Uburasirazuba: Abahanuzi b’ibinyoma bagiye guhagurukirwa kuko bahanura ibishobora guhungabanya amatora.

0
112

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazayire Judith yamaganye abahunuzi b’ibinyoma bahanurira abaturage ibitari byo. Uyu muyobozi yasabye abantu bose kutemera ibihuha bivugwa cyane n’abiyita abanyamasengesho bahahamura abaturage bakababuza kwiteza imbere.

Guverineri Kazayire yabivugiye mu nama ubwo yahuraga n’abafanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Ngoma ku wa 13 Kamena 2017

Aba bafatanya bikorwa bari biganjemo abayobozi b’amadini bagaragarijwe ingero nyinshi mu Ntara y’Iburasirazuba aho imiryango yagiye ita ingo zayo bakajya hanze y’igihugu ngo kubera ababahanuriye ko hagiye kuba amapfa, intambara n’ibindi bizazane n’inzangano bikura abantu imitima.

Guverineri Kazayire yagize ati “Hari amakuru twabonye y’abantu biyita abahanuzi ariko bahanura ibihuha n’ibinyoma kandi n’abandi bakabayoboka mu binyoma byabo”.

Guverineri Kazayire yavuze bamaze iminsi babiganiraho n’abayobizi b’amadini aho basanze ko ari ibihuha bigamije kugira ingaruka ku matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazayire Judith yamaganye abahunuzi b’ibinyoma bahanurira abaturage ibitari byo (Ifoto/Rwamapera)

Abayobozi b’amadini bakaba biyemeje gukora ibishoboka byose “kugira ngo hakumirwe abahanuzi bahanurira mu byumba by’amasengesho bitazwi”.

Mu ngero zatanzwe z’abantu bahungishijwe n’ibihuha, hagaragayemo imiryango 6 y’i Nyagatare, iyindi Rwamagana, Bugesera, na Ngoma cyane cyane mu mirenge ya Mugesera Karembo na Remera.

Guverineri yasobanuye ko “Aba bantu bagenda bamaze kugurisha utwabo ariko akenshi iyo bageze hanze bikabayobera baragaruka nta kintu bakigira bakabera umuzigo igihugu”.

Iryivuze Izayi witabiriye iyi nama wo mu murenge wa Remera, avuga ko yiyumviye “ubuhanuzi bw’intambara mu murenge akomokamo wa Remera.

Ati: “Jyewe niyumviye ubuhanuzi bw’intambara iwacu ariko twahereyeko duhamagaza abayobozi b’amadini dufata ingamba zo kwigisha abayoboke kwirinda ibyo bihuha”.

Iyi nama yaje ikurikira indi yaguye yari ihuje abayobozi b’amatorero n’amadini yabereye ku kicaro cy’Intara y’Iburasirazuba ku wa 30 Gicurasi 2017 aho ubu “buhanuzi bw’ibinyoma” bwagarutsweho hagafatwa imyanzuro yo kujya hiyambazwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo ibihuha bikumirwe.

Abayobozi mu nzego zose z’akarere ka n’abafatanyabikorwa harimo n’abanyamadini mu nama ku buhanuzi bw’ibinyoma i Ngoma.

Inkuru ya izubarirashe.rw