Ububiligi: Ni gute Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

2
129
Dr Apotle Paul Gitwaza

Hashize iminsi mike mu Itorero rya Zion Temple ryo mu Rwanda havuzwemo amakimbirane ashingiye ku rwango ndetse n’umutungo, aho Apotre Paul Gitwaza yirukanye abashumba benshi barimo n’abari ibyegera bye, nyuma hakaza kuboneka abandi bashumba bahisemo kwegura ku mirimo ndetse bakanagumura abayoboke batari bake.

Si mu Rwanda gusa havutse izi mvururu kuko no mu matorero ya Zion Temple aba hanze y’u Rwanda, ahubwo no mu Bubiligi hagaragraye amakimbirane akomeye, aho Apotre Paul Gitwaza yashatse kweguza ku ngufu Bishop.Bienvenue wari uhagarariye Zion Temple muri iki gihugu ariko akamubera ibamba. Uyu Bish.Bienvenue yabwiye Ap.Gitwaza ko atarekura iri Torero kuko yarikoreye akarishyiraho ingufu nyinshi bituma aryiyandikaho mu mategeko anaryita World Revival Center Bruxelles.

Nyuma yo kwinangira, Ap.Gitwaza yarahagurutse ajya kwirebera Bish.Bienvenue muri iki gihugu cy’ububiligi kugira ngo amweguze. Amakuru agera kuri isange.com yatanzwe n’umwe mu banyarwanda basengeraga mu Itorero Zion Temple mu Bubiligi twahisemo kwita Murenzi John, avuga ko Ap.Gitwaza yaje azi ko agomba gutegeka uyu Bish.Bienvenue ngo arekure iri Torero ndetse anatange imitungo yose ariko arabimwangira.

Bish.Bienvenue abonye bikomeye cyane ubwo Ap.Gitwaza yamusabaga kumuha Itorero rye, ngo yahise ajya kuri Stasiyo ya Polisi iba hafi y’aho Itorero  Zion Temple rikorera mu Bubiligi aratabaza asaba ko bamufasha guhagarika Ap.Gitwaza byaba ngombwa bakamufunga ngo kuko yari arimo guteza umutekano muke muri iryo Torero Bish.Bienvenue yitaga irye.

Dr Apotle Paul Gitwaza

Ku mahirwe ya Ap.Gitwaza, ngo aba bapolisi bitabajwe hajemo umupolisi umwe wasengeraga mu Itorero rya Zion Temple mu Bubiligi akaba yari aziranye na Ap.Gitwaza. Uyu mupolisi ngo yasabye ko habaho ubwumvikane hagati yabo asaba bagenzi be kudata muri yombi Ap.Gitwaza ngo kuko nta kibi asanzwe amuziho.

Murenzi John yabwiye isange.com ko yaganiriye n’uyu mupolisi amubwira ko yaje aziko baje gufata umujura bitewe n’amakuru Bish.Bienvenue yari yabahaye bakiri kuri Stasiyo ya Polisi, ngo aza gutungurwa no gusanga ari Ap.Gitwaza. Murenzi yabwiye isange.com ko ibi  yabibonye nk’akagambane kuko abakozi b’Imana baba bakwiriye kumvikana aho kujya kuregana mu nzego z’ubuyobozi.

Bishop Bienvenu wayoboraga Itorero Zion Temple ryo mu Bubiligi nyuma akarihindura World Revival Center Bruxelles agashaka no gufungisha Ap.Gitwaza.

Aba bapolisi basubiyeyo batamujyanye kuko babasabye gukoresha ubwumvikane cyane ko bari bamaranye igihe bakorana umurimo w’Imana.

2 Ibitekerezo

  1. Harya n ibi nabyo Ngo byitwa IMIRIMO y Imana??? Aba NABO Ngo bakaba ari abakozi b Imana?
    Imana ni NYINSHI muri iyi si…ba tubwire iyo bakorera iyo ariyo…
    Ishobora kuba ari iy abacwezi… Cg Vaudooouuuu….
    Koko ba iguha neza Ngo ni AMATORERO yabooo
    Nibyo 100%. Ariko barekere aho gushyiramo Imana NyaMana….

Comments are closed.