Senegali: Uburyo Pasiteri Jules Kazura Bagaramba akomeje kwigisha Abayisilamu ubutumwa bwiza. AMAFOTO ASHIMISHIJE.

0
164

Taribe, ni ijambo rivuga umwigishwa. Abataribe ni abana bato bafite hagati y’imyaka itatu kugeza nko kuri cumi n’irindwi, akenshi baba baturuka mu biturage, bakoherezwa n’abanyeyi ngo bajye kubana nuwo bita Marabu. Marabu uwo ni umwigisha wa korowani, ishuri bigiramo ari naho mu rugo rwa Marabu ryitwa Dara.

Igihe kinini, abo bana bitwa ko baje kwiga, bakimara basabiriza mu mihanda no mu mago, ngo babone amafaranga yo gufashisha Dara na Marabu wabo.  Ubabonye bwa mbere, ugira ngo ni abana basabiriza gusa, nyuma nibwo umenya ko ibyo bahabwa batabitwara iwabo, ko ahubwo babishyira uwo ushinzwe kubigisha.

4

Hamwe na Marabu, dufata amafunguro

 

Umunsi umwe,  umwe muri abo bana yaje kudusaba amafaranga, nuko impuhwe zidutera gushaka kumenya aho ataha kuko tutashoboraga kuyamuha, tuzi neza ko nawe ajya kuyaha uwo witwa umwigisha wabo, kandi ahubwo asa nk’ubacuruza. Twafashe icyemezo cyo gusura Marabu, ntibyari byoroshye ariko Imana yaradufashije tujyayo. Aho abo bana baba  barenga 50 hateye ubwoba, ibyo barya biteye agahinda, mbese ni umubabaro gusa. Twifuje gusangira n’abo bana ku migisha Uwiteka aduha, Umufasha wanjye ajyana n’umugore wa Marabu guhaha, bafatanya guteka nuko dusangira ifunguro ryiza n’abo bana, byari umunezero mwishi rwose.

ubutumwa muri Senegali kugirango bugire imbaraga, ni ukubaka ubucuti, umuntu umaze kukwizera no kubona ko uri umuntu nk’abandi niwe ubasha kukumva kuko ubundi abenshi baziko abakirisitu ari abanywi b’inzoga b’abasinzi, aba homosexuel, amafuti yose abaho.

ubucuti na Marabu turimo kubwubaka kandi hamwe n’umwuka w’Imana, impinduka zizabaho, mudusengere kuko icyo cyaba ari igitangaza gikomeye cyane.

 

6

Abana bari gufungura

5

Madame Kazura na Madame Marabu

Ubucuti buragenda bushinga imizi, twongeye kubasura, dushyiriye abana impano. Byari ibyishimo byinshi cyane.