Soma ibibazo bisaga 100 byanditswe n’abayoboke ba ADEPR mu rwego rwo guha ikaze ubuyobozi bushya. Ni ubwa mbere mu mateka bibayeho aho ubuyobozi bwemera kubazwa ibitagenda neza.

0
107

Nyuma yaho hatotewe ubuyobozi bushya bw’Itorero ADEPR, abakristo batandukanye bagiye bavuga amagambo menshi. Bamwe bavuze ko bafitiye ikizere ubu buyobozi, abandi bavuga ko bazabibara babibonye bitewe n’impamvu zinyuranye. Nyuma y’umunsi umwe gusa ubu buyobozi bushyizweho, ku rubuga rw’Itorero rya ADEPR hagaragayeho ikibazo kigira kiti “Ni ikihe kibazo wifuza kubaza ubuyobozi bushya bw’Itorero?”

Nyuma y’iki kibazo, abakristo b’Itorero ADEPR bahise bashyiraho ibibazo birenga 100 ndetse n’ibitekerezo byinshi.

Icyo umuntu yakwibaza ni iki: Ese koko ibi bibazo bizagezwa kuri iyi Komite? Bimaze kugaragara ko abakristo ba ADEPR bakeneye kamarampaka ku bintu byinshi batumva kimwe n’ubuyobozi buherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Ni ubwa mbere mu mateka y’iri Torero abakristo bahawe ijambo ryo kwinigura ngo babaze ibibazo abayobozi bikozwe hagamijwe kugaragaza ibitagenda neza. Soma ibi bibazo:

Inkuru ya Peter Ntigurirwa.