Teta, Olga na Mama ubabyara bose baguye muri ya mpanuka yabereye i Shyorongi bashyinguwe – AMAFOTO

45
181

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/05/2017  ku saha ya saa saba, nibwo hashyinguwe imibiri y’abana 2 aribo Teta na Orga ndetse na Mama ubabyara Itangishaka Candide Seraphine bose baguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu tariki ya 27/05/2017 ku masaha y’igicamunsi, bakaba baraguye  modoka ya bisi ya kampani itwara abagenzi Kigali Safari yarenze umuhanda ikabirinduka ku musozi ikagwa mu mugezi wa Yanze nyuma yo kugongana n’ikamyo yahitanye abagera kuri 14 nk’uko byatangajwe na Polisi.

 

Ise ubabyara Regis Kamugisha yihanganishijwe cyane

Umugore wa Regis Kamugisha, Itangishaka Candide Seraphine n’abana babo bose uko ari babiri bakaba bari muri bamwe mu baguye muri iyi mpanuka.

Nyakwigendera Mme Itangishaka Candide Seraphine yari yarashakanye na Kamugisha muri 2006. Bari bafitanye abana babiri nabo bitabye Imana mu mpanuka: Teta Kamugisha Ornella wavutse muri 2007 na Olga Gwiza Kamugisha wavutse muri 2009.

Umwe mu bakozi bakorana na Regis Kamugisha yatangarije ko umugore we ndetse n’abana baguye mu mpanuka bari bagiye i Muhanga gusura abavandimwe.

Nyakwigendera Itangishaka Candide Seraphine n’abana be:Teta Kamugisha Ornella(umukuru) na Olga Gwiza Kamugisha (umuto) bose baguye mu mpanuka ya Shyorongi

Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo.

Ubusanzwe Regis Kamugisha yakoreraga mu karere ka Musanze nyuma aza koherezwa Nyaruguru gusigariraho umuntu, muri iyi minsi akaba yari yasubiye i Musanze kuhakorera maze umugore n’abana bajyayo kumusura, batashye bamusizeyo nibwo bahuye n’iyi mpanuka ibahitana bose.

Kubashyingura no kubaherekeza byari umubabaro ukomeye cyane ku nshuti n’abo mu miryango ya Kamugisha wapfakaye mu buryo buteye agahinda karenze.

Musaza wa Seraphine yavuze uburyo yababajwe cyane n’urupfu rw’abishywa be. Avuga ko yari asanzwe akunda kubazanira impano kandi n’ubu yari yazibaguriye kandi atarazibagezaho.

Uyu nyirarume w’aba bana impano yari yarabaguriye ariko atarazibagezaho nawe mu gahinda kenshi yazihaye se w’aba bana kuko ari we usigaye wo kuzakira.

Imodoka ebyiri nizo zazanye imirambo y'aba bana na nyina

Imodoka ebyiri nizo zazanye imirambo y’aba bana na nyina

 Olga yitabye Imana ataruzuza imyaka umunani

Olga yitabye Imana ataruzuza imyaka umunani

Ni agahinda gakomeye ku miryango gushyingura abantu batatu bapfuye bitunguranye gutya

Ni agahinda gakomeye ku miryango gushyingura abantu batatu bapfuye bitunguranye gutya

Ni agahinda gakomeye gushyingura batatu bawe icya rimwe

Ni agahinda gakomeye gushyingura batatu bawe icya rimwe

Teta yari akiri muto agifite imbere he hose

Teta yari akiri muto agifite imbere he hose

Ni we wari imfura ya Kamugisha yitegura kuzuza imyaka 10

Ni we wari imfura ya Kamugisha yitegura kuzuza imyaka 10

Abantu batari bacye batabaye Kamugisha

Abantu batari bacye batabaye Kamugisha

Kamugisha ateruye abe bwa nyuma aha ku isi

Kamugisha ateruye abe bwa nyuma aha ku isi

 

Uyu muhango wo kubashyingura ukaba wari witabiriwe n’abantu benshi bari bafite agahinda gakomeye.

Imana ibakire mu bayo.

Twifashishije inkuru ya umuryango.rw na umuseke.rw

45 Ibitekerezo

Comments are closed.