Ubuhanuzi bwavugaga ko Gereza ya Gasabo itazigera yimurwa ntibwasohoye! Menya ibyabwo ndetse n’iby’amazi yatobotse mu rutare muri yo.

0
122
Ubwo Gereza ya Gasabo yimurwaga ku munsi wa nyuma

Burya ubuhanuzi bwose bwemerwa iyo busohoye. Muri za Gereza habamo abahanuzi bahanura ibijyanye n’irari ryabo bakemeza abarimo ko bazataha mu buryo budasanzwe. Mu cyahoze ari Gereza ya Gasabo yabarizwaga mu Murenge wa Kimironko, abagororwa bo muri Kiliziya Gaturika  bahanuye ubuhanuzi bwavugaga  ko iyi Gereza itazimurwa mu gihe haari gahunda ya Leta yo kuvana amagereza  mu mujyi rwagati  naho imfungwa za Gereza ya Muhima  izwi ku izina 1930 na Kimironko zikimurirwa i Mageragere.

Nk’uko isange.com yabitangarijwe n’umwe mu bahoze bafungiye muri gereza ya Gasabo ariko akaba yaratashye, yavuze ko ubu buhanuzi bwahanuwe n’abanyamasengesho b’idini Gaturika bavugaga ko babwiwe n’umubyeyi Bikiramariya yuko nubwo byagenda gute iyi gereza itazigera yimurwa. Ngo ibi babishingiraho babitewe nuko babonye amazi aturutse mu rukuta rwa Gereza bakanywa  mu gihe bari barabuze amazi  ahagije, ibi ngo bikaba byarafashwe nk’igitangaza gikomeye.

Ubwo Gereza ya Gasabo yimurwaga ku munsi wa nyuma

Uru rukuta ngo rwatobotsemo  amazi rwari imbere y’inzu y’abahamya Yehova hafi y’ahari ibitaro muri iyi Gereza. Icyo gihe ngo   abashinzwe Gereza baje gucukura ngo barebe niba nta tiyo y’amazi yatobotse ariko barayibura. Abahafungiwe bayanyoyeho  babitangamo ubuhamya ngo aho  aya amazi  bayafashe nkayo Mose yavanye mu rutare ubwo Abayisirayeli bari mu butayu igihe bari  baguye umwuma, ibi byatumye banizera ko ubuhanuzi  bwavuzwe kuri iyi Gereza buzasohora ariko byarangiye budasohoye.

Ku cyumweru tariki ya 4 /6/2017 niho umugorwa wa nyuma yavuye muri iyi Gereza ya Gasabo, aho bimuriwe mu yuzuye i Mageragere yakiriye ababaga muya 1930 nyuma yuko ifashwe n’inkongi y’umuriro hagakurikiraho iya Kimironko yari yarahanuriwe ko itazimurwa nayo ikaza gufatwa n’inkongi nayo tariki ya 31/3/2017.

Haribazwa kuri ubu buhanuzi bw’ibinyoma bwari bwijeje bamwe ko batazimurwa dore ko bwari ubuhanuzi babitse igihe Leta yari imaze kubabwira ko bari kububakira Gereza igezweho ijyanye n’iterambere.

By RUGAMBA Erneste