ryagiye rizira imiyoborere mibi ahanini biturutse ku bayobozi batigeze babona amahugurwa ku bijyanye nabyo. Bifuza ko mu gutoranya uwayobora Itorero ryabo yaba ayarabonye amahugurwa ahagije mu bijyanye n’imiyoborere.

 

  • Hari abavuga ko uwahabwa kuyobora Itorero akwiye kuba yashobora kwisobanura mu ndimi z’amahanga: Indi mbogamizi ihurirwaho na benshi, ni uko abayobozi bagiye bayobora Itorero usanga badakunze kumenya kwisobanura mu ndimi z’amahanga ku buryo hari aho bisaba kwitwaza abasemuzi batari ngombwa.

 

  • Bavuga ko agomba kuba ari umuntu uzi gusabaana n’abantu: Abayoboke ba ADEPR bahuriza ku kintu cy’uko bakeneye umuyobozi wicisha bugufi, ushyikirana ndetse ushobora kwisanisha nabo ku buryo bumva bamwisanzuyeho cyane.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuyobozi ugarura umwimerere w’Itorero: Benshi muri iki gihe abayoboke ba ADEPR bavuga ko hari imwe mu myemerere yabo ndetse n’umwimerere wabo byagiye bitakara. Kuba rero batacyumva ko uwo mwimerere uhari, bituma biyumvamo ko Itorero ryabo ryinjiyemo icyo bita ubuyobe.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuyobozi urenganura abarengana: Abayoboke ba ADEPR bavuga ko badakeneye umuyobozi urenganya abantu, ahubwo ko bakeneye ubarenganura. Hari benshi bavuga ko bagiye barengana, bakaba bakeneye uzabarenganura.

 

  • Hari abavuga ko bakeneye umuyobozi utigwizaho ibyubahiro n’amazina aremereye: Aba bayoboke kandi bavuga ko bagiye bababazwa n’amazina aremereye abayobozi ba ADEPR bagiye biha kandi batabagishije inama. Bakomeza bavuga ko nta yandi mazina (inyito) bakeneye kumva yinjizwa mu Itorero kuko nta  mumaro bibazanira.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuyobozi unyurwa n’umuhashara we: Aba bayoboke bavuga ko bakeneye umuyobozi udashyira inyungu ze imbere nk’uko byagiye bigaragara ku bagiye babanza kuriyobora. Basaba ko uwahabwa Itorero yaba ari umuntu w’inyangamugayo.

 

  • Bavuga ko bakeneye umuntu ufitiye urukundo Itorero: Abayoboke ba ADEPR kandi abvuga ko bakeneye kubona umuyobozi witangira Itorero, akarikunda kandi agakunda n’abayoboke baryo, akabayobza ubugwaneza, akumva ibitekerezo byabo kandi ntarwanye umuntu ufite igitekerezo gihabanye n’icye.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo isange.com yagiye ivana mu bantu batandukanye. Nawe birashoboka ko waba ufite ibitekerezo by’uburyo uwayobora Itorero rya ADEPR yaba ameze. Byandike ubisangize abendi ubinyujije ahagenewe ubutumwa.

Byakusanyijwe na Peter NTIGURIRWA